Digiqole ad

Volleball: Ikipe y’igihugu izajya muri Cameroun yahamagawe

Paul Bitok umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball yatangaje urutonde rw’abakinnyi 20 bagomba gutangira imyitozo yo kwitegura imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Ikipe y'u Rwanda umwaka ushize mu marushanwa y'akarere ka gatanu
Ikipe y’u Rwanda umwaka ushize mu marushanwa y’akarere ka gatanu

Iyi mikino izabera muri Cameroun kuva taliki ya 12-18 Gashyantare 2014. Ikipe y’u Rwanda izajya muri aya marushanwa ihagarariye akarere ka gatanu aho yabonye ticket mu kwezi kwa 11 umwaka ushize.

Abakinnyi bahamagawe bakaba bagomba gutangira imyitozo kuwa mbere taliki ya 13 Mutarama 2014, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) kuri Pt Stade i Remera.

Iyi kipe yahamagawe irimo abasore bigaragaje muri shampionat ishize ya volleyball mu Rwanda nka Ntagengwa Olivier wakiniraga Kaminuza y’u Rwanda na Aimable Mutuyimana  wakiniraga APR VC, irimo kandi abakinnyi bakinaga hanze nka Yakan Lawrence, Mukunzi Christophe na Dusabimana ubu uzakinira ikipe ya Rayon Sport.

Iyi kipe ntabwo yagaragayemo umukinnyi Adolphe Mutoni ushobora kuba agifite ikibazo cy’imvune y’ivi, ntirimo kandi umukinnyi mukuru ubirambyemo Mutabazi Elia ariko harimo barumuna be Mutabazi Bonny na Mutabazi Bosco.

Aba ni abakinnyi bahamagawe:

1. Mutabazi Bonny
2. Mugabo Thierry
3. Rubayita Cesar
4.Kagimbura Hervé
5. Kwizera Pierre Marchal
6. Dusabimana Vincent
7. Musoni Fred
8.Theodore Hyango
9.Mukunzi Chritophe
10. Ntagengwa Olivier
11. Nkikabahizi Fabrice
12. Murangwa Nelson
13. Mutabazi Yves
14. Yakan Lawrence
15. Aimable Mutuyimana
16. Mutabazi Bosco
17. Tuyishime Eugene
18. Bigirimana Peter
19. Mudahemuka  William
20. 
Ndamukunda Flavien

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish