Fidel Castro yigaragarije abantu nyuma y’amezi 9 ataboneka
Aheruka kugaragara mu kwezi kwa kane umwaka ushize, uyu munsi yongeye kuboneka mu murwa mukuru Havana ahafungurwaga inzu y’ubugeni.
Fidel Castro wahoze ari Perezida wa Cuba yagaragaye nk’umusaza w’imvi yitegereza igihangano cy’umunyabugeni Alexis Levya, ifoto yafashwe kuwa gatatu nijoro nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’aafaransa.
Nyuma hagaragaye andi mafoto ye kuri ririya joro ryo kuwa gatatu yambaye ikoti ry’umukara, igitambaro mu ijosi yitegereza cyane ibyo bihangano.
Tariki 09 Mata 2013 nibwo uyu mukabwe w’imyaka 87 aheruka kugaragara ubwo hafungurwaga ishuri i Havana. Gusa mu kwezi gushize kw’Ukuboza yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro, inshuti ikomeye ya Cuba.
Castro yayoboye igihugu cya Cuba mu gihe cy’imyaka 48 maze afashwe n’uburwayi mu 2006 ubutegetsi abusigira murumuna we Raul waje kuba Perezida utari uw’agateganyo kuva muri Mutarama 2008.
Fidel Castro ni umwe mu bagabo b’amateka manini usigaye ku Isi. Azwi cyane ku kuba ari umwe mu bahanganye na Leta z’unze ubumwe za Amerika igihe kinini kandi aturanye nazo ariko akaramba.
Akundwa cyane na benshi mu gihugu cye ndetse hari benshi ku Isi bamufataho urugero, yahoze kandi ari inshuti ikomeye ya nyakwigendera Nelson Mandela.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Sha yubatse amateka ariko iminsi ni mibi inguge ishaje inyagirirwa mu nsi y’igiti yuriraga”irebere ukuntu acumbagira ku kabando no kubona byanze gusaza ni bibi satani yaraduhemukiye”
ni intwari yemeje barugigana nabagshaka buhake.Ruhuka warakoze.
GUSAZA SI BIBI IKIBI NI UGUSAZA USIZE AMATEKA MABI KU ISI ABANTU BAKUVUMA URI N’IGISAMBO. NAHO UBUNDI URIYA MUSAZA KUVA NTANGIRA KUMWUMVA NTA MABI NIGEZE MWUMVAHO NDETSE KANATSINDA URUMVA KO YARI INSHUTI YA NYAKWIGENEDERA MANDELA UMUKAMBWE TWIKUNDIRAGA. INSHUTI NZIZA NIZO DUKENEYE ZITWIGISHA NYINE IBINTU BIZIMA. NABANYARWANDA TUJYE TUBIGIRAHO KUKO KUGIRA NEZA NTA MATEGEKO ABIHANA.
Jya umenya gusaza utanduranije cyane, j’adore son excellence Castro homme de poigne svp!!
Murabona ariko uko iminsi ishobora kugira ingwe? Uwashaka yakwitwara neza ntiyanduranye n’isi akazitahira butore.
Comments are closed.