Digiqole ad

Didier Gomes yasinye muri Coton Sport Garua

Ikipe ya Coton Sport de Garoua yo muri Cameroun, inafite igikombe cya shampionat yaho, kuwa gatanu nimugoroba yasinyishije umufaransa Didier Gomes da Rosa nk’umutoza wayo mushya.

Didier Gomes ubwo yari akiri i Nyanza na Rayon Sports
Didier Gomes ubwo yari akiri i Nyanza na Rayon Sports

Uyu mugabo uherutse gusezera muri Rayon Sports yo mu Rwanda asimbuye undi mufaransa Sébastien Desabre ubu we werekeje mu ikipe ya Espérance de Tunis muri Tunisia.

Gomes agikina wari umunyezamu, yatangiye imirimo yo gutoza i Cannes mu bufaransa, ntabwo yatoje amakipe akomeye ariko ageze mu Rwanda yahesheje ikipe ya Rayon Sports igikombe yaherukaga mu myaka icyenda.

Ikipe ya Coton Sports imaze igihe itozwa n’abatoza bafite kenshi ubwenegihugu bw’Ubufaransa kuva mu 2003 ubwo yari kumwe na Lamine N’diaye, umunyasenegal unafite ubwenegihugu bw’Abafaransa, nyuma ikazana umufaransa Denis Lavagne agakurwa na Alain Oumbléon hanyumaye Sébastien Desabre nawe ukuwe na Didier Gomes da Rosa.

Akiri mu Rwanda, Gomes yatangaje ko aramutse avuye muri Rayon abakinnyi yajyana aho yajya gutoza ari Abouba Sibomana n’umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc uzwi cyane nka Bakame.

Ntibiramenyekana neza niba yabajyanye i Garoua.

Coton Sport de Garua ni ikipe itari nkuru kuko yavutse mu 1986 izamuka mu kiciro cya mbere mu 1992, ariko kuva mu 1996 iyi kipe yihariye ibikombe kuko imaze gutwara ibikombe 11 bya shampionat ndetse mu 2008 bwo yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League itsindwa na Al Ahly yo mu Misiri.

Ni ikipe ikinisha cyane abakinnyi bo muri Cameroun kuko ubu mu bakinnyi 38 ifite babiri gusa nibo bavuye mu bindi bihugu (Togo na Centre Afrique).

Ni ikipe yambara amabara y’icyatsi n’umweru.

JD Inzaghi NSENGIYUMVA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Gusa ntazibagirwe ko mu Rwanda ntakibazo yahagiriye ariko ayo avugisha ukuri,gusa twamukundaga

    • Uravugisha ukuri?
      Yahembwaga buri gihe nyuma y’amezi atatu, ahubwo yari yarihanganye igihe kirekire!!!
      Tujye twemera amakosa ni umuco mwiza

  • Igendere inzara yari kuzakwicira i Nyanza muri Rayon sport; ikipe itagira gahunda n’igenamigambi, isohora amafaranga menshi ku muntu umwe; ukagirango isigaranye andi; bwacya ngo abakinnyi bamaze amezi 2 badahembwa. Sport yacu niko imeze, duhora tumeze nk’abatangizi.

  • igendere abareyo bahemba nabi

  • Kugenda niuburenganzira bwe ariko ntavuge ngo ajyanjwe no kudahembwa. None se iriya kipe izamuhemba nk’ayo yabonaga muri Rayon? Birumvikana n’iyo yari kuba yahembwaga iyo bamubwira ko bamwongerera ntiyari kubura kugenda. Ahubwo yagize Imana abona impamvu y’uyu yakererewe guhembwa. Ubu se urebye abatoza bose n’abakinnyi mu Rwanda wasanga abo muri Rayon aribo bekererwa huhemba kurusha abandi?

    • Ariko mwagiye mureka kuvugira ku bandi. Niba uri umukozi, iyo ukwezi gushize ntuhembwe urihangana. Ariko se iyo bibaye akamenyero n ayo ubonye akaza impitagihe, ako ni akazi????
      Erega umugore n’abana be ntibarya ibyuya se abirira mu kibuga!! Bakeneye ko abatunga.

Comments are closed.

en_USEnglish