Digiqole ad

PICO-CVX, urubyiruko rwiyemeje kwishakamo umuti w’ibibazo u Rwanda rufite

PICO-CVX ni ihuriro ry’urubyiruko n’abandi bantu basenga, biyemeje kwishakamo umuti w’ibibazo u Rwanda rufite, uru rubyiruko rukaba rusaba abandi bajeni bose mu Rwanda kwitabira igikorwa bafite kizabera muri Centre Christus-Kigali kuwa gatanu tariki ya 17 Mutarama, 2014, urubyiruko rukazafashwa byinshi mu gusobanurirwa uko bakora imishinga.

Uru rubyiruko ruri kuyiteraho sima n'umucanga
Uru rubyiruko ruri kuyiteraho sima n’umucanga

Iki gikorwa cyatumiwemo abakozi mu nzego zinyuranye, harimo Minicom, WDA (Ikigo cy’igihugu kigamije guteza imbere ubumenyingiro), Mifotra n’abandi bantu banyuranye barimo Padiri Rutagambwa Elysé ndetse na Pastori John.

By’umwihariko Pasiteri John wo mu itorero ry’Abaluteri yazanye igitekerezo cy’ikitegererezo mu baturage ba Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, cy’uko bakwiyubakira Ikigo Nderabuzima badategereje izindi nkunga, baracyubaka barakingiza.

Nyuma Minisiteri ibashyira abaganga ariko ikigo nderabuzima cyubatswe n’amaboko y’abaturage.

Muri rusange uru rubyiruko rubifashijwemo na Padiri Elysé rwabashije kubakira inzu umukecuru wacitse ku icumu rya jenoside wari mu bukene kandi arera abana b’imfubyi, iyo nzu ikaba yarubatswe ku mbaraga z’abajeni bashyize hamwe.

U Rwanda rwaba rugiye kugirwa paradizo n’abana barwo

Umwe mu rubyiruko ruri muri iri huriro PICO-CVX (Improving Life Through Community Organisation- Communauté de la vie Chrétienne), Arnaud-Chris Muvunyi avuga ko ibikorwa bakora babikora ku bwitange kandi nta nyungu bategereje.

Nk’urubyiruko rushaka ko igihugu gitera imbere, baricara bakareba igikorwa gikenewe gukorwa  mu muryango nyarwanda, bakumvikana ku rwaba uruhare rwa buri wese, maze bagahuriza hamwe imbaraga.

Yagize ati “Turashaka ko mu Rwanda na ho hava abantu b’abahanga mu kintu runaka. Turasha kwigisha abantu ko ubwabo baba ibisubizo ku bibazo bafite badashakiye ubufasha hanze.”

Inzu y'umukecuru basannye uko yari imeze
Inzu y’umukecuru basannye uko yari imeze

 

Uru rubyiruko rwabashije kuguriza umuntu amafaranga rushyize hamwe atangira igikorwa cy’ubucuruzi kandi ngo yatangiye gusubiza amafaranga yahawe nta kibazo.

Ku bijyanye n’iki gikorwa giteganyijwe kuwa gatanu, Arnaud asaba urubyiruko kuzakitabira ku bwinshi.

Yagize ati “Icyo dusaba ururbyiruko ni ukuzitabira iki gikorwa ari benshi, ikindi turashaka ko bakwinjira mu ihuriro ryacu tugakomeza gufashanya mu bikorwa byubaka igihugu.”

Ku babyeyi aka ni akanya keza ko kwereka abana ko na bo bafite umusanzu baha igihugu cyabo kandi ntagushidikanya ko ibikorwa n’ibitekerezo byiza urubyiruko rw’u Rwanda rufite bizagira iki gihugu cy’imisozi 1000 na ko ibibazo 1000 n’ibisubizo 2000, aka wamuhanzi paradizo !

Ibyo bakora babikorana ubwitange
Ibyo bakora babikorana ubwitange
N'abakorwa berekana ko hari ibyinshi bafatanyamo na basaza babo
N’abakorwa berekana ko hari ibyinshi bafatanyamo na basaza babo
Uru ni urubyiruko rwiyemeje guhindura u Rwanda paradizo binyuze mu bitekerezo by'Abanyarwanda
Uru ni urubyiruko rwiyemeje guhindura u Rwanda paradizo binyuze mu bitekerezo by’Abanyarwanda

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Woah nibyiza nicyo gihe cyo kwitura iyaduhaye gakondo nziza.

  • ikinigikorwa kindashyikirwa turashi mira abobana babasore nabashi kibabo kuri icyo gitekerezo nibyiza ko batumenyesha coordination zabo kugirango tuganire nabo kuko nabo gushyigikira

  • Umva ni mundebere kweri!! none se ubu iyi nzu irubatse cyangwa barimo baratobamba. umucanga cyangwa igipande kitagira itimasi mwakibonye he kweri? ahahh!!

    • Ni byiza ko hari aho udashimye ariko se wowe uruhare rwaweni uruhe mu kubunganira. Byaba byiza cyane nawe ubasanze ukabafasha.THX

  • NI byiza cyane ahubwo mwagera hose kugirango n’abandi babigireho.

  • ndishimye

Comments are closed.

en_USEnglish