Abanyarwanda bati iki ku kibazo cya Libya?
Kuva impinduka mu bihugu by’abarabu zatangira, abanyarwanda bagiye babivugaho ibitandukanye, muri Libya ho byabaye akarusho bitewe n’uho iki gihugu gihuriye n’u Rwanda.
Abadashyigikiye Col. Mouammar Gadafi bagitangira kumurwanya benshi bibazaga ko bizarangira nkibyo muri Tunisia cyangwa Misiri, siko byagenze, Gadaffi yahanganye n’abamurwanyaga, aho bigeze amahanga nayo yari aziko biri bugende nko mubaturanyi aratabara.
Kuva amahanga yakwinjira muri iyi ntambara nibwo buri wese ku isi ukurikira yagiraga icyo avuga, abanyarwanda nabo ntibacecetse.
Gaddafi ufite umuhanda wamwitiriwe mu mujyi wa Kigali, waba kandi atera inkunga imwe mu mishinga y’uburezi muba Ilsam mu Rwanda, Libya ikaba yari ifite abanyeshuri b’u Rwanda bahiga, Gadafi kandi wigeze gusura u Rwanda mu 1987, buri wese rero wasangaga afite icyo ashaka kuvuga ku bitero bya NATO kuri Libya ije gufasha abarwanya Gaddafi umaze imyaka irenga 40 ayobora Libya.
Umuseke.com wegereye abanyarwanda batandukanye ubinyujije ku banyamakuru bawo I Rubavu, Huye, Rusizi, Muhanga, Nyarugenge ndetse n’I Rwamagana maze bamwe bagira ibyo batangaza kuri iriya ntamabara ya Libya.
Pierre Musonera w’I Rubavu yabwiye umunyamakuru wacu Chrismexes ati: “Abazungu bashatse Gadaffi kuva muri za 80, ubu rero nibwo buryo bwiza babonye bazashyirwa bamuvanyeho, Gadaffi ni umugabo njye ndamwemera”
Celestin Kamanzi ucuruza mu isoko rya Kamembe yabwiye Jonas Muhawenimana umunyamakuru wacu I Rusizi ati: “ Petrole ya Libya niyo ituma abazungu boherezayo indege ngo baratabara kandi bashaka amayira abageza kuri zahabu y’umukara, nta mpuhwe bafitiye abo barwanya Gadafi”
Jeannette Murekatete yikorera ku giti cye I Muhanga hafi ya gare, yavuganye na Plaisir Muzogeye umunyamakuru wacu I Muhanga avuga ko icyemezo cy’ingabo zishyizehamwe ari kiza “Gadafi yishe abaturage ba Libya benshi, nibyo yagejeje Libya ku iterambere ariko yikururiye abanzi ubwo yangaga ko habaho impinduka, umutegetsi wese ugundira ingoma, niyo yazana ijuru mu gihugu cye, abaturage baramwanga kuko adashaka kurekurira n’abandi ngo bumve kubyiza byo kuyobora”
Naho Mohamad Ngirinshuti utuye I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali we yemezako abazungu nta kiza bashakira Libya ko ndetse gutera Libya ari uguhohotera Africa nkuko basanzwe babigenza, yagize ati: “ Ese kuki batatabaye mu Rwanda aho ibihumbi n’ibihumbi by’abantu byishwe mu mezi atatu? Ese bo ntibicwaga n’ubuyobozi, kuki bataje ngo babukureho? Wagizengo nuko nta makuru bari bafite se? Gadafi icyo azira turakizi. Ni inkingi y’amajyambere na Islam muri kano karere, akaba kandi urukuta rubuza abazungu ibyo bifuza muri Africa, bari kwikiza umwanzi wabo rero ntabwo bari gukiza Libya”
Francine Ndekezi ucuruza muri Alimentation I Rwamagana we yatangarije Jean Paul Gashumba w’umuseke.com ko we yifitiye ubwoba kubera izamuka ry’ibiciro ati: “ Ese ubu ntimubona uburyo intambara ari mbi? Ubuse twe turazira iki? Ibiciro byazamutse ngo muri Libya byakomeye, ubuse Gadafi uwo iyo bamureka ko ureba yishe benshi?”
Naho Tushabe David wiga muri Kaminuza y’u Rwanda I Huye yatangarije umuseke.com ko abona ikibazo cya Libya kigoye kugira uruhande wagifataho yagize ati: “ Ugiye kureba NATO iyobowe n’uburayi n’Amerika inyungu ibara kuzakura mu rugamba rwa Libya mu bihe bizaza, ntiwashidikanya impamvu boherezayo indege ngo zihashye Gadafi, ariko nanone urebye uburyo Gadafi yakoreshaga ngo yikize abatavuga rumwe nawe wakwifuza ko hagira ubatabara, ari nabyo NATO yakoze. Muri make igikorwa cya NATO ni cyiza kuko hari abo yakijije ubugombe bw’ingabo za Gadafi, ariko ntawashima ubu bukoroni bw’iki gihe, kubona abazungu binjira muri AFRICA bagamije guhirika ubutegetsi ku mugaragaro? Ni igisebo kuri African Union, ese yo ko yatabaye muri Soudan hariya byayinanije iki?”
President Kagame we yatangarije itangazamakuru mu minsi yashize ko abonaga bikwiye ko NATO itabara muri Libya igahagarika ubugome bwakorerwaga abaturage, ariko yongeraho ko bidahagije ahubwo umuryango mpuzamahanga atari abanyembaraga gusa wari ukwiye kwicara ukareba umuzi w’ikibazo cy’ubwicanyi muri Libya”
Editor
Umuseke.com
7 Comments
nanjye nifatanyije na mzee khadafi!union africaine ntacyo imaze nishaka izaveho.
ikibazo cya lybya nticyari icyo gucyemurwa n’amabombe basuka ku baturage,kuko n’ubwo hari abo gadafi yishe,NATO nayo amabombe iroha ku baturage nti abarebera izuba,none dore igihugu cyari cyubatse kimaze gutera imbere aho ubushomeri butarangwaga,ubukene bwaracitse,inkundarubyino zabonye iby’abaturanyi babo bakoze zigashaka kubigana bisenyeye igihugu,bazicuza NATO ntacyo ikibamariye.
Mukomere nshuti zanjye, sasa rero buriya abazungu ni babi cyane nubwo ninaha mu Rda ubona baza ngo abri gukura mayibobo mu mihanda ngo babashire mu ishuri, ok ntabwo mbigaye ni na byiza ariko nta kintu na kimwe abazungu bakora badashaka inyungu! Impossible rero no muri Libya rwose ziriya ntamabra ntabwo zigamije gusahura peteroli ya ya Libya kuko nta bundi buryo bari kubona bakoresha rwose, Kadaffi niyo yazapfa ntako atagize kuko ibaze ibihugu byibihangange byamuteraniyeho? Kadaffi numuhanga cyane , gusa nuko nyine nta bushobozi mfite nagatanze support kuko abazungu barasuzugura cyane naho African Union yo sinzi ibyayo!
Ni igisebo,ni umugayo kuri AU,ni agasuzuguro,iyaba nyobora UA,twarikurwana,sha kuva bahohotera uriya mugabo Gadhafi ndahangayitse,gusa ambabarire ziri missiles azazisibishe Tripoli,peut-être que l’esprit africain n’a pas de l’âme!
ba rugigana bakomeje kutwereka ubugwari bwacu kabisa none AU iri he? ni hatari igihe bene wacu barimo gupfa kandi bo bicwa n’imipanga uwari foreign affairs wa usa witwa bushenell ntiyavuze ko nta ngabo z’ abanyamerika zakoherezwa mu Rwanda ubu se bari gukorayo iki? ni petrol nyine na access ivuguruye kuri mediterranee none abaturajye bamaze gupfa muri lybia mu gihe cya 3 mois bahuriye he nabapfuye mu Rwanda muri icyo gihe ariko mana waduhaye imbaraga n’ubwenge koko tukava mu bukene tukajijuka tukava mu matiku ubndi tukiyubakira ibihugu byacu hanyuma tukirukana ba rugigana n’ibyabo byose naho khadafi twebwe aba panafricanist bose turamushigikiye kuko niwe wabashijije kuduhangarira ziriya mbwa z’ abazungu
khadaffi ryose bamuhoye ubusa kabisa.
n’uko ntacyo twabikoraho.twinumire
ESE GADHAFFI AGIZE ATYA AKANESHA ABARWANYA UBUTEGETSI BYAGENDA BITE?????
NYAMARA NTIBIZOROHA! AHUBWO MFITE UBWOBA KO KIRIYA GIHUGU KIGIYE KUZATURIKIRAMO “IBISASU BYA KIRIMBUZI” [H bomb; la bombe H]
Comments are closed.