Ibigo byatanze servisi zitanoze mu 2013
Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo kunoza no gutanga servisi nziza igamije kwihutisha iterambere, yagiye ishyiraho ibigo bitandukanye byo gushyira mu bikorwa politiki z’iterambere ziigirwa muri za Ministeri runaka. Ibi bigo nibyo usanga abantu benshi ubu bagana babishakaho servisi bitanga.
Mu itora rimaze iminsi 25 ku rubuga rw’Umuseke abantu 2 156 bagaragaje ibigo bitabahaye servisi inoze. Ibigo bya EWSA, ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu amazi ndetse n’isuku n’isukuura, hamwe n’ikigo cya REB gishinzwe iby’uburezi, nibyo bigo byashyizwe mu majwi mu gutanga serivisi zitanoze.
Mu batoye basaga 2 156, abantu 1 361 bangana na 63% batoye ko EWSA ariyo itaratanze servisi inoze mu mwaka ushize.
Naho abantu basaga 366 bangana na 17% bo bagaragaje ko mu kigo gishinzwe iby’uburezi REB hatanzwe servisi mbi.
Ibindi bigo uko bikurikirana muri iri tora ni; muri RBA ikigo cy’igihugu gishinzwe gutangaza amakuru aho amajwi 95 avuga ko batanze servisi mbi mu mwaka ushize, muri RSSB ikigo cya Leta cy’iby’ubwishingizi no kwizigamira cyanenzwe ku majwi 71.
Ikigo cya Rwanda Revenue Authority abantu bagera kuri 50 nibo bavuze ko cyatanze serivisi zitanoze, abantu 46 bo batoye ko ikigo cyo kwihutisha iterambere RDB cyabahaye serivisi zitanoze, abandi 46 nabo batora ko muri FARG babahaye serivisi zitanoze mu 2013.
Ibigo bya RPPA – Rwanda Public Procurement Authority ku majwi 41, RBC – Rwanda Biomedical Center nayo ku majwi 41, ndetse n’ikigo cy’iby’ubuhinzi cya RAB ku majwi 39 nibyo byanenzwe n’abantu bacye kubaha serivisi zitanoze mu 2013.
Muri rusange, ibigo bya EWSA na REB nibyo byanenzwe cyane, ikigo cya EWSA ariko kikaba cyo by’umwihariko aricyo kiganwa n’abantu benshi cyane kurenza ibi bigo bindi byose.
Ikigo cy’ibijyanye n’Uburezi, REB nacyo kikaba cyarahuye n’akazi kenshi mu mwaka ushize ahabayeho politiki z’uburezi nshya.
Gutanga servisi inoze kandi nziza ku bagana ibigo niyo nkingi y’iterambere ry’u Rwanda rudafite zahabu nyinshi cyangwa petrol, itangwa rya servisi ni kimwe mu bizazamura ubukungu bw’u Rwanda.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Iryo tora ryatoye EWSA na REB ryakoresheje iyihe method? ubwo se EWSA yibagiwe ko yubahirije ibyavuye mumushyikirano wa 2012 bucya umushyikirano wa 2013 uri bube? REB yanenza degree yatanze ubwo yatanze izihe service nziza,RRA ok, ahubwo migration niyo yagakwiye kuyegukana
Jya ubanza usome neza ibi ni ibigo byatanze serivisi mbi kurusha ibindi. Icyahize ibindi rero muri serivisi itanoze ni EWSA hagakurikiraho REB kandi numvaga nawe usa nushaka ko ariko byamera, ubwo rero ni wowe wasomye nabi.
Aya matora ndayashyigikiye ni ukuri!!Njye ndatanga Ibigo 2 mu Rwanda byo kureberwaho kugutanga service nziza:
1.Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka
2.RDB
Ibigo2 byanyuma umuntu yahita avanaho cg akabivugurura birangwa n’akavuyo,ubuswa bwinshi:
1.EWASA
2.REB
Uru rutonde ni sawa rwose ntibabeshye services batanz ziragayitse Ewsa na REB ariko RBA iri hariya yo nagahebuzo sinzi igihe bizacyemuka ukabona babaye professionnel
Mudukorere n’ubushakashatsi ku Bigo byatanze service nziza.
Comments are closed.