Uganda: Abakuru ba Polisi y’akarere bariga ku bibazo bibangamiye umutekano
Kuri uyu wa 14 Mutarama abakuru ba polisi yo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’ibindi bihugu by’Afurika bibumbiye mu muryango EAPCCO barahurira muri Uganda kugira ngo barebere hamwe imikoreshereze y’ikoranabuhanga rigezweho mu iterambere ry’isi ya none.
Umuvugizi wa polisi wungirije muri Uganda Patrick Onyango yasobanuye ko ari ku nshuro ya mbere umuryango w’abakuru ba polisi z’ibihugu muri Afirika y’Uburasirazuba n’ibindi bihugu by’Afurica (EAPCCO) bahuye kugira ngo bigire hamwe uko ikoranabuhanga rigezweho ryababera umusemburo wo gukomeza kubungabunga umutekano w’akarere n’uwa Afurica muri rusange.
Inama ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’ikoranabuhanga rigezweho mu iterambere ry’ubu, ibyo ryangije, umumaro waryo mu mutekano w’akarere n’Afurica yose muri rusange.”
Ibi byose birigwaho hagamijwe kurebera hamwe uburyo harandurwa ihohoterwa ndetse no kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Muri iyi nama kandi hateganyijwe ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Uganda baza gutangamo ibiganiro bagaragaza ibibazo binyuranye n’imvururu bikomeje kuyogoza Afurica n’ingaruka bishobora kugira ku bihugu bigize akarere n’uyu mugabane.
Uhagarariye uyu muryango mu Rwanda, IGP. Emmanuel Gasana yatangaje ko kuba agiye guhura na bagenzi be bo mu bihugu bya Uganda, u Burundi, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Kenya, Sudani ya Ruguru n’iy’epfo, ibirwa bya Seychelles na Comores ndetse na Tanzania abona ko bizagira akamaro kanini.
Yavuze ko kuba aba bose bazahura n’abakuru b’ibihugu bazabasha kubagezaho imbogamizi bahura nazo mu mikorere yabo ndetse banasangizanye byinshi mu mikorere yabo.
EAPCCO ni umuryango uhurije hamwe polisi z’ibihugu 13 byo mu kare k’Afurika y’Uburasirazuba, iyo hagati no mu majyaruguru.
Ku mpande zombi hakaba hatangazwa ko iyi nama ishobora kuza kugira byinshi igeraho mu kwagura imikorere y’inzego za polisi mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba no muri Afurika yose.
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com