Digiqole ad

Kwifatanya na FDLR mu buryo bwose bifatwa nko gushyigikira iterabwoba – Min. Fazil

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Cheikh Mussa Fazil Harerimana asobanura itegeko rihana ibyaha by’iterabwoba ryo mu 2008, yavuze ko gufatanya na ‘Forces démocratiques de libération du Rwanda  (FDLR) n’indi mitwe yose y’iterabwoba bifatwa nko gushyigikira iterabwoba.

Minisitiri w'Umutekano, Cheikh Mussa Fasil Harerimana araburira buri wese ushyigikiye iterabwoba
Minisitiri w’Umutekano, Cheikh Mussa Fasil Harerimana araburira buri wese ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Itegeko no 45-2008 ryashyizweho kuwa 09 Nzeli, 2008 rikaba risobanura neza umuntu ufite ibikorwa bifitanye isano n’iterabwoba uwo ariwe nk’uko Ministre yateruye abivuga.

Ngo umutwe w’iterabwoba cyangwa agatsiko k’iterabwoba, bivuga umuntu uwo ariwe wese cyangwa agatsiko k’abantu bashaka guhindura imikorere ya Leta bakoresheje kwica, gutera ubwoba cyangwa gufata bugwate abaturage.

Ikiganiro kibanze cyane kuri FDLR n’abantu baba bashaka kuyishyigikira, haba kuyishakira abayijyamo, kuyamamaza cyangwa kuyishakira amafaranga mu bantu.

Minisitiri akaba avuga ko uyu mutwe (wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba) ugizwe cyangwa uyobowe n’agatiko k’abantu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagize ati “FDLR igizwe n’abantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, basize bahekuye igihugu. Abo ni abaterabwoba, ni agatsiko k’iterabwoba, ababafasha na bo bafatwa kimwe.”

Minisitiri kandi yavuze ko mu Rwanda hari itegeko rigenga imitwe ya politiki, rikanasobanura neza umunyepolitiki uwo ariwe, bityo ngo FDLR ntabwo ari ishyaka.

Minisitiri yagize ati “FDLR ni agatsiko k’iterabwoba, kukita ishyaka uba ushyigikiye iterabwoba.”

Itegeko rivuga ku iterabwoba n’urikora uwo ariwe, rigaragaza ko umuntu wambara ibirango by’umutwe w’iterabwoba aba arishyigikiye, ndetse n’uwatanga ubufasha kuri ako gatsiko uwe ariwe wese.

Ibi bije nyuma y’aho ubuyobozi b’umutwe wa politiki PS-Imberakuri, igice cya Bernard Ntaganda ubu ufunze,  kitaremerwa nk’ishyaka ryemewe mu Rwanda ndetse na Faustin Twagiramungu n’ishyaka rye ‘Rwandan Dream Intiative (RDI)’ batangaje ko bifatanyije na FDLR.

Gusa Minisitiri w’Umutekano yahakaniye abanyamakuru ko iyi nama itaje nyuma y’ibyavuzwe, ko ahubwo ari inshingano za Leta kuburira abaturage bashobora kugwa mu mutego wo gushyigikira iterabwoba batabizi kandi itegeko ryabibahanira.

Yagize ati “Ntabwo mvuga bariya (batangaje kwifatanya na FDLR) ariko ibyo mvuga birasa n’ibyo bavuga. Sindi umugenzacyaha ariko Polisi isanze hari isano iri hagati y’ibyo bavuga n’ibyo itegeko rigenderaho rihana iterabwoba, igomba gukurikirana ikareba.”

Ku bujyanye n’indi mitwe yatangaje ko irwanya Leta y’u Rwanda nka ‘Rwanda National Congress (RNC)’, Minisitiri Fazil yavuze ko RNC atayizi nk’ishyaka, ko ari abantu bahurira mu kabari cyangwa ahandi hantu, barangiza bakavuga ko bafite ishyaka ryitwa gutyo.

Gusa ngo buri wese ku giti cye cyangwa agatsiko k’abantu runaka aho kari hose, gakoze ibikorwa by’iterabwoba hari amategeko abikurikirana bagahanwa.

Minisitiri Fazil kandi avuga ko hari abantu bo muri RNC na bo bafite uruhare mu iterabwoba kandi ngo ibimenyetso birahari.

Yagize ati “Mu ingirwashyaka RNC na ho harimo abantu bagize uruhare mu iterabwoba, ari uriya Kayumba, Karegeya na bo bagizemo uruhare. Ibimenyetso birahari hari n’abafashwe bemera ko bateye gerenade.”

Muri iyi nama kandi, ACP Theos Badege ukuriye Ubugenzacyaha muri Polisi y’Igihugu yavuze ko hagomba gushyirwamo imbaraga mu gukumira iterabwoba hakiri kare no kuburira abaturage.

Yagize ati “Biba byiza kwitandukanya n’iterabwoba ku baturage hakiri kare, ejo hatazagira uvuga ngo sinabimenye.”

Itegeko rivuga ku iterabwoba mu Rwanda rimaze imyaka isaga itandatu ririho, ariko ngo byasaga n’aho ryibagiranye bityo ubu bwari uburyo bwo kongera kwibutsa abaturage ko rihari.

Iri tegeko rihana n’umuntu wese wakwitabira inama y’umutwe w’iterabwoba haba imbona nkubone cyangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Iyo mvugo yanyu itangiye gusaza nimushake ikindi!!

    • Wowe gishake jye nta nyungu mbifitiye!

  • Kera Mussa Fazil Harerimana akiri Préfet wa Cyangugu yari umuntu muzima cyane urenganura abantu akagira ukuri mukazi ke none dore atangiye kuba umuntu utareba ukuri : FDLR ni umutwe w’iterabwoba ? byanditse he ? ese FPR yo ni iki ? ariko abantu bagiye bagira ukuri nubwo baba bashaka umugati wabo ?

    • sieva, FDLR ni umutwe witerabwoba kandi ugizwe naba genocidaire, nikindi, abayobozi bawo bashyiriweho ibihano na USA, ndetse nibihembo ku muntu uzatanga amakuru kuri bo.

      • HHH gaga, vana ikinyoma aho! Umuntu aba genocidaire ataravuka? Ibya USA n’imitwe yiterabwoba byo ba ubihagaritse, na ANC muri South Africa bayitaga umutwe w’iterabwoba. Ngirango uzi neza uko nyakwigendera Mandela akomejwe gushimwa n’amahanga yose (harimo na USA) kandi ari we wari uyoboye ANC yitwaga “umutwe w’iterabwoba”. Nimuhame hamwe, ukuri kwaje.

        • uzashimwe ‘n’ Imana ntuzashimwe na USA ariko muzafungura amaso ryari ???

          • FDRL banza upfe ubone gushimwa ko wishe miliyoni y’abatutsi. Shitani nuyigera iruhande izagushima cyane hanyuma iguhembe umuriro ugutwika ibihe bidashira. Ubundi reka Muzehe Mandera aruhukire mu mahoro. Cyakora gakire, nawe jyohana muzi kwisumbukuruza ntimubuze byose!!!

  • None se bwana Mussa Fazil ishyaka mwemera ni irihe ? FDU inkingi mwanze kuyandika, PS imberakuri mwanze kuyandika none ngo RNC ni abantu bahurira mukabari ? Bwana Mussa wagiye uvuga make ko nawe uherutse kurya ibiryo bya za Prisons ? ese ugirango Kagame ntamaze kukumenya ? jya uvuga make kuko wasanga ejo bundi uzaba uri gusaba akazi RNC kuko Kagame ntazagutwara mu ndege ye naramuka ashoboye kugenda

    • Burya se abajya muri RNC ni nka bo ngabo barya ibya prison!

  • Ese abantu turi mu Rwanda ntitubona aho ibintu bigeze ? Twagiramungu ashyigikiwe n’abazungu kurusha Kagame, amaze kwiyunga na FDLR ubu rero hari intwaro nyinshi zimaze kugera kuri FDLR ahubwo ufite ubwenge ahungire kure kuko nta minsi baraba bageze i Kigali

    • Ntukabeshye, kwiyunga na FDRL ni ukugira ngo idahindurwa ruvumwa, ni ubundi buryo bwo kuyikingira ikibaba. Kandi rero ni mu gihe kuko impande zose zikorana na FDRL; none bariya bagaragaye i Goma muri M23, kandi bari no ku rutonde rw’abo MONUSCO yacyuye mu Rwanda byo wabyita iki? Gen.Rwarakabije araganje mu Rwanda kandi niwe FDRL nkuru! Ese muri bariya bajya DARFUR nta n’umwe ubarimo wigeze kuba FDRL?! Aba se bajyanywe muri CAR? Ariko mana abantu bakabeshywa bareba bakemera! naho ibyo gutera u Rwanda byo ntibirimo, ndetecyereza ko buriya bagiye kwishyira hamwe bagasaba imishyikirano, nzi neza ko abantu nka ba Gasana Anastase bazahita bakuramo akabo karenge nibahumurirwa na cash za Rais wetu ariko abenshi bazagumamo!

    • FDLR ntagihe itashyigikiwe n’amahanga haba ayakure cg ayabacumbikiye, kandi umenye ko icyogihe lete y’ubumwe yari itarana komera rero gushikirana na FDLR ntibizashoboka na rimwe, abashyaka gutaha ku mahoro nibakomeze baze abashyaka kurwana, uwabatsinze yaragutse kurushaho, nimuze muzabonana.

    • Izo ntwaro se birukanse batazisize. Ni umuvumo wa Gahini ubirukankana kandi uzabagendaho igihe cyose bazaba bakiri ku isi ndetse bamaze no gupfa nibatihana ngo Imana ibababarire ndetse n’abarokotse icumu ryabo. Agapfa kaburiwe ni impongo!!!

  • njye ndashimira ikinyamakuru umuseke kuko kizahuza abanyarwanda byanze bikunze ! ndabashimiye cyane ! ese ubu murabona ibyo MUsssa Fazil yavuze bimuvuye kumutima koko ? erega uriya ababeshya bya giswahili

  • Ese murabigenza mute ko mbonye abari hanze bose batangiye kwifatanya na FDLR ku mugaragaro kandi bakaba bataratangira iby’intambara? Erega barashaka imishyikirano y’amahoro na Leta, FPR yo ntiyaje bakatubwira ko ari abanzi b’u Rwanda ndetse ko ari ingabo za Uganda? Ubu ntiyicaye ku butegetsi?! Kitreka umwana wavutse muri 94 naho ubundi sinzongera kwemera ibyo mbwiwe byose n’abanyepolitiki!

    • FDLR bizwi neza ko yasize kandi ikinafite umugambi wo gutsemba bamwe mu banyarwanda kandi biragaragara, FPR yaje itashye babeshya ngo n’abagande baje mwabonye ko aribene kanyarwanda, rero mukwiriye gutandukanya FDLR na FPR kuko ntibihuje gahunda namba.

  • Musa Fazili ariganirira, arisekereza..nawe azi ukuri. Nahagare neza ,kandi abwire n’ abandi bahagararane..Nyamara bagarukire Imana..Naho ubundi byabarangiranjye!!

    • FDRl akayo kashobotse! Ndetse byatangiye hambere Kagame yo kagire Inka n’abana umunsi avuka… umunsi abamugwa mu ntege bose bavuka! Kagire umugisha Mubyeyi wacu, Mbuze icyo nsaba KUko ibyo nsabye byose ndabona biciye bugufi bitewe n’ibyo nkwifuriza… kagire Imana y’i Rwanda!

  • Sha mwatuza ko nta mahoro yabicanyi mwese muribeshya kandi tuzemera dupfe dushire sha muribeshya muzaze turebe kandi bizabagora gufata igihugu mukomeze mugambane abazungu bazabata biruke

  • uhubwo babishyize ku mugaragaro kuko buriya nubundi bari basanzwe basanzwe bakorana…kandi barakoze kubitubwira buriya abayobozi bacu bazi icyo gukora

  • tugomba kurwanya FDLR nabayifasha bose kuko ibyo bakoze mu rwanda ntitwifuz ko byasubira

  • birakwiye ko abifatanya bose na FDLR bakwiye guhanwa ndetse bagashyikirizwa ubutabera kuko ni ukuvuga ko ibikorwa byiterabwoba biba baba babifitemo uruhare.

  • Urakoze nyakubahwa shekh fail,uwiteka akurinde,ibi ni igaragaza ,imiyiborere myiza,ni muhwe za leta yacu,gusa nibaticuza,ndavuga abo banzi bi gihugu,bazajya babona ingaruka zu bygone hano ku isi

  • Ndabanza gushimira cyane ubuyobozi bw’umuseke buduha urubuga rwo kungurana ibitekerezo kandi ndashimira abatanze ibitekerezo byabo. Kuri iyi nkuru ndagirango mbaze Ministre Mussa Fasil nti FDLR yaba iri ku ruhe rutonde rwa aba terrorist? Ese iyo liste n’iyo mu Rda gusa cg ni internationale? Banyarwanda duhumuke tujye tumenya gusesengura ibyo abanyepolitique batubwira. Dukoze reference kuri site ya :http://www.state.gov/j/ct/rls/other/des/123085.htm Foreign Terrorist Organizations (FTOs)tubona yuko mu mitwe yafatiwe ibihano FDRL itarimo!! Ese bo bashingira hehe bayita aba terroriste?
    Ese Ministre yadusobanurira aho za dossiers za amashyaka nka FDU inkingi, PS Imberakuri (ya Me Ntaganda Bernard) zasabye kwandikwa mu gitabo cy’amashyaka aho ayo madossier ageze? Ese habayemo ikihe kibazo gishobora gutuma dossiers zimara imyaka irenga 4 zikiri en cours dans le silence absolu!!
    Inama nagira abayobozi bacu ni uko bamenya yuko ubu abaturage natwe twajijutse ko ntamuntu uzongera kutugira igikoresho cye kabone nubwo yaba Leta. Icyo dukeneye, ni amahoro, Demokarasi isesuye, ubutabera no gusaranganya ibyiza by’igihugu. Ibindi batubwira ngo ni umutwe w’iterabwoba byo sibyo kandi icyo ririya huriro rya FDRL,PS & RDI rigamije ni ugukina politique bagahindura ibintu mu mahoro nta kumena amaraso. Bref ese Ministre niba twese turi abanyarwanda tugamije kwubaka kuki iri huriro mutaryemerera gukora Politique ikibazo mufite ni ikihe ko twebwe nka abanyarwanda ntacyo bidutwaye? Ese noneho kubera mukunda igihugu cyane kurusha abandi muragirango inzira ya politique inanirane hanyuma habeho gushakira igisubizo mu ntambara nkuko byagenze?
    Banyarwanda mbasabye ubushishozi kuko ntamuntu mwari mukwiriye kwita umwanzi w’igihugu mumuziza ibitekerezo bye. Iyo ni propaganda igamije kwicyiza abatavuga rumwe na Leta bose kugirango Leta iriho ibashe kuguma ku butegetsi kandi hariho abandi banyarwanda nabo bafite ubushobozi bwo kuyobora neza u Rda twese dukunda.

    Mugire amahoro.

    • Ariko mbonye uyu munyarwanda yanditse byinshi nashatsemo ibyo nkuramo bimfitiye akamaro ndabibura. Ati icyo dukeneye ni amahoro, demokarasi, ubutabera no gusaranganya. None se ibyo tuzabigeraho mu ntambara n’ubwicanyi! Vaho njyeho nibyo bizabitugezaho koko! Kera habayeho ababwira abandi ngo ni bagume hanze y’igihugu. Ubu ntawabujijwe gutaha iwabo. Kera habayeho iringaniza ntarikiriho nubwo nta byera ngo de. Ariko ni inzira kandi tuyirimo. Amahoro turayafite uretse ayo kugira nabi. Demokarasi ni inzira ndende twarayitangiye ndetse n’iterambere ibyo birubakwa imvugo niyo ngiro. None murashaka iki? Ngo kumena amaraso! Mwongere koko! Iterabwoba ubwo n’iki? Mutahe mureke ibigambo byamafuti ngo mugiye mw’ishyamba gufatanya na FDLR kandi muzi neza ibyo mukora. Ahubwo mwitege akazababaho kuko nta kindi ni UMUVUMO.

      • Muvandimwe “ukuri” ndagirango nkwibarize akabazo ese bakubwiye yuko iriya alliance ya FDLR n’andi mashyaka ya politique harimo PS Imberakuri na RDI waba warumvise hari aho bavuga yuko bashaka guhindura ibintu biciye mu ntambara? None se gufungura espace politique nibyo uvuga yuko byatuma inkozi z’ibibi zongera kwica abanyarwanda?
        Ufite imyumvire itari myiza kuko wirengagiza ukuri ukubona. Ntahantu mw’isi twigeze twumva yuko democracy yateje ubwicanyi!! Nta muntu wifuza intambara niyo mpamvu twari dukwiriye gushyigikira gahunda yo gufungura urubuga rwa politique maze abaturage bakihitiramo ubutegetsi bashaka ndumva ntakindi kigamijwe kitari icyo.
        FDRL yiteguye gutaha mu mahoro Rwanda any time igihe urubuga rwa politique rufunguwe hanyuma abacyekwaho kuba baragize uruhare muri Genocide mukababona mutavunitse rwose!!

    • Hamisi, commentaire yawe ni ntamacyemwa rwose ndemeranya nawe 100%. Ubu igihe kirageze natwe abaturage tukihesha agaciro twamagana politique zitagamije ubumwe na amahoro bya abanyarwanda. Tumaze kumenyera politique ya munyangire aho umuntu agirana ikibazo n’umuntu umwe hanyuma bakatwumvisha yuko ngo ari umwanzi wa abanyarwanda bose!! Ibintu biba hano iwacu mu Rda ntahandi hantu biba ku isi rwose!! Najyaga nsoma ibitabo bya politics ngasangamo terme yitwa “dirty politics” nage gusanga iri very relevant in the Rwandan political arena bivuze ngo ni politique yo guharabikana, ikinyoma, ubusahuzi etc.
      Niba Leta y’u Rda ntacyo yishinja nifungure urubuga rwa politique as simple as that!!

      Murakoze.

    • WIjijisha. Izo za sites wihimbiye ntihagire uzitaho. Murwanashyaka n’abandi bayobozi ba FDRL bari i Lahaye mu rukiko mpuzamahanga kubera ko bashijwa kuyobora umutwe w’iterabwoba, Mousco yahawe mandant yo kurimbura FDRL… nk’umutwe w’iterabwoba. Abanyarwanda barajijutse cyane cyane abashobora gusoma ibi wanditse. Tuza rero duturane!!!

    • ni umuvumo kabisa nimutegereze, mwebwe mwandika ibyo murarenzwe, kandi mufite nibibazo bikomeye. iyo Ngo ni FDLR yishe abantu none ngo mwifatanyije nayo? mwaratinze iyo mu bikora mbere amazi atararenga inkombe, naho ubundi urwishigishiye ararusoma nimugende .

  • Nhsimiye ubuyobozi bw’iki kinyamakuru kuko mbona bamaze gutera imbere baha ijambo buri munyarwanda yewe niyo yaba atikiriza intero cg umurishyo w’ingoma.
    Nimukomereze aho rwose.

  • iyo abavuga ngo muri fdlr harimo abavutse nyuma ya genoside yakorewe Abatutsi ibyo mukabigira urwitwazo muransetsa nonese abababyaye ko birukanse bahunga kubazwa amaraso basize bamenye urumva bagira ubutwari bwokureka abo bana batagize icyaha bakora ngo biyizire mu RWANDA ahubwo babaroga ubugome ngwaha bararwaniragutaha nubundi ngo umubyeyi mubi akuraga ibya munaniye

  • Nimure Fasil yivugire, amateka azamwigisha.nibuka umugabo w’iwacu wajyaga avuga ngo abatutsi ntibashobora kuzongera kwicara ku ntebe y’ubutegetsi na rimwe, genocide iba iraje, abatutsi baricwa, twese tukabona ko bigoye koko ko twakongera gutegeka, nyuma y’akanya gato gusa hasigaye mbarwa igihugu kiba kirafashwe,nyine twapfushije abantu koko ariko ubutegetsi burafatwa.

    N’ibi rero bya FDLR jye sinabivugaho byinshi kuko burya ubutegetsi butangwa n’Imana, mwibuke ahantu Imana yabwiye Abisrael muri Bibilia ngo nimwanga kunva nzabateza umugaragu wanjye Nebukadinezar abicishe inkota. Twakagombye kumenya ikintu gikomeye abantu benshi batajya batekereza, u Rwanda rumaze kuba igihugu cyuzuyemo ubugome ku buryo abantu babwigamba bari no mu masengesho, abakozi b’Imana bagakoma amashyi,iki cyonyine cyarakaza Imana ikaduteza abo twita aba terroriste.

    Gusa aba politiciens baratubeshya natwe tukababeshya, ibintu bikomeye wareba ko badafata indege, abandi nka ba Fasil bagahita bi reportinga bagatangira bakavuga amagambo atandukanye n’aya.
    Naho amazina FDLR ifite yo, it is a matter of time nkuko nyakubahwa Peresida yabivuze ejo bundi, burya igihe ni ikintu gikomeye cyane kandi ni cyo ki determinant ibintu, naho amagambo ya ba Fasil n’abandi bo, ni amarangamutima gusa, sans logique.

    • Mbese “twese tukabona ko bigoye kongera gutegeka” uhuuu ese nawe uri umututsi? Njye ndi umunyarwanda. Kuba ibintu byahinduka byo niko isi iteye zriko ntibivuga ko guhinduka kose biganisha kubyiza. Ubwo nitugira ibyaago ingenga izongera ihabwe intebe nkuko yarimaranye igihe ariko ni ibyago nyine.

      • Muteteli humura humeka…tuzarwanya iyo ngengas kuko nta gihe narimwe ikibi kiganza ikiza burundu nawe urabizi. Urwanira ikiza Imana Imujya imbere ikamutsindishiriza. inzirabwoba za habyara kimwe mu byatumwe zitsindwa ni genocide zakoze. FDRL ISHAKA GUKOMEZA GENOCIDE NAYO IZATSINDWA KANDI RUHENU.

    • ubwo se uvuze iki ?ahubwo se uherereye mu ruhe ruhande ? umva niba uri mu rwanda ubwo uwo numurengwe niba uri imahanga nabwo nibitekerezo bimfuye NB umenye ko buri muyobozi wese mwiza ahanira inyungu zabo ayobora agomba rero kubabwiza ukuri igishobora kubabaho igihe bakoze igitandukanye nitegeko okee uranyuzwe.

  • umuntu wese ushaka guhungabanya uutekano w’u Rwanda , umuntu wese ukorana n’abanzi b’u Rwanda agomba kurwanywa yivuye inyi=uma kandi amategeko akumire ibi byaha hatazagira n’uzahirahira kubikora

  • Mumbabarire nongere nsubiremo aya magambo: Bati icyo dukeneye ni amahoro, demokarasi, ubutabera no gusaranganya. None se ibyo tuzabigeraho mu ntambara n’ubwicanyi! Vaho njyeho nibyo bizabitugezaho koko! Kera habayeho ababwira abandi ngo ni bagume hanze y’igihugu. Ubu ntawabujijwe gutaha iwabo. Kera habayeho iringaniza ntarikiriho nubwo nta byera ngo de. Ariko ni inzira kandi tuyirimo. Amahoro turayafite uretse ayo kugira nabi. Demokarasi ni inzira ndende twarayitangiye ndetse n’iterambere ibyo birubakwa imvugo niyo ngiro. None murashaka iki? Ngo kumena amaraso! Mwongere koko! Iterabwoba ubwo n’iki? Mutahe mureke ibigambo byamafuti ngo mugiye mw’ishyamba gufatanya na FDLR kandi muzi neza ibyo mukora. Ahubwo mwitege akazababaho kuko nta kindi ni UMUVUMO.

  • Kuri iyi si burya nta kidashoboka kandi baravuga ngo utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi.jyewe icyo nisabira abanyarwanda cyane cyane abacitse ku icumu rya genocide ni ugusubiza amaso inyuma mwibuke uko byari bimeze muri 1994.ahasigaye ni ukwitonda tugahanga amaso Nyagasani wenyine naho ubundi iyi yo ni final. nimushaka muyinyonge cg muyireke.

    • FINALkuri wowe ariko?? byashoboka!!

    • Fasha hasi abacitse ku icumu we ngo ni Mayita@fdrl. Imana yaritwunamuyeho ikoresheje FPR Inkotanyi.

      Barakagira Imana inka n’abana. Naho wowe nuza kwitsirita ku icumu rishinzwe kurinda Igihugu nyine nta kindi cyaba uretse ko rizagutobora.

      Uwiyishe ntabwo jye namuririra rero. Harya ngo murizwa n’uko gahunda yanyu yo kurimbura abatutsi yabananiye? Izabananira iteka ryose.

      • Reka kucyatsa sha Mariya. Ntimugahoze abantu ku nkeke kandi ubona babahembera kutumaraho. Ubu se hari akazi baguhaye?

        • Karuretwa akazi narakishakiye reka izo mpuhwe zimeze nk’izabihehe. Habyara se ko ntako yampaye izo mburagasani ngo ni FDLR ZABUZE KUNGIRIRA URWANGO NGO NDAZIRUTA? Twebwe turi abagabo n’abagore bazi kwishakira imibereho. Ibyo dushaka n’umutekano naho ubundi imari tuzi uko bayishaka. Nawe ndakugira inama ko ubutindi bwawe utajya ushaka uwo ubugerekaho!!!

  • Selon plusieurs sources diplomatiques, le gouvernement américain s’était dans un premier temps contenté d’un avertissement officieux à l’égard de Kigali. Mais il y a eu cette déclaration de la porte-parole du département d’Etat, Jen Psaki :

    Reka mbasangize ijambo « Nous sommes troublés par une succession de meurtres d’exilés rwandais importants, meurtres qui semblent avoir une motivation politique. Les déclarations récentes du président Kagame à propos, “des conséquences pour ceux qui trahiraient le Rwanda”, nous inquiètent au plus haut point. » Murabivugaho iki

    • There is a need for the source of such info if you don’t mind!. Thanks

  • erega, dore aho FDLR ifitiye ikibazo benshi muri bo(basize bakoze genocide muri 1994)noneho abadafite icyo bishinja ntibashobora kwemera gutanga izo nkozi zibibi, kuko baba babuze abasirikari babo, bivuze ngo rero ntanarimwe leta y’u rwanda izumvikana nabo once batabanje gutanga abo bakoze genocide, birumvikana nuwuzitanya nabo bivuze ngo azaba abashyigikiye kandi gushyigikira umwicanyi uba ubaye umufatanya cyaha.

  • Bana ba mama icyo twifuza ni amahoro.
    Icyangombwa ni uko ndya utwanjye kandi nkaryama nta rusaku rw’imbunda numva.
    intambara irasenya ntiyubaka izo twabayemo zirahagije kandi turashimira Imana ko yaturokoye.

    Amahoro ni meza banyarwanda bene wacu!
    Ariko ko ntarumva umuntu wahunze politiki muri amaerika cyangwa mu bufaransa! ni uko se bose baba babvuga rumwe na Leta iriho?
    Amahoro ntawe abangamira n’umwe!
    Murakoze.

    • Wa byabga wabikunda imbunda uzazibona urinde usaza, nibatumvikana isi izarinda ivaho FDLR igikora kandi ikiriho ushaka kuyivanaho we ntiyabishobora kuko yemwe muzambwira …. nubwo USA yabijyamo gute yewe naho u Rwanda rwatabaza gute… umuriro uratse!!! Owaka moto uwaka ….

  • niba murwanira ukuri ubwo muzabigeraho ariko niba murwanira inda zanyu ndabarahiye ntacyo muzageraho naho mwateka ibuye rigashya ariko jye ntakuri mbona kuko ikintu cyambere cyumvikana na FPR yarwaniye nuguhezwa mu mahanga naho ubu ntamunyarwanda numwe ubuzwa gutaha naho mwakifatanya muri ibihugu byinshi uretse nayo mashyaka yibisambo gusa ese mutekareza yuko urwanda arirwarundi rwabanyarwanda basinziriye mwabeshyaga ngo inyenzi zifite imirizo nibitwi birebire?ese ukina politiki ayikinira yacyo mwaje mugihugu ko ntawuhejwe bavandimwe mukereka nabo muvugira ko ibyo muvuga arukuri?

    • Ndibuka 1993, igihe mukotanyi yari mu rugano, bavugaga kwicarana nabo, ingoma ya Gisunzu iti ntibishoboka. Abenshi niko babifataga, nyamara ntibatinze kubona ko byose bishoboka, ubwo benshi baburaga iyo berekeza, igihe umuriro wari ukomeye. Abo kuri ubu abo usanga basa naho bibagiwe vuba uko bafatwaga, kuburyo wagirango byabaye batareba. Twabuze benshi birenze urugero, ntamunyarwanda wakagombye kwongera kuzira amafuti y’ababa bashaka kwihambira ku ngoma, bavuga ko rubanda ibari inyuma, nyamara byakomera bagata iyo rubanda bagakizwa n’amaguru. Ese ko ntakindi mupfa kitari ubutegetsi, mwakwumvikanye mukaduha amahoro, ko iyo mutangiye guterana imigeri ari twe duhura n’ingorane!

  • Ndabizi ko benshi bayizeyemo imbaraga ariko izo mbaraga ntacyo zizatanga..kuko barahagurukiwe n’isi yose!!

    • Ese ibyo wita isi yose ni ibiki? Ahubwo tangira ushakishe indeke yo guhishamo umutwe kuko umuriro watse!

  • Basomyi b’umuseke mwaramutse neza ? mumbabarire inkuru ngiye kubabwira ntimuyikureho kuko yazafasha abanyarwanda batari bake : Genocide itangira hari umugabo w’inshuti yanjye wishwe urw’agashinyaguro ! mbere yo kumwica bamaze kumurasa baraje bamwereka umugore we bamurashe amasasu menshi ariko atarapfa ! imodoka yari imutwaye yanyuzeho ahantu nari mpagaze ndamubona yicaye mumodoka ari kuva amaraso menshi atwawe n’abasirikare benshi banyoye urumogi ! negereye iyo modoka mvugana n’uwo mugabo yari atarapfa ariko abasirikare nanjye bari bagiye kunyica kandi mbere abo basirikare bariincuti zanjye cyane nashatse no kuvugira uwo mugabo ngo bamurekure ariko nanjye byari binkozeho ! ubwo barakomeje baramujyana hashize isaha bahita bamurasa mu cyico arapfa ! narababaye cyaneee gusa naje kwishimira ko muri abo bamwishe hari ufunzwe abandi baririkare barapfuye ! genocide irangiye umugore we yasigaranye abana bari bafitanye arabarera abatarapfuye bamaze kuba bakuru kandi bahawe uburere bwiza na nyina ! uwo mutegarugori ni uwo gushimwa kuko yirinze kwiyandarika yirerera abana ! mu kwa karindwi kwa 94 genocide irangiye nakurikiye abandi mpungira i Goma aho nageze n’amaguru mvuye i Kigali ! aho i Goma nari mfite ubuzima bwiza njye n’umugore wanjye n’abana bacu 3 ! ingabo z’u Rwanda zaje kwambuka zidusanga muri Congo ! turahunga n’amaguru kugera aho bita i Kisangani twishyira mu maboko y’ingabo z’u Rwanda twibwira ko zizaducyura ! siko byagenze umunsi umwe umusirikare mukuru yaraje ngo agiye kudukoresha inama batwicaza buri wese yicaye mu maguru y’undi, twari tumeze nk’ibishyimbo biri mu mufuka ! uwo musirikare yafashe ijambo atubwira ko twasize twishe abantu mu Rwanda ko tugomba kubyishyura ! twatangiye kumirwa ! ubwo aratangira atumagura itabi yambura umwenda wo hejuru wa gisirikare agumana isengeri gusa ! ubwo abasirikare baraje ari benshi baratuzenguruka n’intwaro nyinshi bikabije ! wa musirikare yatanze signal baratangira baraturasa ama grenades, amasasu, …. uwomunsi wonyine hahise hapfa abantu batari munsi y’ibihumbi magana biri ! twirutse tugana mu mashyamba y’inzitane ya Kisangani uwo munsi umugore wanjye n’abana banjye batatu bahise bagwa aho ! nyuma y’iminsimike nashoboye gutaha ngera mu Rwanda ubu nashatse undi mugore mbyaye kabiri ! icyo nshaka kugeraho rero naje guhura n’umusirikare wari muri babandi baturashe duhurira ahantu turaganira ariko numvaga umutima wanjye ugiye guturika n’umujinya ! twaricaye turakomeza turaganira aza kumbaza ati ese usanzwe unzi ? naramusubije nti nkuzi uri kutwica i Kisangani nkiri impunzi ! arumirwa arahaguruka ansaba ko tujya ku ruhande ! ndamwibwira aranyibuka kuko mbere yo kutwica twari tumaranye iminsi n’abasirikare ba APR kuko twabanaga aho bari baradushyize ! ubwo yansabye imbabazi kandi koko abikora abikuye ku mutima icyantangaje cyane rero nuko yampaye amakuru ambwira ko ba basirikare yari ayoboye batwicaga ngo hasigaye mbarwa ! ngo abenshi nabo barapfuye abatarapfuye bari barakomeretse cyane. mfite byinshi navuga ariko nzagira umwanya wo kubivuga Imana nibyemera ! sinzabivuga kuko mbabaye, oya nzabivuga mu rwego rwo gusaba abantu guhinduka ! nk’uwo mudamu navuze haruguru nta muntu n’umwe yigeze ashinja kandi afite amahoro yose ! nanjye wiciye abana n’umugore ubu numva umutima wanjye ucyeye mbasabira ku Mana kuko bapfuye nabi ntibashyingurwa nyuma twamenye ko babatwitse mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso, ariko Imana yarabakiriye kuko bari abaziranenge cyane cyane ko umugore wanjye yari umututsikazi kandi yarokotse bitugoye cyane ariko yaje kwicwa n’abagombye kumukiza ! bavandimwe mwaretse tukiyunga ?!! mutegereje iki ko ntacyo tutabonye ? mwaretse kwihorore no kwishongora ku bandi ko nabo batatutse Imana ?! nkubu mbona uburyo hano ntuye i Remera abantu birirwa bavuga ngo nta gushyikirana na FDLR nyamara baramutse bafashe agace k’igihugu cyacu twabura ayo ducira n’ayo tumira ! ese ni icyo dutegereje ? nibyo bizadushimisha ? ndasaba Nyakubahwa Perezida Kagame kubabarira abanyarwanda agashyikirana na bariya bantu kugirango tugire amahoro kandi nawe ayagire ! ese ko batangiye kwiyunga n’abandi barwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda batakoze genocide kudashyikirana nabo tuzajye tubisobanura dute ? kandi n’ababa Mussa Fazil ibyo bavuga ni urwiyerurutso! Bavandimwe Imana ibarinde kandi ikomeze kurinda Perezida wacu no kumuha ubwenge bwo kuyobora abanyarwanda.

  • “Itangazamakuru n’ukuri ntaho bihuriye n’amafaranga” Iyo nandika simbanza kureba mafaranga , mbaza kureba umutekano w’abantu ndetse nabashyirwa mu majwi.

    Muti Itegeko no 45-2008 rihana abantu bose bashishikariza abantu kwinjira muri FDLR ariko kuyijyamo, kuyamamaza cyangwa kuyishakira amafaranga mu bantu. Ariko hari ikindi gikomeye cyane : Abantu bashishikariza abanyarwanda n’abanyarwanda kazi guhunga igihugu , ukongeraho abandi bantu bashishikariza abanyamahanga kwanga iyi leta ndetse no kuyihagarikira inkunga zigenewe gufasha abanyarwanda babyita ko izo nkunga zifashiriza gusa abayobozi bo hejuru kandi ikanakoreshwa no gutera intugunda mu Karere. Niba iri tegeko ridateganya ibi mvuze , n’izihe ngaruka byatera?
    Ibi biri butume ngaruka na none k’umutegarugori Mukarushema Janvière ngo urwanya leta y’u Rwanda bucece abinyujije mu bantu baba mu Rwanda. Uwo mutegarugori ubu yibera mu gihugu cya belgique kandi akaba ari umubyeyi wavutse kuya Dec 25 ,1964………akaba afite n’abana bagera kuri 5. Mukaruushema Janviere yavukiye mu Karere
    ka Gasabo

    Umurenge wa Kacyiru ,Akagari ka Kamatamu Umudugudu wa majyambere mu
    gihugu cy’u Rwanda aho yabyirukiye kugeza aho afatiye icyemezo cyo
    guhunga igihugu yerekeza mu gihugu cy’ububiligi mu mwaka 2011 aho
    abarizwa kugeza none.

    Mu nkuru mfite ,biravugwa ko igihe yakorga muri Ambassade ya Hollandi
    yandikiranaga na Victoire Umuhoza Ingabire ndetse naho Ingabire
    Victoire afatiwe ngo yaje gukorana na Kayumba Nyamwasa n’abandi ,ariko
    binyuze k’umuhungu we ufite Ngenzi William…wavutse 26 Nov 1988 ubu
    ufite ubuhungiro mu gihugu cyunze ubumwe bw’Amerika guhera mu bihe
    bishize mu mwaka Mutarama 2012. Biranavugwa ko uyu Mukarushema
    Janviere yaba yarakoresheje indwara afite bikamufasha guhunga igihugu
    cye mu gihe bari batangiye kumushakisha ngo abe yakirizwa inzego
    z’ubugenzacyaha

    Icyo tuzi neza nuko bitaramushobokera kubona ibyangombwa by’ubuhunzi
    aho ariho hose mu bihugu by’uburayi.

    Twagerageje gushakisha Minister Mushikiwabo ngo tumenye neza ingaruka
    bifite ku gihugu uyu Mutegarugori aramutse akoresheje iyi ndwara
    kugira ngo akomeze uwo mugambi wo gushishikariza abanyarwanda gukomeza
    guhunga ndetse n’ibindi bimenyetso kugira ngo ahabwe ubuhungiro ariko
    ntitwashoboye kumubona..

    Ibi bibazo byose birebana n’itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse bikaba birebana no gushygikira iterabwoba , ntyisabiye kujya rishishoza haba mu myandikire ndetse no kubaza ibibazo kuko ibyo twandika ndetse nibyo tubaza bigaragaza aho duherereye!!!!

    Ntarugera François

  • Ikinyamakuru Umuseke ndabona ari ikinyamakuru gishobora kuzafasha abanyarwanda kugira ukuri, ukwisanzura, kandi ibyo byose bizatuma u Rwanda rurushaho kuba Paradizo !

Comments are closed.

en_USEnglish