Digiqole ad

Cameroun: Didier Gomes aritezwe cyane mu ikipe ya Coton Sport de Garoua

Umutoza Didier Gomes uherutse kwegura ku mirimo ye mu ikipe ya Rayon Sports, ategerejwe cyane mu ikipe ya Coton Sport de Garoua yo muri Cameroun, aho azaza gusimbura mwene wabo w’Umufaransa ariko ufite n’ubwenegihugu bwa Tchad, Sébastien Desabre werekeje muri Espérance de Tunis yo muri Tunisia.

Didier Gomes agiye gutoza ikipe ya mbere muri Cameroun.
Didier Gomes agiye gutoza ikipe ya mbere muri Cameroun.

Amakuru aravuga ko kuva umutoza Sébastien Desabre yagenda mu mezi abiri ashize, ikipe ya Coton Sport de Garoua yakomeje gushaka undi mutoza wamusimbura kandi ufite ubumenyi bwatuma iyi kipe ikomeza kwitwara neza.

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, ngo umwe mu bayobozi bo hejuru b’ikipe ya Coton Sport de Garoua ifite igikombe cya Shampiyona yo muri Cameroun yavuze ko bamaze kumvikana Didier Gomes Da Rosa, ndetse ko ariwe uzaza gusimbura Sébastien Desabre, aho hari mbere y’uko asezera muri Rayon Sports.

Uwo muyobozi kandi ngo yavuze ko ejo kuwa gatanu tariki 17 Mutarama biteze ko Didier Gomes azaba asesekara i Garoua, Umujyi uri mu Majyaruguru ya Cameroun.

Urubuga rwa internet footafrica365.fr dukesha iyi nkuru ko Didier Gomes yitwaje ikibazo cy’ubutunzi kugira ngo abone uko asezera muri Rayon Sports ariko kandi kikavuga ko adakwiye kuza muri Coton sport de Garoua yizeye ko ari ahantu h’igitangaza aje kuko ngo naho muri iyi minsi bari mu bibazo by’ubutunzi byasizwe n’uwahoze ari perezida w’icyubahiro wayo Iya Mohammed.

Bigaragara ko umutoza Didier Gomes ku giti cye ateye indi ntambwe kuko ikipeya Coton sport de Garoua agiyemo nayo ari imwe mu makipe afite amateka muri Afurika.

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ibi biragaragaza ko impamvu yatanze ari urwitwazo!

    • Wapi ncuti, iyo ruba urwitwazo baba baramunyomoje. Ko yabivugiye kuri radio bose bumva hari umuyobozi wo muri Rayon wigeze wumva abivuguruza??!! Amezi atatu ni menshi udahembwa.

  • Mumureke agende tuzabona undi

  • Niyigendere ntiyashobora inzara n’akavuyo bihora muri RAYON SPORT, ahubwo abafana bayo bakwiye kureba kure ntibagume kuba ibicuruzwa by’abayobozi bya rayon sports. Nigute ikipe yuzuza stade amaho ijyamo 30.000 pers, bwacya ngo abakinnyi banze imyitozo ngo ku batarahembwa!!! Bivugwa ko bamwe mu bayobozi baba bicururije abatike yabo bwite, ikipe igatwara imisigarira!!! Abayobozi ba rayon sport bazisanga basigaye binjira muri stade bonyine. IBI TURABIRAMBIWE ROSE!!!

  • bye bye musaza: ubundi twihondagurire gasenyi.

  • Nagende yarakoze turamushimira, ariko natwe twamufashije kubaka izina kuko iyo ataza gutoza rayon kwinjira mu mupira wo muri africa byari byamugoye.
    Icyo nsaba ubuyobozi bwa Rayon niba bufite gahunda:
    Icyo twamenya ni uko ntabipfa kwizana gusa. Ni ngombwa gushora kugirango wunguke, none se kukimushaka kubona ibintu byizana kandi mwe ntacyo mwakoze.
    Mugerageze kubyaza abafana umusaruro kandi mwubyubake kuburyo bihoraho kandi byokora .
    Muti byagenda gute? ni ugushyiraho systeme ikora atari ukujya gutanga amabwiriza n’ibyifuzo kuri radio kandi ntawe uzabikurikrana uko bishyirwa mu bikorwa.
    1.ushake amafranga make, mumanuke mutoreshe komite kurwego rw’Umudugudu cyangwa Akagari ukurikije aho abanyu baboneka, njye mbona nta Mudugudu n’umwe utabonamo umufana wa Rayon.
    2. Nyuma nabo bonere batore komitey’Akagar.
    3.Hnyuma komite y’Umurenge.
    4.Komite y’Akarere.
    5Komite y’Intara
    6. Komite y’igihugu y’abafana.

    Bigenze bitya tuvuge ko hari abafana 1,000,000 mu gihugu uretse ko mbona banarenga.
    Umufana umwe natanga 100 frw ku kwezi ni 100,000,000 frw zibonetse mu kwezi. Ngaho kuba n’umwaka. Iyi kipe yaba imwe muzikize muri Afrika.
    None kuki bidakorwa biterwa n’iki?
    Iyi misanzu yajya itangirwa mu mamakomite yo hasi agashyirwa kuri za konti za equipe bakerekana bordereau.

    Reka ndekere aha namwe mushyiraho akanyu. Ariko kugirango bikorwe neza habanza kujyaho urwego rw’umunyamabanga nshingwa biukorwa uhembwa niwe qwajya abikurikirana akanapanga n’imishinga naho ubundi kugira umuyobozi ukize sibyo bizatuma ikipe ibona uburyo uburyo izabuhabwa n’abakunzi bayo.

    Amahoro kuri twese.

  • Nagende, bisigiye RYS isomo, nta mutoza tuzabona uzaza kwicwa ninzara, kandi dutanga Contisation zaburigihe ,ahubwo mubanze mumenye aho ayo mafranga ajya, Raoul ntiyagiye asize cAsh ze.

  • Mu gihe tutarumva ko ubu Football ari cash ntaho tuzagera. None se Gomez yaje ashaka gufana cyangwa guhembwa. Kera Amakipe yo mu Rwanda yakomeraga kubera bakinnyi n’abatoza bayajyagamo kubera urukundo, bity n’abafana ugasanga ari équilibrés. Ubu ni cash gusa ikipe idafite cash ntigire n’igikundiro yarangije gusohoka.

    Gomez rero ntidukomeze kumwibeshyaho ni kimwe n’abandi batoza b’iki gihe yishakiraga cash no kubaka izina. Izina yararibonye arashaka kongera cash. Uretse abatoza b’abanyarwanda gusa bashobora kuba bakwihanganira ubukererwe bwo guhembwa abanyamahanga bose ni bamwe.

    Goran n’abandi ntabwo nabasimbuza umunyarwanda.

  • FOOTBALL NI UBUCURUZI KUGEZA UBU. KUBA ABANYARWANDA BIHANGANA NI UKO BARI KU RWEGO RWO HASI NTAZINDI MPUHWE.GUSA UMUTOZA SI GOMEZ SINAWE KIBAZO, IKIBAZO NI AMAFARANGA.

  • Ibyo nibisanzwe n’iburayi bibayo.

  • Nagirango mbabwire ko ikintu cyatumye dutwara igikombe cya shampiyona ubushize, Gomezi nubwo ari umutoza ukomeye, ariko icy’ingenzi ni abakinnyi twari dufite, n’uburyo bari bafashwe, komite ikomeje kudufatira abakinnyi neza ntabwo ikipe yacu yasubira inyuma, ninacyo nsaba Ntampaka nabo bafatanyije.Gomez se yarushije Raoul watoje imyaka igera kuri 20, muri 2004 ajya muri seychelle agasigira Batista warumwungirije equipe, igikombe se ntiyagitwaye, icyo gihe se sibwo yaragitangira gutoza. harubwo yari yakamenyekana? muribuka muri chelsea, igihe Abramovich yavugagango azaruhuka aruko abonye igikombe gifite amatwi(champion league) muribuka abatoza bananiwe kukizana, ba Mourinho, ntiyagihawe se n’umutoza w’umusimbura Dimateo, njye umufana ucika intege simwemera,

Comments are closed.

en_USEnglish