Digiqole ad

Bamwe mu bakobwa bagize uruhare mu kurema u Rwanda

U Rwanda uko rumeze ubu no kuba rugihari rumaze imyaka irenga igihumbi, si ku bw’abagabo cyangwa abana b’abahungu gusa batumye ruba igihugu gikomeye ntikizime nk’ibindi bihugu byari bigikikije.

Ifoto yerekana umukobwa wa kera mu Rwanda
Ifoto yerekana umukobwa wa kera mu Rwanda

Ni byo abagabo n’abahungu babigizemo uruhare runini ariko hari uruhare rwagizwe na bashiki babo rudakunze kuvugwa ni yo mpamvu twifuje kuvuga bamwe muri abo bakobwa batanze umusanzu ugaragara mu kurema u Rwanda tubona uyu munsi.

Robwa

Uyu mukobwa aza ku mwanya wa mbere bitewe n’uko yemeye gupfa nk’umutabazi abandi bagabo banze. Akaba yari mushiki wa Ruganzu I Bwimba bombi bapfuye batabaye mu Gisaka ho muri Kibungo (aka gace kataraba intara y’u Rwanda). Umwami w’i Gisaka yasabye uyu mukobwa agira ngo azamubyarire umwana w’umuhungu wari kuzatsinda u Rwanda kuko icyo gihe bemeraga ko nta bwami bwahangana n’amaraso yabwo ni ukuvuga n’umuntu ubakomokamo.

Musaza we Ruganzu I Bwimba yemeye kumushyingira abitewe na nyina wabishakaga cyane gusa abwira mushiki we ko niyumva yapfuye nk’umutabazi i Gisaka na we agomba kuzahita yiyahura ntabyare umwana wari kuzatsinda igihugu cye. Ni ko byagenze rero yumvise musaza we yapfuye na we ahita yiyahura atwite kandi yashoboraga kubyanga.

Nyabunyana

Uyu yari nyirasenge wa Ruganzu II Ndoli akaba yari yarashyingiwe umwami w’i Karagwe muri Tanzania,  mu gihe mu Rwanda byari bimeze nabi barasubiranyemo, musaza we Ndahiro II Cyamatare yohereje Ndoli kwa Nyabunyana amuhungishije. Yageze yo Nyabunyana amurinda ababaga bashaka kumwica, amuha uburere bwamukundishaga igihugu cye, amufasha muri byose kugeza atashye.

Iyo aza kuba umupfapfa ntiyari kumwitaho kuko yari yarashyingiwe hanze ntacyo abaye yashoboraga no kumubuza gutaha ngo atazagwayo, ariko si ko yabigenje yagumye kugirira igihugu cye akamaro ari hanze yacyo.

Nyirarumaga

Uyu akunze kwitwa “umunyabwenge” ku bw’ubwenge yunguye abasizi b’icyo gihe.

Uyu mukobwa yaje kwitegereza asanga u Rwanda rwaraburaga uburyo buhamye bwo kubika amateka yarwo ntiyibagirane kuko mbere y’icyo gihe hari ibyari byaribagiranye kubera kutabifata neza. Aza rero guhimba ubwoko bw’ibisigo byitwa “impakanizi” aho umusizi yapfundikaga ipfundo uko arangije kuvuga iby’ingoma imwe bigakomeza gutyo ayo mapfundo akamufasha kwibuka umubare w’ingoma.

Mbere abasizi bahimbaga igisigo kimwe cya buri ngoma bikaba ibisigo byinshi bitandukanye ariko we yazanye uburyo bwo kubibumbira hamwe byose mu gisigo kimwe. Abasizi bagiraga ibihe baza kuvuga ibyo bisigo ibwami ngo bumve niba ntacyahinduwemo.

Abo bakaba ari bamwe mu bakobwa benshi bagiye bagirira igihugu akamaro hari n’abandi benshi bagiye bemera gushyingirwa mu banzi b’u Rwanda, bityo bagafasha u Rwanda kubatsinda, hari abayoboye ingamba ni benshi Tuzagenda tubavugaho.

Hari igihe u Rwanda rwagiye ruyoborwa n’abagore mu gihe abana babo bari batarakura ngo biyoborere. Nko mu ntangiriro z’ingoma ya Musinga, iya Rwabugili, iya Rwogera, iya Gahindiro…

Abanyarwanda rero bamye bazi uruhare n’akamaro k’abakobwa ntibigeze babakandamiza nk’uko ahandi byari bimeze cyangwa ahenshi na henshi  bikimeze, n’ impamvu uburenganzira bw’abagore bwateye imbere ni uko byari ibintu bisanzwe mu muryango mugari w’Abanyarwanda ntibyasabye kubyigisha cyane nk’ahandi ku isi.

Wikirwanda

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Gusa ni uko abagore b’iki gihe batabizi ku buryo nyuma yo kuvuga politique y’ubuzuzanye bo babyumvise nko kwiganzura abagabo,ubu bakaba barahinduye nk’imijumbajumba….birababaje…nk’umugore witwa Genne naraye numvise,ngo umugabo we yagiye SUDAN muri mission,undi ahita yicyurira undi mugabo,ariko nyuma Nyirurugo amakuru aza kumugeraho ko iwe hatashye abandi…Nyamugore nawe amenya ko Umugabo yabimenye aramwitegura,umugabo umunsi yaraye agarutse,umugore agura inkota ayihisha mu nzu aho ,mu gitondo aramuka avuza induru ngo umugabo agiye kumutera inkota…..abahuruye baje koko basanga mu nzu hari inkota…umugabo police iratwara ubu afungiye KIMIRONKO,kandi ngo rwose iyo ni montage y’Umugore. Ubwo nk’ubwo murumva uwo mugore azi agaciri sosiyete nyarwanda yahaga umugore kuva na kera?

  • umugore w’iki gihe yataye umwanya we n’umugabo yataye umwanya we ! ibintu babaye isupu !! abazungu se ni iki batazatuzira ?? babonye kudukoroniza batabishoboye none baduteje abagore ngo ni uburinganire ! njye mbona atari uburinganire ahubwo ari uburindagire !! simvuze ko ntemera ko umugore yuzuzanya n’umugabo ariko nta mugore wasimbura umugabo mu nshingano ze ntibishoboka na gato !! cyakora kera abanyarwanda bakubitaga abagore babo bagakabya ibyo byari bibi, ariko nanone umugore wumva ko areshya n’umugabo we bizana amahane mu rugo ndetse i Burayi ho bene abo bagore hari ubwo abagabo babo babica ! ubwo se bimaze iki ? tureke kwibagirwa umuco w’abasokuruza bacu ahubwo tuwukosore tuwuhuze n’igihe tugezemo !

  • Uraho Rutindukanamurego ? Hariya wanditse ngo kubera nyina wabishakaga sinasobanukiwe, Kuri Robwa. Ariko har’aho wanze gukosora mu gihe cyashize utwemeza ko Nyiraburunga ar’umwegakazi kdi ar’umukonokazi.

  • nanjye ndi umugore kandi ndi uwa vuba sinkuze cyane ariko nzi ubwenge rwose uburinganire bwavuzwe nabi basi tubwite ubwuzuzanye kuko yaba jye yaba numugabo wange dufite ibyo dushoboye kandi umwe ntiyakora ibyundi ariko umugore ategekwa kubaha umugabo muri byose yaba mubyiza no mumakosa ahubwo agashaka uko ayakosora atamubangamiye cg ngo amukomeretse kumubiri no kumutima abagore rero bihaye kudusebya bajye gushaka inama kubabyeyi beza barahari niba ntabo bafite bazanyandikire mbatize umu tante wange ubimenyereye ntamafranga aca gusa ni umunyarukundo amaze kubaka ingo nyinshi zendaga gusenyuka Imana iti bagabo mukunde abagore banyu namwe bagore mugandukire abagabo banyu kuganduka se nukubatuka no kubasebya cg nukububaha maze mukabakosora murukundo mukabasha mukabyara mugaheka nzaba ndeba ibyo gukopera abazungu aho bizatugeza

Comments are closed.

en_USEnglish