Diana Teta, mu nzira igana kuri Kamariza na Kayirebwa muri muzika
Umuhanzikazi Teta Diana nta gihe kinini kirashira atangiye kuvugwa no kumenyekana. Biciye cyane cyane mu ndirimbo yakunzwe cyane yitwa “Fata Fata” benshi batangiye kwibaza byinshi ku ijwi ry’uyu mwari. We avuga ko ashaka kugera ikirenge mu cya Cecile Kayirebwa na Kamariza.
Uyu mukobwa yemeza ko inzira ari ndende cyane yo kugera ku rwego rw’aba bahanzi, gusa agaragaza ubushake, nubwo kandi muzika gakondo akunda anyuzamo akanayifatanya na muzika igezweho ya R&B, Slow cyangwa izindi z’ubu.
Teta yemeza ko akomora gukunda umuziki no kumenya impano ye abivanye kuri Kamariza, yemeza ko indirimbo ze za Kamariza cyangwa Kayirebwa zirimo ubuhanga buhanitse bw’ibisigo, ibihozo n’ubuhanga gakondo butangaje.
Kugirango agere ikirenge mu cyabo bagore bamamaye kubera indirimbo n’amajwi yabo meza, Teta yafashe umwanzuro wo kujya kwigira umuco na muzika muri “Gakondo Group”.
Teta ati “Nkunda umuziki wa gakondo kandi ndashaka kugera ikirenge mucya Kamariza. Niyo mpamvu nagiye muri Gakondo Group nko mu ishuri. Baririmba neza mu bicurangisho bya Kinyarwanda nk’inanga n’ibindi.
Hari ubuhanga gakondo ntaragira, ndacyafite igihe cyo kwiga muri Gakondo Group. Nzabavanaho byinshi bizatuma ngera kucyo niyemeje.”
Muri Gakondo Group niwe mukobwa urimo wenyine
Kuba muri Gakondo Group no gukunda cyane kuririmba mu buryo bwa gakondo uyu mukobwa ntabwo bimubuza kwifatanya n’abandi bahanzi bifuza ijwi rye mu ndirimbo zabo z’injyana zigezweho.
Yumvikanye cyane mu ndirimbo “Fata Fata” na “Canga ikarita” yagiye afatanya n’abandi, ariko umurongo we ngo ni ukuririmba agera ikirenge mucya nyakwigendera Annonciata Utamuriza wamenyekanye nka Kamariza ndetse na Cecile Kayirebwa we baherutse no kuririmbana mu gitaramo tariki 01 Mutarama 2014.
Photo/Muzogeye Plaisir
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
teta mbabarira umbwire aho wafugishije menshi zawe
aho yafungishije?!!! si ibivuna umutwe hari ikindi s!!ubonye ibyo wifuza!!
sister jya muri salon yose ubonye babigukorera tu.wowe ubasobanurire cg ubereke ifoto
aseka neza pe! gushaka ni ugushobora nakomeze atere intambwe ijya mbere!Ijwi rye ni umwimerere kandi rirahogoza ……
Comments are closed.