Abana b’abakobwa bakomeje gucuruzwa mu Rwanda no hanze
Ni imico mibi mishya yahadutse yo gucuruza abana b’abakobwa mu Rwanda, yaba mu gihugu yaba no kubacuruza hanze yacyo. Ibi nabyo ngo ni igikorwa cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko byemezwa n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Umulisa Henriette.
Ati “Hari ubucuruzi bwadutse abana b’abakobwa bakajyanwa mu bihugu by’uburayi na Asiya gucuruzwa, cyane cyane mu Bushinwa, Uganda n’i Burayi. Usibye ko no mu Rwanda bacuruzwa.”
Ibi bivugwa n’uyu muyobozi avuga ko Leta y’u Rwanda yabihagurukiye ndetse isaba abanyarwanda bose kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry’abana b’abakobwa.
Akenshi abanyarwanda bazi aho ibi bikorwa bibera, ariko usanga batabivuga ngo kuko babyita ko baba bari gushakira ubuzima abo bana b’abakobwa.
Mu Rwanda, ngo usanga hamwe na hamwe mu tubari tuzwi no mu dusantere (centers) tw’imijyi mu Rwanda haba hari abantu bameze nk’abakomisiyoneri bo gushakira abagabo abana b’abakobwa bakiri bat obo gusambanya.
Aba bana ngo batangira bashukwa n’abo ba komisiyoneri ko bababoneye ibiraka bishyushye, nyuma bakisanga bagemuwe ku bagabo bakuru aho baba batagishoboye kwikura nk’uko benshi mu baganiriye n’Umuseke babyemeza.
Umwe wanze gutangaza amazina ye ati “Nk’i Kigali birazwi ko mu bantu b’abakire baba bafite abagore cyangwa abagabo runaka babashakira “utwana duhiye” bakabishyura, n’abo bana bakishyurwa. Abo bacuruza abana nabo usanga banazwi rwose.”
Aba bana b’abakobwa ahanini nyuma yo gusambanywa bagahabwa amafaranga menshi ngo bibakukiramo maze bagahinduka indaya ariko zitari izo kumuhanda, ahubwo zikora kuri “commande” y’umukire runaka waciye ku mukomisiyoneri.
Abo bakobwa usanga ngo bamwe ari n’abo mu miryango yifashije biga no muri za kaminuza nk’uko umwe mu bazi iby’iyi business abyemeza.
Ubu bucuruzi bw’abana b’abakobwa ngo burenga imbibe bugafata hanze ku bakobwa baba bamaze kumenyera ugasanga ngo berekeza za Uganda kwicuruza muri week end aho ngo abagabo b’abakire muri Uganda bakunda cyane “Udukobwa” tuvuye mu Rwanda.
Bamwe mu bakomisiyoneri bo bateye intambwe ndende ngo kuko hari n’abohereza abana mu mahanga ya kure nko mu Bushinwa cyane cyane gukoreshwa imirimo y’uburaya.
Ibi bikorwa byo gucuruza abantu (human trafficking) bikaba ariko byarahagurukiwe na Police y’u Rwanda, n’ubwo nyine “Abarinzi biga imigambi inyoni nazo ziga indi.”
Ubu bwoko bushya bw’ihohoterwa bugenda ngo bukaza umurego ku nzego zitandukanye ndetse n’uko iterambere rigenda rigerwaho rigaha abana umwidegembyo udasanzwe bahuriramo n’amoshya menshi.
Imwe mu mbogamizi ituma ubu bucuruzi bukomeza gukorwa mu Rwanda ariko bucece cyane, ngo ni ukuba abanyarwanda batarafunguka ngo babashe kuvuga ku gikorwa kigayitse nk’iki mu gihe cyabaye.
Usanga ngo mu miryango myinshi bahitamo kwicecekera imbere y’abana b’abakobwa bakora cyangwa bakorerwa ubu bucuruzi, banga ngo kwishyira hanze, bavuga ngo umwana arakuze azi ibyo arimo.
Uku guceceka ariko ni imbogamizi ikomeye kuko abo bakobwa bafite barumuna babo bakibyiruka nabo bafite inzira ebyiri zo guhitamo; inzira nk’iya bakuru babo cyangwa inzira nziza y’ishuri, kwiyubaha no kutigurisha ku giciro icyo aricyo cyose.
Umuryango nyarwanda ukwiye hakiri kare guhagurukira iki kibazo kitawuhangayikishije cyane none ariko kizaba ingutu mu myaka iri imbere aha.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
nonese ko akazi kabuze murabona abo bakobwa babona amafaranga gute?
ni ngombwa ngo batambikize se?
Sex tourism irakorwa ahantu hose. Ahubwo mwarebye abazungu n’abo bashinwa baza mu Rwanda ko ari bo bajyana benshi.Ikindi nuko urubyiruko rukwiriye gushakirwa akazi, uburaya bugakora uwabwiyemeje. Naho ubundi aho gupfa none wapfa ejo.Ntekereza ko atari ukurarikira amafaranga ahubwo ari ubukene buri mu rubyiruko.
Murasetsa. Uburaya ni reserved business ubijyamo utanyuze mu office ibishinzwe ukahasiga agatwe.
Bariya baba Cadillac na Kacyiru bo ugira ngo babonye uwabajyana hari n’iyonka yasigara? Ngo AGACIRO da! Ka he? Mu magambo karahari no mu kwiyemera! Abana barasambanywa amanywa n’ijoro ngo murarwanya icuruzwa ryabo! Tuvuge se ko bariya baba bahagaze ku mihanda mutababona?!
Icyo ubibye nicyo usarura, kwicuruza bifite ingaruka zikomeye, ikibazo n’uko abana b’iki gihe batacyumva ahubwo bahora bashakisha impamvu no kwigomeka ku babakuriye yaba ababyeyi n’abandi. Si ikibazo cyo kubura akazi ahubwo ni ubwenge bucye no kutumvira ababafite mu nshingano ariko ababyeyi nabo batita ku bana babo ni abo kugawa.
umwana arakuze azi ibyo arimo?
Mugihe agaragaye ko abifitemo uruhare itegeko ribivugaho iki?
turwanye uwo muco mubi; ingaruka nimbi ntamuti
Har umugabo uba hariya kw I posta w umusilamu ukunda kuba ari kur forex bureau ya Munyemama unywa itabi cyane ntakindi akora uretse ako kazi muzagende muhicare gato muzamubona aba yanbaye neza kandi arakuze ntiwamukeka ko aribyo akora
IKibazo cyabakobwa bicuruza ntabwo gishobora kurangira niyo wakwigisha ute? KKO HARIMPAMVU RYINSHI.
1.KUGIRA IRARI RYIBINTU,UGASHAKA KUBONA IBYUTARUHIYE,
2KWIGANA IMICO Y,ABAZUNGU.BYONYINE UJYUREBA IMYAMBARIRE YABO,UBWORERO KUBIHAGARIKA NTIBYOROSHYE. MURI WEEK END UZAJYE GATUNA UREBE ABAMBUKA,UBABAJIJE BAKUBWIRA YUKO BAGIYE MUMASOMO,UBWO URUMVA WABIGENZUTE.GUSA UBURAYA BUGIRA IGIHE RUNAKA BUMARA.
Njyewe ikibazo mbona aha nuko mbona ibishi abayigikira uburaya cg se kwicuruza bikorwa n’abakomeye baba bafite amafaranga menshi. Urugero: umukire arashinga akabyiniro gahenze akazana n’abakobwa bambara ubusa bityo abagabo bafite izityaye ntibahatangwe kdi aba ari babandi bavuga rikijyana. Ikindi abo bazungu babapagani baraza bagafata abana bacu dore konabo uburere bwabo buba bugerwa kumashyi noneho bakabaha amafaranga yakabura rugero ariko bakabica umutima byakubitana nirari ryo kuba umuhatari umwana akitanga bamusaba nokuryamana nimbwa akabikora ariko akaba umuntu ugendera mu muzinga w’imidoka. Erega isi izarimbuka yagacishijeho naqhubundi turarushwa nubusa, ibyo Yesu yavuze bigomba kubaho tubireba n’amaso yacu. Igicucu nicyo bazafata naho ubundi se mama abakobwa bari hano hanze muzabashoboza iki ndetse nabo bacommissionaire kdi bakorana n’abaherwe. Amafaranga agira ibyayo nayo mwa’abantu mwe. Nzabandora ndi i Rwanda. Icyabukoze muzanyarukire hariya kacyiru KBC mwirebere abataye umutwe uko bameze, urebye nabi bakunywa mumazi( impinja, ibigiga, maneke, yewe nta kabi katahaba) kereka nimutabishaka.
None se ko babikora babishaka,kuri wa mugani ari ugushaka ubuzima ,byongera kwitwa guhohoterwa gute? yemwe namwe muraducanga!!!!!uwafashwe ku ngufu yahohotewe,uwakoreshejwe imirimo adashaka yahohotewe noneho n’uwagiye gukorera amafaranga ku bushake bwe akwije imyaka y’ubukure ngo nawe yahohotewe? guhohotera murabitesha agaciro rwose. Noneho bizageraho no kugaburira umwana w’umukobwa agahaga bibe kumuhohotera.
ariko uyu muco urakabije kandi mubyukuri ugiye gukurikira usanga aba bana la majorite ntakibazo baba bafite ahubwo nugukunda kugenda kujya i mahanga cg gushaka ibyamirenge, cg kumva gusa ko bavuye murwanda ba ka voyageant(nkuko bikunda kuvugwa) gusa hari imico tutagakwiye kurangwa nawo rwose, gusa abakobwa bo mu rwanda barararuka cyane, ariko muzacunge neza aba bagenda muri ubu bucuruzi(abenshi) usanga mubyukuri ntakintu babaze, bafite iwabo cg bene wabo bakize, abaenshi baranize, ahubwo kubera i rari ry’ibintu byinshi, gukunda kugaragara neza byarabatwaye cyane
Leta ikwiye guhaguruka igashyira ingufu mu guhashya iri shyano ryaguye mu gihugu.
Police nikore akazi ko kugenzura utubyiniro twuzuye muri iki gihugu, aho usanga abana b’abakobwa bakiri bato bafatwa nk’ibikinisho by’abahaze amafaranga.
Tugomba kubaha umuco nyarwanda ,Imana tukihesha agaciro muribyose igihe cyose. Mugire amahoro.
Muzajye mujya kuri bus zijya Uganda ku wa kane no ku wa gatanu ndetse no kuri airport ku wa gatanu baba bajya Uganda kwicuruza ariko haba harimo n’abo bacomissionnaires baba babajyanye cyangwa babagaruye
uwo m ugabo wumukomisiyoneri uba hafi ya forex bureau nashakishwe afatwe , mwibuke ko kubeshya abakobwa byoroshye kandi ko benshi bashobora kuba bagwa mu mitego batiteguye muri ubwo buryo….
njewe mbonye aba bakobwa basa ni ndaye harigihe na bo babishaka rwose
Erega isi niho igeze nugusenga cyane.
Comments are closed.