Amagambo akomeye Gen. Kabarebe yatangaje ku rupfu rwa Karegeya
Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, Gen. James Kabarebe, asoza icyumweru cyahariwe gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu karere ka Rubavu, yagize icyo avuga ku magambo avugwa ku Rwanda nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya wigeze kuyobora urwego rw’ubutasi bwo hanze mu Rwanda, hakaza gutorwa umurambo we muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro za 2014.
Minisitiri Kabarebe yibukije urubyiruko ko rugomba kwirinda impuha n’abashaka guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.
Yagize ati “Mwirinde abasakuza hirya no hino ngo umuntu kanaka yanizwe n’umugozi ari muri etage ya karindwi mu gihugu runaka.
Iyo uhisemo kuba imbwa upfa nk’imbwa, abashinzwe isuku bagakuraho umwanda bagashyira aho imyanda ijya ngo utabanukira, kandi abo bibaho ni byo bahisemo nta cyo twabikoraho ntidukwiye no kubibazwa.”
Minisitiri Kabarebe yongeyeho ko umuntu ahabwa agaciro n’igihugu kimurindira umutekano.
Yagize ati “Ndibaza ukuntu umuntu muzima ata igihugu gifite umutekano, ajya he?”
Gen Kabarebe yashimiye Abatuye mu karere ka Rubavu uburyo bitwaye mu bihe bikomeye banyuzemo bahungabanywa n’umutekano mucye wari muri Congo, ariko ntibacike intege.
Yakomeje ashishikariza urubyiruko gukunda igihugu no kwihesha agaciro bitandukanya n’ibiyobyabwenge mu guharanira umutekano u Rwanda rwagezeho.
Minisitiri w’Ingabo yagize ati “U Rwanda, kuba rubamo n’ababa hanze yarwo babona uburyo ari rwiza kandi ibyiza rugeraho bizakomeza kwiyubaka kuko dufite ubuyobozi bwiza.”
Minisitiri Kabarebe yahuye n’urubyiruko ruvuye mu mirenge igize akarere ka Rubavu rwari rumaze icyumweru muri gahunda ya “Ndi Uumunyarwanda” ruganira ku gukunda igihugu, kwihesha agaciro, guteza imbere akarere no kurwanya ibiyobyabwenge.
Abaturage ba Rubavu barifuza gusurwa na Perezida wa Repubulika
Nyuma y’inama n’urubyiruko rwa Rubavu, Minisitiri Kabarebe yahuye n’abavuga rikijyana (opinion leaders) bo mu Karere ka Rubavu, bagirana ikiganiro kirambuye ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 20 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.
Mu byo bagarutseho cyane, bifuje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yazasura akarere ka Rubavu vuba bishoboka, bityo Abanyekongo bakanamenya ko atapfuye nk’uko babyibwiraga.
Kigalitoday
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Iki kifuzo cy’abanyarubavu ndagishyigikiye,Mzee wacu azabereke ko akirinzwe n’Uwiteka kandi azahora arindanywe n’abo arangaje imbere
Njye Mbabajwe n’uko hishwe Umunyarwanda gusa !!!! naho iby’ububwa cg ikindi byo ntabwo byari ngombwa cyane kuko ntabwo Umunyarwanda wese wateshutse kubunyarwanda twakwishimira ko apfa ahubwo twanezezwa n’uko agarutse murugo amahoro akagirwa Inama!!!!! Ngubwo Ubunyarwanda !!!
Nanje nkuguye mu ntege mwana wamama biruta ko twabagarura mubwumvikane tugakunda tutabishe
baremera se badapanze nabo gahunda yo kwikiza abayobozi bacu beza.
Ntimugakabye kdi sha namwe banyamakulu mufite uruhale mugutera abanyarwanda ubwoba ibyo yavuze ntakibi yavuzemo ntitwamwangaga kuko ntawifuliza undi gupfa kuko twese tuzapfa gusa yabujije amaholo abaturage burwanda ntagitangaje kuba yararuhutse..hama mureke dutuze dukundane twe abanyarwanda kdi ntagihe PAUL KAGAME atabivuga ilana igume imuhe ubuzima
@ giisele, birumvikana ko ufata amakuru ya rushyashya nigihe ukayamira bunguri. Ninde wakubwiye ko Karegeya ariwe wateraga ibisasu?icyo utazi urucecekera. Ntiwishinge ibyo kabarebe avuga ngo upfe gufata conclusion utazi ibyo atekereza. Erega abanyarwanda turi ba bilinguals. Waruziko uwo kabarebe ariwe wacikishije karegeya na kayumba?
Amahoro.
Ikinyoma cyawe ndabona ari ukuri sha!!!! kagire inkuru…..wenda waba ukora muri service de ranseignement z’u Rwanda…..ariko mwagiye muvuga ibyo muzi
Imana imuhe iruhuko ridashira. Naho iby ububwa byo ntawamenya icyo iminsi ituzigamiye. Gusa ntitwagombye gutuka umurambo,God forbid! Dukeneye tolerence nk abanyarda naho ubundi we are heading nowhere really! Imana izibuke aya magambo ministre yavuze!
Nubwo igitekerezo cyanjye bakinyonze sinari kure yawe! Twubahane kandi dukundane. Twirinde kuvuga ibitari mu mitima yacu
Ntago IMANA ikorana na shitani,kuba bavuze ko umukozi wa shitani ari imbwa ntago bibeshye……..yohani 10:10: umujura azanwa no kwiba,kwica no kurimbura………iyo ni satani baba bavuga….iriya mbwa rero murimo gushyigikira,nayo imigambi yayo nayo yari iriya ya satani.ubwo rero umufatanya cyaha na satani apfuye cyangwa yiswe imbwa ,ibyo ntago bibaza IMANA,ikizwi kandi ni uko yarinze apfa atihannye agikomeje imigambi ye mibisha,wowe uvuga ko GOD FORBID,hari uwakubwiye ko IMANA ibabarira abanze kwihana??
To forbid ni kubuza (interdire mu rufaransa) naho kubabarira ni to forgive.
Abandika k’ Umuseke no ku zindi mbuga, mwandike ikinyarwanda neza; mukoreshe indimi z’amahanga mu buryo buri bwo kabone niyo mwaba muvuga ibitutsi. Mbwiye bose, ntawe iki gitekerezo kireba ku giti cye.
Uwigize agatebo ayora ivu for sure. Thats life rules.
Kabarebe ndamukunda ariko hari igihe avuga amagambo atari meza ! koko Kabarebe niwe wagombye kwita Karegeya imbwa ? yavuze nabi rwose ntimukajye mukunda gushyigikira amafuti ! muribuka abwira abadepite ngo abasirikare ba COngo ntibashobora no kwica imbeba ?!! ubuse yakongera akabisubiramo ?? hari abantu bagira ikosa ryo kuvuga amagambo aremereye bibagiwe ko bari ku isi !! si byiza rero ! ese koko Kabarebe abona mu Rwanda hari umutekano usesuye ?? ngaho se nakure ingabo mu muhanda nazo zijye ziryama ziruhuke zireke kurara zihagaze kandi mu gihugu hose ari umutekano !
wareba ukuntu abagore babo baba babakumbuye!ariko abasoda guhora bahagaze nk’amamabere y’abagabo byabaye agatangaza!amahoro arihe se?
Ninde wagushinze kumenya uko abasirikari bakora?.. hari ubwo bigeze bagutakira ko akazi kabo kabavuna?……wowe kandi ugombe kuba ufatanyije na babandi batera za Grenades…..uzi ikizaba tuzajya dushaka aho mwandikiye aya mateshwa yanyu….mufatwe muryozwe ibi bigambo mwirirwa muvuga bidafite agaciro…aho waba uri hose kandi.
Nti wapima sha!!
Ariko naho mwaragerageje mon General!!imyaka mumaze muyobora u Rwanda ,wakwitegereza amagambo n’ibisubizo weho na Nyakubahwa min.Louise mutanga k’urupfu rw’umunyarwanda waguye mu mahanga wasanga igihugu kirinzwe na Nyagasani ibi rero bitwereka ko abanyarwanda birikamwa mu Bihugu duturanye nabyo cguko turi kubabara tugiye hano Congo bitakagombye,mwagize ubutwari bwo gukora akazi mudashoboye!uzanyereka aho muzicaramuri kuruhuka umunsi muzaba mutagitegeka muzaba mufite alhizeimer ya hatari yatewe n’umunaniro!muri politique jamais kuba clair kubyo waba warakoze!ubuse muramutse mwe muhunze byaba bite!hahaa vuga uziga Karugarama twibuka amagambo yavugiye kuri Gen.Kayumba hadaciye kabiri bati ntakazi ubuse ntiyabuze amajyo.
Reka nkubwire wowe Carine, ubundi ukwiye kumenya ko u Rwanda rwacu rufite umutekano cyane cyane kuko rurinzwe n’Imana rwatuwe, n’ubwo abasirikare baba hanze, baba bakora akazi Imana yabahaye, naho ibya Karugarama uvuga, ngirango urabizi ko ari mu Rwanda, naho kuvuga ko atagikora nta gaciro bifite, umuntu ntagomba guhabwa akazi atasimburwaho; igikuru ni ukubimenya ukanabyemera. Kdi ndamwizera ko atazahunga kdi niyo byaba ntiyacuranga ibigambo kuko azi ubwenge kdi akunda igihugu cye.Imana ibahe umugisha.
Karegeya yari imbwa, soit. Iyo mbwa ntiyishwe n’ibisazi cg indi ndwara, ibyo birazwi. Yaba yarishwe n’indi (cg izindi) mbwa? ibindi bikoko? Abantu? niba ari abantu, ninde ushinzwe kwica imbwa? Kwica cg gupfa turabimenyereye hano iwacu, kuva ku Rucunshu, 1959, 1973, 1990,1994, 1996…Ariko gushinyagura si ubupfura na mba, ni ukwitesha agaciro.
Of course,nkunze ko ubuvuze neza”twiheshe agaciro muri ndi umunyarwanda”…none se uriya urabona ikitwa ndi umunyarwanda yaragishakaga,ubwo se hari agaciro yashakaga.Iyo ushaka kubuza amahoro igihugu cyawe,ugiteza umutekano muke ubwo hari agaciro uba ushaka? …yari “imbwa” rero. Icyo ushaka kimashe.
hejuru aho nashakaga gusubiza Sage,ariko nawe reka ngusubize …iriya mbwa yishwe n’ibisazi rwose!!!! kandi niko bigenda iyo imbwa yafashwe na rage(ibisazi by’imbwa) barayica kugirango itaruma abantu.cyokora nawe ndumva utangiye kumoka cyane nawe mu minsi mike bazagusangamo rage, iminsi yawe irabaze rero ,uzapfa nk’iriya ngenzi yawe.
urandangije wa Muntu we sinkuzi ariko uteye ubwoba ibyo uvuga ujye wibuka gusenga uzakizwe!
Karegeya azashyingurwa mu gitaka, kandi natwe abakiriho nitugira Imana ntitwanikwe ku gasozi, niho tuzajya. Niba ariko gukuraho umwanda, twese tuzahinduka imyanda (nidupfa), dukurweho (dushyingurwe)n’ abashinzwe gukuraho imyanda (inshuti n,abavandimwe cg abandi tutazi) kugira ngo tutabanukira. Uwumva atazanuka nantere ibuye!
Pasteur yegura bavuze ko ngo arwaye ibisazi, ingabire aje kwiyamamaza bati nta mateka ni umuterabwobwa, bamwe bahunze bâti ni ibigarasha ni amasazi!! Umwe muribo yishwe ngo ni umwanda!!!! Ubundi bâti twigeshe agaciro muri ndi umunyarwanda!!!
Kagere na Jouyeuse Ikibasumba. Muritiranya Ibintu sana. Imbwa Zibaho n’abagabo bakabaho. Ntacyo General Kabarebe yavuze kidasanzwe.KAREGEYA yahisemo kuba Imbwa nyuma yo gukora Iby’abagabo.So apfuye nkayo.Igituma dufite irimbi ry’intwari cg tukaba dufata abantu nka Mandera nk’Intwari ni uko bahisemo kuba abagabo.
Baracyitwa zo rero nubwo bapfuye bakaba baranaboze. Ntago Kabarebe yavuze ko KAREGEYE ari imbwa kuko yapfuye.Hoya. Yahisemo kuba Imbwa akiriho. Impamvu mwe mufite ibintu byasanishwa n’impuhwe ni uko Mutazi gahunda yari afite ku gihugu mwe mubamo, mukoreramo munandikiramo aya magambo mwarangiza mwamara kuyandika muksubirira murugo nta kibazo.
Karegeya ajya gufatanya na Kikwete n’abandi bagenzi babo ngo bimurire FDRL muri TZD abe ariho itera ituruka, hanyuma Kikwete yava mu bufaransa agasaba ko yashyikirana nu Rda, yari yahisemo kuba Imbwa.Ndetse yahisemo no kuba ishyo ryazo.S’imwe gusa.Izo mpuhwe mumufitiye ntazo we yabagiriye ajya gutegura imigambi nkiyo.Gukorana na KABUGA waguze imihoro yo kurimbura imbaga y’abanyarwanda muri Genocide, KAREGEYA we ubwe nyamara yari yaraigize uruhare rwo kuyihagarika,kugeza no gufasha umukobwa we kubona Inzu ye yo Kumuhima aho gufatanya n’ubuyobozi gufata Kabuga no kumushyikiriza inkiko, KAREGEYE yari yamaze kwiyemeza kuba icyo yapfuye aricyo
Ariko Mana yanjye!!! Afande namukundaga ariko ntangajwe nibyo yavuze … Amaraso turayazi.. Ninde Uzi aho azagwa??
ushatse wamukunda kurushaho kuko niwe uvugisha ukuri kurusha abandi bayobozi nabonye iwacu aha. Umuntu uwariwewese wiyemeje kuba umwanzi w’igihugu wamwitiki? umufatanya bikorwa wa FDLR, KABUGA, ubwo n’iki abayifuriza igihugu, nubwo tutazi uwamuhitanye, ariko nabwo yaradufashije daaa, naho gupfa ntawutazapfa ariko uragapfa uzira urwabagaabo, apana gufatanya na FDLR.
urakoze Macky kuko hari bimwe utubwiye njye ntari nzi ! byaba bibabaje rero niba Karegeya yari afite imigambi imeze ityo,
ariko rero iyo umuntu yapfuye abanyarwanda mu muco wabo bagerageza koroshya amagambo ! none se Macky ntiwumvise neza ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ??? niba utararyumva uryumve neza, arivuze mu kanya ariko ni ijambo ridakomeretsa nk’irya Kabarebe !! gusa ndagushimiye kuko ugerageje kudukosora no kuduha amakuru njye ntari nzi ! gusa niba unywa Byeli nzakugurira icupa rimwe, Thanks a lot
Abakurambere bacu bajyaga bavuga ngo aho umugabo aguye undi ateraho utwatsi akikomereza kuko ntaba azi uko nawe bizamugendekera. K’urundi ruhande bakavuga ngo utazi akaraye ifumbwe yagakwiye kuraza ifu. Bati nturabona,bati uzabona uri i Rwanda.
ntugace imigani utazi jya uvuga ibisanzwe wirinda inshoberamahangatazahasebera nyabu!!!bavugango utazi akaraye imfumbwe araza ifu!!
yewe sinarihafi,gusa,ngeze,kuriyi nkuru,nanirwa kuryama ntarangije,gusoma,ibitekerezo byanyu murabona,tujyahe kwibyo,tuvuga ataribyo,dukora,muzabwire rekantege amaso ndu Munyarwanda
Jacky, ndemeranya nawe abigaragaza nkabafite impuhwe n’uko batazi status ya karegeya. Karegeya yari mu ba master planers bakomeye b’umwanzi w’Urwanda njye kubwanje kuba yarampfuye n’amahirwe, kuko ugize amahirwe umwanzi w’igihugu yavaho mbere y’ukowe agera ku mugambi we mubisha,nubwo tutazi uwamuhitanye, ndumva nta muntu n’umwe kugeza ubu watega ijosi. Naho aba bigize ba mbabazi n’abatarenza amaso yabo internet.
Banyarwanda nshuti zange mujye mureba ukuri mbere yo kureba ikibi mbese Karegeya amaze guhunga mwaba muzi ibyo yakoraga? mwaretse se ababizi bakabibabwira mbese ruriya rwango yagaragazaga mwe yajyaga kuzabagirira impuhwe? jye namwumvise rimwe antera abwoba ntangira kumusengera kndi agomba kuba yasengerwaga na benshi ugereranyije n’urwango yagaragaje rero Imana yabonye ibimukwiriye ari biriya ngo wenda abana b’uRwanda babe bahumetse gato nemera ko Imana ariyo igenga ubuzima bw’umuntu yaba ayemera cg atayemera niba yahisemo kumutarura izi impamvu gusa twe isomo twakuramo nuko twakwirinda ikibi n’igisa nacyo Imana idufashe kuba umwe nkabanyarwanda nyabo
UKO WAGENJE NIKO UZAGENZWA. JYEWE NTA NUMWE NSHYIGIKIYE KUKO TWESE DUFITE UMUBIRI UBABARA. NTIMUKISHIME CYANE UMUNTU YAPFUYE. AHUBWO MUJYE MUBABAZWA NUKO APFIRIYE MU BYAHA, NAHO UBUNDI GUPFA NI IBISANZWE. NAHO IBYO BYOSE BIVUGWA NZIKO UWITEKA ARIWE UREBA MU ITIMA YABANTU GUSA TWESE AZADUHEMBERA IBYIZA CYANGWA IBIBI TWAKOZE.
NDIBUKA KO KERA HAJYAGA HABAHO UMUNSI WO GUSAABANA(UBUSABAANE) KWABANTU NGO BIKAGARAGAZA KO TURI BAMWE. NONE SE BYAGIYE HE?
nange ndabona uyu mugabo yari yatangiye kumoka niba ariwe wapanze na Kikwete ngo birukane abanyarwanda urumva umugambi we ntaho utaniye n’uw imbwa kumwita imbwa nange ndumva uwabivuze nta kosa afite mujye mureba inyungu za benshi aho kugirango zibure habura izumwe ubwo se mukeneye urundi Rwanda rwongera kwica abantu nka kuriya byagenze kwa Habyara burya nawe iyo ajya kumenya abazamuvangira yajyaga kubarangiza nuko bamushutse bashirwa bamutaye mu rwabayanga ababikoze barigurukira abandi baza gufatanya na leta y’ubumwe byihorere sha umugore uzi ubwenge ngo yonka undi nge ndashima ubuyobozi bw’u Rwanda ko butajya businzira ntibuhwema kureba icyabakoresha amakosa mukomerezaho kandi mubyitwaremo neza n’abandi babashuka ngo muri kumwe mubagenzure murebe ibyo barimo ntawamenya ubundi mukure urumamfu mu ngano nge mbari inyuma
mbega general weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee nawe noneho ibyawe biradutangaje kabisa ariko natwe tuzi gushishoza
carine niwowe utahiwe nimwibuke aho muvuye carine subwambere ukoresheje imvugo nkiriya burigihe uko utanze comments zawe ikigihugu aho cyavuye turahazi cyane niba wari ufite umugambi nkuwakaregeya uzapfa nkawe bagushyire aho abandi bajya gerenade zirirwa ziterwa na karegeya bariya bana bapfa bazize ubusa wowe nibikubabazanacyo muzageraho urwanda rwapfuye kera rutarabona abayobozi naho rwarababonye nibizongera kuba ariya magambo yakoreshaga hanze iyo azakuba ayavuga kuri america ngo urebe ubuse america yirirwa ihiga bukware abayirwanya kubera iki sukurengera ubusugire bwigihugu america yica bangahe kumunsi kubera kurengera abanyamerica carine ururwango wanga igihugu cyawe inyiturano uzayibona kuba karegeya yapfuye nagitangaza kirimo ryose ziriya ningaruka zokugambanira igihugu cyawe uzaze kanombe nkwereke umwana wumuhungu umanitse amaguru umaze umwaka namezi atandatu hano mubitaro byagisirikare kubera geranade karegeya yirirwaga atera muri kigali na handi mugihugu carine uzabona ishyano kubera imyumvire yawe ariko igihugu cyacu turagikunda kandi twemeye nogutanga ubuzima bwacu kubera urukundo tugikunda uko waba umeze kose tuzakurwanya twivuye inyuma nabwo abanyarwanda bakwemera gusubira mumwijima nkuwo barimo mumbabarire nkoreshe uyumugani murumi rwamahanga ” EVERY THING IN YOUR LIFE IS A REFLECTION OF CHOICE YOU HAVE MADE.if you want adifferent result, make a different choice” carine nabajyenzi bawe ndagirango mbabwire ngo imigambi yanyu ku RWANDA nizigera isohora burya ngo akabaye icwende nikoga niyo koze nigashyira umuntuko murabura kubabazwa nabantu bapfaga buri munsi kubera gerenade zaterwaga mugihugu mwarangiza mukababazwa nuwabikoraga ubwose murumva muzagera kuki koko
ariko mu by’ukuri grenades zaterwaga muri Kigali ni Karegeya wari ubifitemo uruhare ? none se bariya bantu bafunzwe baherutse kuburana ngo bateraga grenades niba barengana barekuwe bagataha ko Karegeye apfuye ?!! njye sinzi niba mufite amakuru nyayo y’uko ari Karegeya wateraga ibisasu rwose mutubwire aho mubivana bitaba ari uguharabika umuntu gusa !!
igihugu gitera imbere kirangwa no kutabamo criminalite, kikagira ubwisanzure mu bitekerezo. Abene gihugu bose bakagira ijambo ku micungire yacyo n’amahirwe angana ku byiza byacyo. Niba KAREGEYA yarafite umugambi wo gukurura urugomo mu Rwanda sinabimushimira.Ariko n’uwamwishe ni umunyarugomo. Igihe kirageze ngo Twubake project de societe irambye tuve mu byo kumarana. Ese mwumvise wa Munyarwanda uherutse kwandika igitabo: IMIZI Y’INZIGO Y’INZIKA.U RWANDA I MBERE Y’AMAHIRWE YA NYUMA. Twibaze twicunuze.
Iyi title y’igitabo uvuze ntisobanutse pe! N’umunyarwanda wacyanditse niba ariko yacyise akwiye kubanza kongera kwihugura mu kinyarwanda!Niba na none ari traduction nayo yaba itumvikana.
Ariko nkabantu bavugira Karegeya bakurikirana amakuru cyangwa nukugendera mu Kigali. Karegeya ibikorwabye ntaho byari bitandukaniye na Bin Laden. Narinzi ko abanyarwanda bakunda igihugu cyabo ariko biranyobera kumva haruvuga ngo Karegya ibiki. Nuko ntawe ugikubita umurambo warukwiriye no gukubitwa kuko gupfa nicyaha cyoroshye.
Isi irikoreye pe !!!
Aiko Gen. Kabarebe agira ubushishozi no kwicisha bugufi. Mu magambo ye sinumvise avuga izina ry’umuntu runaka. Uretse ko nyine bigoye ko abantu bamenya icyo yavugaga atariwe ubibasobanuriye.
1-Umuntu wese aba ari umuziranenge imbere y’uko urukiko rumuhamya icyaha, batubwira ko Karegeya yateraga Grenades ariko nta na rimwe we yigeze abyemera. Aha rero icyari kugaragaraza ukuri, n’urukiko rwigenga, rudakorerwamo none bamwishe atarugeze imbere ngo yisobanure. ntabwo ubu twakwemeza 100% ko ari Karegeya wateraga izo grenades, hari amahirwe uko yaba ingana kose yerekana ko atari we! Biramutse ari byo akaba atari we waziteraga. Haba hari ikibazo gikomeye kuko byaba bivuze ko hari umuntu waziteraga cyangwa uzitera kugira abone ibyo ashinja Karegeya. byaba ari bibi kuko uwo muntu aracyariho kandi umuntu utinyuka gukora ibikorwa nk’ibyo, mwitege ibindi azakora
2- Kurwanya leta cyangwa kutabona ibintu kimwe nayo ntabwo ari kwanga igihugu, aba bose barwanya leta nta na rimwe ndumva bavuga ko banga u Rwanda n’abanyarwanda. Tubitandukanye na OSama Bin LAden we yavugaga ko yanga America n’abanyamerika abo yitaga abakafiri cyangwa infidel. America akayigereranya na Shitani
3- Umuyobozi ukoresha inzego z’umutekano ngo yikize abo bafitanye ibibazo bwite (personal) cyangwa batabona ibintu kimwe ntabwo aba ari umuyobozi nyawe ntaho aba atandukaniye na Bagosora, Bagosora yakoresheje izo nzego yikiza abo badahuje ubwoko, uwo muyobozi we arazikoresha yikiza abo badahuje imyumvire. Byose n’iri n’iri n’ukwivuna uwo mudahuje ikintu ukoresheje imisoro y’abaturage
4- Inzego zemera gukoreshwa muri ayo marorerwa ntaho ziba zitaniye n’interahamwe n’abajepe, nabo mu gihe cyabo bumvaga bari kurwanira igihugu kandi bakurikizaga amabwirizwa.
5- Kuvuga amabi inzego z’umutekano zikora nko kwica inzirakarengane cyangwa abatabona ibintu kimwe na leta ntabwo ari kugambanira igihugu (treason). Ahubwo n’ugukebura, ni kwerekana ibuye ngo ritica isuka (WHISTLE-BLOWING). Icyo n’igikorwa cyiza cyane cyagombwe gushimirwa.
6- Kwishimira urupfu rw’umuntu kabone niyo yaba ari umwanzi wawe, gukina ku mubyimba impfubyi zabuze umubyeyi. Ntaho byabaye mu muco wa kimuntu, n’uwo Obama bigereranya nawe muzasome ibyo bavuze Bin Laden yapfuye. nta gukina ku mubyimba umuryango we twabonyemo…..amagambo nkariya cyangwa aya dusoma aha twaherukaga kuyumva kuri RTLM.
murakoze kandi ntimunyongere inyandiko
Comments are closed.