DOT yabigishije kwihangira imirimo bakoresheje Mudasobwa
Huye– Umushinga w’Abanyakanada DOT (Digital Opportunity Trust), kuri uyu wa gatatu washoje amahugurwa y’ukwezi kumwe ku bijyanye no kwihangira imirimo hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Muri aya mahugurwa yamaze igihe cy’ukwezi, abaturage bahuguwe bakaba barize ibijyanye no gikoresha mudasobwa mu rwego rwo gutegura imishinga ibyara inyungu ku buryo bunonosoye.
Abasoje ayo mahugurwa bakaba bahawe impamyabumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo. Ubwo twaganiraga bakaba badutangarije ko bungukiyemo ubumenyi butandukanye cyane mu bijyanye no gukoresha mudasobwa. Gusa bakaba batugaragarije impungenge bafite k’ukuba ubumenyi budafite amikoro mu bijyanye n’igishoro byadindiza imishinga yabo.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru muri DOT Rwanda, ari na we washoje ayo mahugurwa, ku bwe ngo akaba abona ntampungenge abashoje amahugurwa bakagize ku bijyanye n’igishoro ngo kuko bakurikirana abo bahugura bakanabakorera ubuvugizi mu mabanki kugirango babone inguzanyo.
MUGABEKAZI Grace, ushinzwe itangazamakuru muri DOT, yagize ati : « Tubagira inama zitandukanye ku buryo babona igishoro ku mishinga bifuza gutangiza ». Imwe mu nama tubaha ikaba ari nko kwishyira hamwe bagakora koperative (cooperative) kuko byorohera banki kubaha inguzanyo.
Uyu muryango DOT Rwanda ni umuryango watangiye gukorera mu Rwanda muri werurwe 2010, ukomotse ku muryango udaharanira inyungu wo muri Canada, Digital Opportunity Trust, ukaba ukorera mu bihugu 11 n’u Rwanda rurimo ahou tanga amahugurwa mu bijyanye no guhanga imirimo hakoreshejwe ikoranabuhanga cyane mu rubyiruko no mubari n’abategarugori.
HATANGIMANA Ange Eric
Umuseke.com
8 Comments
abafite amafaranga badafite ubumenyi buhagije bakegera DOT bakagikemura naho abafite ubumenyi gusa ariko nta mafaranga bashakishe amakuru kuko hari ibigo bitanga inguzanyo nta ngwate ku mishinga ikoze neza. mu by’ukuri aho gukura amafaranga ntikikiri ikibazo cyane.
BADUHE LINK YUKO TWABABONA
wowe ushaka link, go to http://www.rwanda.dotrust.org for more info.
niba uri i Huye, Rwamagana, Kayonza,Musanze, Nyanza raba ku dushami twa RDB dushinzwe guteza imbere abikorera tuzwi ku mazina ya BDC (Business development Center)zikorera ahantu hitwaga RITA, bazaguha info. ku bari i kigali, Bariza kuri Maison des Jeunes Kimisigara, kuri ESSI Nyamirambo kwa Kadafi, BDC y’i Batsinda muri Gasabo bazaguha amakuru ushaka.
barabashuka wana ninde se wayaguha muzajye mwishinga itangazamakuru ubury rishyushys abantu imitwe lol
aya masomo ni ingenzi cyane kuko ntawayafashe uyapfana ubusa,ntiyaburara cyangwa ngo age kwiba,atuma umuntu amenya aho ifaranga riherereye akajya kurishakisha,ngewe yanvanye kure none maze kwigeza kuri byinshi ntanarotaga
nta kuri mugira kuki comments zinenga DOT murimo kuzisiba ahaaaaa muragaragaye
Umuseke technical team nta commentaire inenga DOT wasibye nkuko ubivuga, iyo biba ibyo niyawe yari gusibwa.
Ntago twasiba comment yawe, keretse niba wayanditse ukibagirwa kuyohereza.
Keretse iyo irimo ibitutsi.
Murakoze
Comments are closed.