Digiqole ad

Icyifuzo cya Leon Mugesera cyakuruye impaka ndende mu rukiko

Ubwo hasubukurwaga urubanza Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside, kuri uyu wa 13 Mutarama, 2014 yasabye urukiko ko rwakumvisha umutangabuhamya ijambo yamushinjije ko yavugiye muri meeting yo ku Kabaya kugira ngo abone aho ahera amuhata ibibazo.

Leon Mugesera urubanza rwe rugiye kumara hafi imyaka ibiri
Leon Mugesera n’abatangabuhamya ruri mbili mbili

Iki cyifuzo cya Dr. Mugesera nk’uko abyita, cyatumye mu Urukiko Rukuru aho aburanira  havuka impaka ndende mu rubanza.

Nyuma y’aho urubanza rusubikiwe tariki ya 9 Mutarama, umutangabuhamya wiswe PMH atabajijwe ibibazo n’uregwa, kuri uyu wa mbere nk’uko byari biri kuri gahunda Mugesera yahawe umwanya ngo abaze ibibazo.

Ibintu rero byaje guhinduka ukundi ndetse bifata indi sura, ubwo uregwa yasabaga urukiko kumvisha umutangabuhamya ijambo (imbwirwaruhame) ‘Amahembe ane ya Shitani’  yavugiye ku Kabaya  ari ryo zingiro ry’ibyaha uyu mugabo Mugesera aregwa.

Uku gusaba ko ijambo rye ryakumvishwa umutangabuhamya rero, ni byo byaje guteza impaka ndende dore ko impande zombi zitumvaga kimwe iki cyifuzo cy’uregwa.

Nyuma yo kubaza umutangabuhamya umwirondoro we nk’uko asanzwe abibaza n’abandi batanze ubuhamya, Mugesera yasubijwe hifashishijwe inyandiko mu rwego rwo guhisha umwirondoro w’umutangabuhamya.

Dr. Leon Mugesera yaje gusaba Urukiko ko yarugezaho bimwe mu bimenyetso ku byo aregwaho n’umutangabuhamya kugira ngo bisasire ikibazo yifuje kubaza uyu mutangabuhamya PMH.

Umutangabuhamya yaje gusohorwa mu rwego rwo kumuheza kugira ngo uregwa asobanurire urukiko impamvu y’iki cyifuzo, ariko ku ruhande rw’Ubushinjacyaha babwiye Urukiko ko igihe cyo guatanga icyo cyifuzo kuri Mugesera kitaragera.

Bwongeyeho ko niba iki cyifuzo cya Mugesera kigamije kunyomoza ko umutangabuhamya atari muri meeting yavugiyemo ijambo nk’uko yari amaze gusobanurira Urukiko, yaba yemeranywa n’ikimenyetso urukiko urufite bikaba byaba bisobanuye ko urubanza rwaba rurangiye Mugesera yiyemeje icyaha.

Ibi Mugesera yabyamaganiye kure avuga ko adahakana ko hari ijambo yavugiye muri meeting yo ku Kabaya ahubwo ko ahakana ko ijambo ryashingiweho aregwa atari umwimerere, ko ryakorewe amakabyankuru (Montage).

Yongeyeho ko yifuzaga ko urukiko rushyira mu bikorwa icyifuzo cye kugira ngo abashe kunyomoza ko umutangabuhamya yari ari muri meeting.

Urukiko rwanzuye ko rutagomba kwereka cyangwa kumvisha umutangabuhamya ikimenyetso icyo ari cyo cyose ku byerekeye ikirego, kandi ari umwanya wo kubaza ibibazo ku uregwa, urukiko rwahise runamutegeka gukomeza kubaza ibibazo.

Mugesera, n’agahinda kenshi yemeye ibyo abwiwe maze umutangabuhamya agarurwa mu cyumba cy’urukiko atangiramo ubuhamya, Mugesera atangaza ko agiye gukurikiza ibyo urukiko rumusabye ariko ko atanyuzwe anongeraho ko urukiko ruvuguruje ibikubiye mu itegekonshinga ry’u Rwanda.

Yongeraho ko urukiko rutagomba kuzitira ibimenyetso bishobora gufasha ukurikiranyweho icyaha kwiregura.

Ibibazo bya Mugesera ku mutangabuhamya byakomeje, amubaza niba yarafunzwe ari we wireze cyangwa niba yarafashwe n’inzego z’ubutabera.

Umutangabuhamya asubiza avuga ko ntawashoboraga kumuza imbere kuko yafatwaga nk’inyamaswa kubera ibyaha by’indengakamere yari yarakoze, ko ahubwo ari we ubwe wijyanye yishyikiriza ubugenzacyaha arirega arafungwa.

Aha Mugesera yahise amubaza niba ubwo bunyamaswa yari afite, ubu yarabukize ndetse n’uwaba yarabumuvuye, umutangabuhamya asubiza ko yihannye, akirega akanasaba imbabazi ndetse ko n’igihano yahawe kidahwanye n’ibyaha yakoze.

Naho ku muganga waba waramuvuye ubunyamaswa, umutangabuhamya yabwiye Mugesera ko ari abana bacitse ku icumu bamuhaye imbabazi, leta y’u Rwanda yamusobanuriye ko nta muntu ukwiye kwicwa azira ubwoko bwe ndetse n’ijambo ry’IMmna rivuga ko uwishe umuntu uyu munsi ejo na we azicwa.

Amubajije niba hari abo yaba yaratanze amakuru mu zindi nkiko zitari Gacaca, umutangabuhamya yamusubije ko yabikoze henshi ndetse urugero rukaba ari Mugesera we ubwe  yatanzeho ubuhamya mu bugenzacyaha ubu akaba ari gukurikiranwa n’Urukiko Rukuru.

Umunsi ugeze ku gicaminsi, ahagana saa 14h30, Urukiko rwabajije Mugesera ibibazo asigaje kubaza, maze avuga ko bikiri byinshi ntaho biragera, ni ko guhita urubanza rusubikwa rukazakomeza kuri uyu wa kabiri Mugesera akomeza guhata ibibazo umutangabuhamya.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • njye si sobanukiwe neza ariya mahembe ane icyo ashatse kuvuga.

    • MUGESERA LEON mbona urubanza rwe ari politiki kuko ibyabaye ntiyari mu Rwanda nta n’umuntu n’umwe yishe yaba aregwa naho amagambo yo abahutu benshi aribyo bakabaye bari mu nkiko ndetse n’abatutsi ntibavuga meza kandi ururimi ni inyama yigenga. ibya mugesera amateka azabibabaza

  • Mugesera niba yaravuze ijambo gusa nahabwe igihano gito nazakirangiza azatahe ! ubwo buzaba ari bwo bwiyunge bw’ukuri ; njye mbona hari abantu bafunzwe bakunze gushaka kubeshyera abandi ibi abacamanza bajye babyibuka, ese ko genocide yabaye Mugesera atari mu Rwanda koko ni gute twakwemeza ko ijambo yavuze hari icyo ryongereye ku bukana bwa genocide ?

    • Gatarayiha, ibyo byaba ari ukureba hafi,

      Kuko niba yaravuze iryo jambo, birerekana yari azi ibyari biri gutegurwa kandi icyo dushaka ni ukuri kuri Jenoside. Byaba byiza rero avuze ukuri kubyo aregwa hanyuma agatanga amakuru ahagije kuko byafasha mu bumwe n’ubwiyunge mu rwego rwo kumenya neza ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

    • Gatarayiha???? Niba uri n’umwana we cyangwe umuvandimwe we umufashe kwihana kugira azabone ijuru naho amaraso y’abatutsi yo muri maata 1994 aramubarwaho.Sha ahubwo ikibabaje abantu nubu muracyafite kwica muri mwe. azabazwe ibyo yateguye akanakora.

  • Jya umenya gusaza utanduranyije cyane Mugesera..wisaza imigeri..

  • Mugesera ko ushaje ufata ibyemezo bigayitse aho mu bwana bwawe bwo ntiwari umwana murizi ngo udakurwa urutozi!!

  • Ariko ibya Mugesera bizarangira ryari? Jye mbona bamuha uburenganzira burenze, wagira ngo niwe uburanisha.

  • uyu mugabo ararushywa nubusa azahanwa kuko ibyo yakoze n;umwana w’uruhinja byamugezeho , nahanwe

  • Arko mugesera we washaje neza sha nibawarabashije kuvuga ngo batsembe abatutsi nokwica nabyo warikubikora

  • ese amahembe ane niryo jambo rya mugesera? byaba bisobanuriki?

  • Mugesera yari akwiye kuba umugabo akemera icyaha. Nk’umuntu wize indimi azi ingaruka ijambo rishobora kugira k’uribwirwa, cyane cyane nka ririya yavuze ryo gukangurira abahutu gukora jenoside. We byibura ntazacirwa urwo gupfa nk’urwo yaciriye abatutsi ngo bagombaga kunyuzwa iya Nyabarongo! Gutinza urubanza kwe agamije guhombya igihugu kuko turamutaho igihe cyane!!

  • ahubwo ndabopna amze kwibuyibuhira ntacyo nabe aratinza urubanza aniyongereaho iminci ye yo kubaho

  • hari ibintu ntabasha kumva kweli, nigute uyu muhanya akiburaa hejuru yibintu biri obvious ? hari igihe justice imbera injuste kabisa

  • kubona umuntu nka mugesera nibyo yavuze ningaruka byateye akaba akiburana, hari igihe justice imvera injuste, i hate this, uyu yakabaye yarakatiwe iibhana aribigeze kure. ariko nyine leta kubera democratie y’umusaza , ntakundi yiyemeje guha ubutabera bunyuze abanyarwanda , na bamugesera babyungukiramo

  • ararushywa n’ubusa azahanwa amanye ko amaraso yamennye azayabazwa

  • ka mbabwire ni habebo kubabarira niryo jambo mfite ryo kubabwira.

  • Ariko mutubrize kuki Mugesera adafatwa nkabandi banyabyaha agahabwa igihe cyo gupfusha ubusa none se haritegeko riha uburana guhata ibibazo umutangabuhamya nk’aho ari umunyabyaha? ubuhamya buratangwa noneho uwiwregura akagenda atanga ingingo zigaragaza ko ibimuvugwaho ataribyo cg aribyo

  • uyu mugabo yaretse kurushya ubutabera ko aburana urwandanze ni hahandi umuriro yasize akongeje reka yicare awote.

  • DOCTEUR NI DOCTEUR, BIRIYA BYOSE AKORA AZI IMPAMVU ZABYO KANDI AZI NI ICYO BIZAMUFASHA. DUTEGEREZE TUREBE.

    UKURI NI UKWAMBERE.
    TUREKE AMARANGAMUTIMA ,AMATEGEKO N’UBUTABERA BY’UKURI BIKORE AKAZI KABWO.

    PRATIQUEMENT SINDABONA OBJECTIVITE YA DROIT. URATSINDWA EJO WAJURIRA UGATSINDA. UTSINZWE NAWE AKONGERA AKAJURIRA , EJO AGATSINDA.
    MUZASOBANURIRE OBJECTIVITE DE DROIT.
    IMANZA ZISHINGIRA KURI INTERPRETATION Y’AMATEGEKO , KANDI IYI INTERPRETATION EST LIES A LA PERSONNE QUI FAIT L’INTERPRETATION , AUSSI CETTE DERNIERE DIFERE D’ENE PERSONNE A L ‘AUTRE.

  • ariko abacamanza ye umutangabuhamya ahatwa ibibazo nk’aho ariwe uregwa aka si akaga ra. Mugesera mwamugize ikigirwamanaa

  • ariko nkubwo mugesera umutimanama we ntumushinja aribwirako amaraso y abatutsi atazamugaruka nakomeze yigire uko yishakiye arikoazahanwa ahubwo niyemere icyaha atagombye gusaza imigeri atinza urubanza

  • wowe se uravuga ibiki umuvugira ko amaraso y abatutsi azayabazwa byanze bikunze nakomeze yihe ka moral arushya abacamanza ariko ingaruka ayirimo kanda azayibamo ahubwo niyemere icyaha areke gusaza imigeri kandi asabe n Imana imbabazi

  • Ariko ngire icyo nibariza!Mugesera yaba afite umwavoka umwunganira mu rukiko?Niba amufite se ahembwa nande,ni leta y’u Rwanda imihemba cyangwa ni Mugesera ku giticye.Mbibarije ko mbona urubanza rwe ruzamara igihe kirekire,bityo rero nkabona umwunganizi azahakura akayabo k’amakashi kandi mu byukuri ntacyo amumariye kuko kuva urubanza rwe rwatangira ntarumva ijambo rye!Niba ari leta y’u Rwanda imuhemba rero nimuhagarike.kuko ntacyo mbona ayimariye.

Comments are closed.

en_USEnglish