Digiqole ad

Abadepite bo muri Korea mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Intumwa za rubanda mu gihugu cya Korea y’Epfo ziyobowe na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Park Byeong-seug zizagera mu Rwanda kuri uyu wa kabirir tariki ya 21 Mutarama, 2014 mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ingoro y'Inteko Nshingamategeko y'u Rwanda
Ingoro y’Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda

Uru ruzinduko rw’itsinda rya bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite muri Korea, ruzatangira basura Urwibutso rwa Jenoside rwubatse ku Gisozi.

Nk’uko itangazo ry’Inteko Nshingamategeko ku ruhande rw’u Rwanda ribivuga, ngo aba badepite baje kureba uko ishoramari hagati y’ibihugu byombi ryarushaho gushyirwamo imbaraga, mu biganiro bazagirana n’abayobozi bakuru mu Rwanda.

Mu bayobozi bazaganira harimo Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo na Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi.

Mbere yo gusubira iwabo bakazasura ibikorwa igihugu cyabo giteramo inkunga mu Rwanda, birimo ‘Saemaul Undong site’ ku Kamonyi ndetse na ‘Tour of IPRC Kicukiro’ mu mujyi wa Kigali.

Umubano w’u Rwanda na Korea ugenda ufata indi ntera dore ko uretse ibigo by’ikoranabuhanga byubatswe ku nkunga y’iki gihugu mu Rwanda (COIKA), imwe mu masosiyeti akora iby’ikoranabuhanga muri Korea, yiyemeje kuzakwirakwiza mu gihugu ikoranabuhanga rya Internet ya 4G, yihuta cyane ndetse ikazanacuruza mu Rwanda amatelefoni ya ‘Smart Phones’.

Iby’uru ruzinduko tuzakomeza kubikurikirana.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • abanya corea n’abanyarwanda dufite byinshi dusangiye……aho bari niho twifuza kugera, kandi inzira baciyemo y’ikoranabuhanga niyo natwe twahinduye priorites!!! nibaze tuganire rero

  • nibaze tubasangize ku iterambere na democracy

  • Dufite byinshi dukeneye kuri KOREA y’epfo; ariko ndasaba abayobozi b’ U RWANDA kureba ibintu abanyagihugu bakeneye cyane nk’AMAZI!!!!!!!! UBUHINZI!!!!! n’umuriro w’amashanyarazi n’uburyo bwatuma duteka mubikoni byacu, tudatemye igiti .

    • Ikibazo cyamazi ni no 1. abaturage ba Korea y’epfo bibaza muri Africa. abakorerabushake baza nkintumwa biciye muri KOICA baba bifuza kwigisha abaturarwanda kwikemurira ibibazo harimo no gusukura amazi, kuko ntabwo basukurira intara zose, cg ngo babone gaz ikwiye u Rwanda. Urakoze.

  • iyi nimari ikomeye iba itwizaniye, nukuri amahirwe nkaya ntakatugendana nkabanyarwanda tubifashijwemo nubuyobozi bwacu, abanyakorea baratambucye cyne mu iterambere kandi barakize cyane kuturusha cyane kubijyanye ni ikoranabuhanga aho ntitwakurikira , aha rero baba batwizaniye twakakiranye namaboko yombi aya mahirwe ubuni tukababyazamo umusaruro dufite ibibazo bigiye bitandukanye nkibayamazi, ariko ndatekereza badufashije mubyikwirakwiza ry’amashanyarazi, ahari amashanyarazi kugera amazi biroroha, ndizera abayobozi bacu baba babiganiriyo kandi babivuye imuzi

  • ubu bufatanye turabukeneye cyane cyane kubijyanye na technology

  • Ni karibu mu gihugu cyacu bahawe ikaze ndabzi ko bazagenda bishimye cyane nyuma yo gusura u Rwanda kandi nibyo bateramo inkunga u Rwanda bazasanga yarakoreshejwe neza nkuko icyegeranyo cya banki yisi giherutse kubitangaza.

  • Ko mwatinze muze murebe aho tugeze mu ikoranabuhanga mushyireho akanyu maze tube intashyikirwa mu bikorwa atari mu magambo gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish