Gicumbi: Urwego rw’Umuvunyi rwasanze abayobozi b’Utugali batazi abo bakorana
Mu nzu mberabyombi y’akarere ka Gicumbi kuri uyu wa kane tariki ya 09/01/2014 Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye amahugurwa y’iminsi ibiri y’abayobozi b’utugali muri aka karere agamije kubahugurira kongera imbaraga mu kurwanya ruswa.
Aya mahugurwa ngo agamije kandi kubongerera ubumenyi mu nshingano zabo zirimo no kwakira neza abaturage babagana.
Muri aya mahugurwa ariko byagaragaye ko aba bayobozi b’utugali batazi abayobozi bagomba gukorana nabo mu guhe serivisi abaturage babagana.
Umukozi ushinzwe kurwanya rUswau no gukumira akarengane ku rwego rw’umuvunyi ariwe Habimana Jean Pierre yatangaje ko biteye impungenge kubona umuyobozi w’akagali atazi aho yakohereza ikibazo cy’umuturage mu gihe abonye kimurenze.
Ati “Iyi ni imbogamizi umuturage afite niba umuyobora wo hasi nawe atazi neza uko akora n’abo bakorana, uko yakemura ikibazo cy’umuturage ndetse n’aho yamwohereza bibaye ngombwa ko ikibazo cyijya mu nzego zo hejuru.”
Benshi muri aba bayobozi b’utugali usanga ngo ikibazo bumva batakemura ababishoboye gusa babwira umuturage ko ajya ku karere ariko bakaba batazi neza ushinzwe icyo kibazo ngo abe ariwe bamwoherezaho.
Muri aya mahugurwa Habimana Jean Pierre yabasobanuriye aba bayobozi ko Leta itirengagiza akazi kabo, ko izi inzitizi bafite z’ubushobozi n’amikoro gusa abibutsa ko mu bushobozi bahabwa bakwiye kubukoresha neza bakemura ibibazo by’ababagana.
Ati “Turabasaba gukora akazi kanyu n’umutima ukunze gufasha abo muyobora. Mwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, mukumira akarengane cyane hasi mubo muyobora kandi mukamenya kwakira ababagana nta terabwoba mubashyizeho cyangwa ngo mutinde kubakira.”
Aba bayobozi b’utugali bagarutse ku mbogamizi bahura nazo mu kazi kabo zirimo cyane cyane ubushobozi bucye, kubura inyoroshyangendo n’itumanaho rya za mudasobwa.
Abayobozi ku rwego rw’Umuvunyi bakaba basobanuye ko ibi ari ibintu bigenda bikemuka buhoro buhoro, ariko kuba bitarabageraho neza bitagomba kubabuza gukora neza inshigano zabo no kwita ku bibazo by’abaturage babagana.
Evence Ngirabatware
ububiko.umusekehost.com