Ronaldo niwe wegukanye Ballon d’Or
Christiano Ronaldo niwe mukinnyi watowe kuba umukinnyi wahize abandi mu mwaka wa 2013 mu muhango wabereye i Zurich ku cyicaro cya FIFA.
Ronaldo yarushije bagenzi be Lionel Messi na Frank Ribery bari bahatanye kuri iki gihembo.
Nta gushidikanya kwinshi kuriho ku bakunzi b’umupira w’amaguru kuko uyu mukinnyi yahize abandi ku buryo bugaragara, cyane cyane mu gutsinda ibitego no kuba ingirakamaro cyane aho akina.
Ronaldo ukinira Real Madrid muri Espagne yatsinze amatora yakozwe naba kapiteni b’amakipe y’ibihugu n’abatoza bayo ndetse n’abandi bantu batandukanye bakomeye mu mupira w’isi. Aya matora yarangiye tariki 29 Ugushyingo umwaka ushize ibyayavuyemo byatangajwe mu muhango wa none.
Mu bindi bihembo byatanzwe, Federation y’umupira w’amaguru ya Afghanistan niyo yahawe igihembo cya FIFA Fair Play Award.
Umutoza w’umwaka (FIFA World Coach of the Year) mu mupira mu bagabo ni Jupp Heynckes.
Umukinnyi wahawe igihembo cy’igitego cyiza cy’umwaka (FIFA Puskas Award) ni Zlatan Ibrahimovich.
Naho ikipe y’umwaka yatowe igizwe na; Manuer Neuer, Philip Lahm, Dani Alves, Silva, Sergio Ramos, Iniesta, Frank Ribery, Xavi Hernandez, Ronaldo Christiano, Zlatan Ibrahimovic na Lionel Messi.
Mu 2009 Christiano Ronaldo niwe mukinnyi wa mbere wahawe ku ikubitiro igihembo cya FIFA Puskas Award gihabwa uwatsinze igitego cyiza.
Iki gihembo cya Ballon d’Or itangwa na FIFA ni ubwa kabiri acyegukanye kuko no mu 2008 yaragitwaye. Naho mu 2007, 2009, 2011 na 2012 yagiye aza ku mwanya wa kabiri kuri iki gihembo.
Uyu munyaportugal kuva ngo akiri umwana yari azwi cyane na bagenzi be kubera amashagaga, ku myaka 14 yirukanywe mu ishuri ribanza yigagamo kubera gukubita umwarimu intebe. Avuga kuri iki gikorwa yagize ati “Yari yansuzuguye.”
Umufaransa uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi (UEFA) Michel Platini we ntiyaripfanye yavuze ko iki gihembo cyari gikwiriye Frank Ribery wafashije Bayern Munich gutwara ibikombe bikomeye i burayi.
JD Inzaghi NSENGIYUMVA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
URAYIKWIYE BEBE
Ubwo se iyi nkuru ishojwe ite?Unprofessional kabisa…ntaho bihuriye gutwara ballon d’Or no gukubagana akiri umwana…wowe se uzibyo wakoraga?K’mon guys be professional…nta positivity CR7 afite kuburyo umwongeraho kumusenya? Nothing is perfect in the world we live by default!!!
Ebana singufana ariko wari uyikwiye kabisa nanjye nari buyiguhe rwose. Nkunda Lionel Messi ariko kabisa aha habayemo ukuri pe!
gabanya itiku bazina kuvuga udukoryo twumuntu nta unproffessionalism issue irimo ahubwo ibyo byawe mu giswahili babyita fitina anyway congz kuri cr7 u merit kabsa
ntimugafane ngo mukabye nabobahatanaga ntawakopfoye none mwe comment niziki?
Ni agitware kuko cyaramuvunnye nyuma season 4 zose bayimutwara jye mbona ariwe mukinnyi ufite resistance itangaje kuko yagiye aba uwakabiri kuri mucyeba we !!!! jye naramwemeye !!!!
Uyu mugabo byaramuvunnye cyane kugera kuri iki gihembo kuko niwe mukinnyi wenyine wamaze seasons 4 zose atwaye iki gihembo kugeza agisubiyeho kandi nemaza ko resistance ye itangaje kuko yabaye uwa 2 ishuro 4 kugeza ubwo mukeba we acitse intege !! NB : ARAYIKWIRIYE !!!!!!!!!!!!!
uyu muvandimwe yari ayikwiye kabisa iyo ataza kuyihabwa bari kuba bamwibye. bravo kuri FIFA.
Comments are closed.