Jennifer Lopez yatandukanye na Marc Anthony nyuma y’imyaka 7
Jennifer Lopez na Marc Anthony bafitanye abana b’impanga b’imyaka 3 Max na Emme, batangaje itandukana ryabo mw’ijoro ryakeye.
“Twafashe icyemezo cyo gutana, ni icyemezo gikomeye ariko twagifashe tubyumvikanyeho” nkuko babitangaje.
Iki cyemezo ngo cyatunguye abafana b’ibi byamamare muri muzika kuko ngo bari bamaze iminsi berekana urukundo, Lopez w’imyaka 41, yaherekeje Anthony,42, kuri scene tariki 25/05 uyu mwaka ubwo baririmbanaga maze bagasoza basomana cyane imbere y’abakunzi babo, ntawatekerezaga ko nyuma y’iyi minsi micye bahita batana.
Iyi couple ntiyajyaga itana, gusa benshi ngo batunguwe n’uburyo kuwa gatandatu ushize, Jennifer Lopez yari kumwe na nyina gusa, Guadalupe, ubwo bajyaga guhura na Prince William na Cate bari i Calfornia muri USA, benshi bibajije aho Marc Anthony batajya basigana ari.
Lopez na Anthony batangiye urukundo rwabo mu kwezi kwa mbere 2004, nyuma gato y’uko Lopez ananiranywe na Ben Affleck. Mu kwa 07 uwo mwaka bakora ubukwe bw’ibanga cyane munzu ya Lopez iri Beverly Hills i Los Angles.
Bakoze ubu bukwe nyuma y’uko Marc Anthony atanye na Dayanara Torres wabaye Miss Universe, banafitanye abana 2. Naho Lopez we yari amaze gutana na Ben Affleck na Sean “Diddy” Combs (P Diddy).
Gusa Lopez akaba yaranakoze ubukwe bundi bubiri (2) mbere ya Anthony, yabukoze n’uwitwa Ojani Noa wacuruzaga Restaurant mu 1997, ntibyatinda. Mu 2001 kugeza mu 2003 yari kumwe n’umubyinnyi we Cris Judd nawe bakoze ubukwe butarambye.
Couple Lopez na Anthony barawubanye cyane dore ko bagiye baririmbana indirimbo zitandukanye, cyane ko Anthonye ari igihangange mu kuvuza Guitar, ndetse banakinanye Film yakunzwe cyane bise “El Cantante ” ivuga ku nkumoko y’injyana ya Salsa n’igihangange Hector Lavoe.
Marc Anthony akaba ariwe bari barambanye kuko marriage yao imaze imyaka 7 byibura.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
10 Comments
Imana izabindinde ibi ni zwahama!
n’ubundi ngo indyo imwe iyera bwaki
yegoko ndumva uyu mugore yarakanyujijeho peeee! nnakomeza azagera kuy’100 maze asare
eee erega nibatandune baba bafite ikibibatera ,ni abaherwe , bajye bagenda bumve nahandi uko bimeze N.B :AKANYONI KATAGURUTSE NTIKAMENYA IYO BWEZE , ariko iwacu i RWANDA ntuibizahagere ?
uyu mugore ubu hari undi azigondera koko ntiyabaye igikatsi cyangwa imbetezi mo kimwe?ni age mu za bukuru
Uyu mugore arazitamiye kweli!! Kandi arakomeje kuko ubu afite 36yrs, urumvako inzira ikiri ndende!!
Gusa abamuzi ngo akurura abagabo biteye ubwoba kandi numwe mubakobwa baba STARS bateye neza!
ikigara n’uko jennifer akunda abagabo cyane ,agakunda imboro ,ariko nawe nareba nabi umenya zizamusaza kabisa
UBU SE IBI BIMUMARIYE IKI????
ibi ntibizagere iwacu i rwanda kuko nizwahama kabisa
Uyu mugore n’ubwo afite amafaranga ariko roho ye ntabwo ari nzima,yagombye gutuza agatega amatwi ijwi ry’umutimanama, agakora ibikwiye.Naho gukunda imboro byo abisangiye n’abagore bose icyo batandukaniyeho n’uburyo bitwara mu kuzishakisha.
Comments are closed.