Digiqole ad

DRC: FDLR yongeye kwica abantu 3 ikomeretsa 6

Imodoka 2 zaguye mu mutego (Ambush) w’inyeshyamba za FDLR  mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2011 mu muhanda wa Bukavu-Mwenga hafi y’urusisiro rwa Bwahungu ni mu Karere ka Walungu mu ntara ya Kivu y’amajyepfo (Sud-Kivu).

Abarwanyi ba FDLR/ Photo interet-general.info

Muri uwo mutego hiciwemo abantu batatu, hakomereka 6, hafatirwa ibintu by’abagenzi ndetse n’ibikoresho by’amatora. Nkuko amakuru abivuga izo Nyeshyamba za FDLR zari zihishe ku nkengero z’umuhanda mu kirararo cya Masululu murusisisro rwa Bwahungu .

Batangiye kurasa igihe hari haje ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yari iturutse mu gace ka Mwenga yari itwaye abagenzi ndetse n’ibindi bicuruzwa bitandukanye .

Umwe muba Colonel wo mu ngabo za Repubuluka iharanira Demokarasi ya congo RDC (FARDC) yahaguye  mu gihe yageragezaga kurasana n’inyeshyamba za FDLR ndetse n’undi musivile umwe.

Umwe mu bari bakomeretse cyane nawe yaje kugwa mubitaro bya Walungu ahagana saacyenda z’ijoro aho yatwawe  kwa muganda byihutirwa n’umushoferi wo muri batallon ya 102 wo mungabo za Congo FRDC amuvanye aho byabereye.

Muri iyo mirwano hanafatiriwe ikamyo ya Comisiyo y’amatora aho yajyanywe mu bilometero 5 uvuye ahabereye imirwano, abo barwanyi ba FDLR kandi nyuma yo gufatira iyo modoka bakuye imyuka mu mapine bana fatira ibikariro bibiri birimo ibikoresho bya komisiyo y’amatora.

Ku makuru dukesha  bamwe mubasirikare bahegereye bayobora Operation Amani Leo , izo nyeshyamba za FDLR zari baturutse mu gace ka Ngando mu karere ka Mwenga. Abo barwanyi ba FDLR nyuma y’ayo mabi bakaba barahise bahunga.

Umuseke.com

1 Comment

  • Ariko se izo mbweha ngo ni interahamwe, zizahora zihunga kuzageza ryari!!! Nyamara burya koko:”Umuntu ahunga akamwirukaho ariko ntahunga akamwirukamo”. Ayo ni amaraso bamennye niyo ababungamo, mwatahutse nk’umwana w’ikirara!!!

Comments are closed.

en_USEnglish