Agashya: Yujukuruje ku myaka 29 gusa
Nkuko bitangazwa n’ubuga rwa internet zigonet, Shem Davies umugabo w’imyaka 29 yabaye se kuru w’umwana, ubwo umukobwa we Tia w’imyaka 14 y’amavuko yibarukaga umwana w’umokobwa I bridgend mu majyepfo ya Pay de Galles (Wales)
Uyu mwana muto, Tia, yibarutse undi mwana habura ibyumweru bibiri gusa ngo akoreshe umunsi mukuru w’amavuko aho yari kuba yujuje imyaka 15. Ava Grace, yavutse apima amagarama 900 akaba akiri mu byuma bashyiramo abana bavutse batagejeje igihe, kuko yavutse mbere ho ibyumweru 10, ngo itariki ye yanyayo yo kuvuka igere. Nubwo yavutse adashyitse, ariko umuryango we utangaza ko ameze neza ntakibazo.
Shem Davies, yatangaje ko akimara kumva ko umukobwa we yatwaye inda ya mucuti we Jordan Williams, nawe ufite imyaka y’amavuko 15, byamubabaje cyane agashaka kumerera nabi Tia, ariko akabyihorera, kuko nawe azi ko byamubayeho nawe ari mu myaka nkiyo. Ubu abaye sekuru w’umwana akirwana no kurera Tia.
Sham Davies yibarutse Tia nawe akiri muto kuko yabaye papa we afite gusa imyaka 14 y’amavuko. Cyokora we kubera ubushobozi buke yari afite bwo kurera Tia, yahise ahunga, amusiga akiri agahinja. Mama wa Tia nawe ubu ufite akazi nawe katamuhagije, yabaye nyirakuru w’umwana ku myaka ye 30.
Nyina wa Tia abajijwe icyo atekereza ku byabaye ku mukobwa we, yavuze ko ibyamubaye ho bisa neza nk’ibyababayeho we na Davies, ubwo bibarukaga Tia bakiri bato, nubwo we yagerageje kumwigisha uburyo bwo gukoresha udukingirizo bikanga.
Aba babyeyi bombi ngo biyemeje gushyira hamwe bakarera uyu mwana wabo wabaye umugore ndtse n’umwuzukuru wabo.
Tia agomba gukomeza amashuri ye ariko ntibizamworohera kubera kuba umubyeyi akiri muto cyane.
Umuseke.com
3 Comments
Nyamara ibibihe biratwaye isi aharindimuka,umwuzukuru a 29ans,n umukobwa a 15 ans akibaruka.ndatangaye.ntakundi bôkwe pe!
ngo inyana ni iya mweru koko!none se murabona uyu sekuru we atarabyaye umukobwa we ku myaka nka 15?ubwo n’umukobwa we rero yabonye ko ariko zubakwa atera ikirenge mu cya se
birababaje
Comments are closed.