Avuga ko ariwe YESU, ari kuzenguruka isi hamwe n’abagore bamwemeye
Ku myaka 66 umunyabrezil amaze imyaka 35 yigisha ijambo ry’Imana, avuga ko ubwe ari YEZU wamuzukiyemo (reincarnation de Jesus).
Azwi ku izina rya Inri Christo, amaze kugira abayoboke benshi ahatandukanye ku Isi, mu Bwongereza, Ubufaransa ndetse n’abandi benshi bo mu itorero rye mu murwa mukuru wa Brezil zitwa Brazilia.
Kuva mu 1979 amaze kugenda mu bihugu 27 asakaaza inkuru ye ko ari we YESU, nubwo ariko amagambo ye yatumye mu bihugu bimwe nka USA, UK na Venezuela bamuhambiriza agasubizwa iwabo.
Benshi mu bam aze kwemera ibyo uyu mugabo avuga kandi yigisha ni abagore, barimo n’uw’imyaka 86 umwemera mu gihe cy’imyaka 32 ishize.
Nka “YEZU wongeye kuvuka” uyu mugabo yafashe izina rya INRI, ijambo bivugwa muri Bibiliya Ntagatifu ko ryari ryanditse ku musaraba wa YESU rimushinyagurira. Indambure y’iri jambo ivuga Iesus Nazarenus, Rex Iudaeorum, cyangwa se “YESU w’i Nazareth, Umwami w’Abayuda”.
Uyu mugabo uba wambaye ikanzu nk’iya YEZU tubona ku mashusho, yamagana ibitekerezo bya “Capitalism”, gukuramo inda. Amaze gutabwa muri yombi inshuro zirenga 40 ku minsi mikuru ya Noheli kubera ibyo aba avuga ko ari umunsi udakwiye abakire birata ku bakene nkuko Dailymail ibitangaza.
Uyu mugabo avuga ko yabwiwe na mwuka wera ko ariwe YESU mu gihe yari mu gifungo cyo kwiyicisha inzara mu gihugu cya Chili mu 1979.
Ngo nyuma yo kumara igihe kinini abyiyumvamo, yumvise ijwi rimubwira ngo “Ndi so. Imana ya Abraham, Isaka na Yakobo.”
Uyu mugabo afite itorero yashinze ryitwa “Soust” (Suprema Ordem Universal da Santmssima Trindade), mu mujyi wa Brasilia muri Brazil, umujyi we yita ko ari Yeruzalemu nshya.
Buri cyumweru mu gitondo yigisha abayoboke be, nyamara ibyo yigisha byatumye bamwe bemeza ko ari umurwayi wo mu mutwe.
Abihakana we agira ati “ Nubwo naba ndi umusazi ariko ntabwo ndi n’ikiragi. Ubutumwa bwanjye ni ugutegura abazarokoka imperuka iteye ubwoba idashobora gusiba igiye kwigwira isi mbi ya none kugirango habeho isi nshya nziza izabaho ikora ugushaka kw’Imana.”
Nguwo Yezu/Yesu uhari none
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mu minsi ya Nyuma benshi bazaza biyita Imana. Uyu ari gushaka kurya succes gusa. Ngaye abamukurikira kuko nabo ni injiji nkawe.
Imana imbabarire ibi bintu nsomye rwose simbyemera kandi ntabwo nifatanyije nuyu mupagani wigize umushushanyi abeshya abana b’Imana ngo ni Yesu…. Yesu nzi niboneye n’amaso yange y’umutima ni Yesu Christu w’i Nazareti mwene Maliya na Yozefu apana uyu mucanzi w’amakarita ngo ni INRI Christo!!!!
ndabona afite ibindi byihishe inyuma none c nawe kuriyo ritari ye hejuru hari triangle ikimenyetso gikomeye cya illuminati buriya c ntabyo mubona.
Yesu ati kambabwire mube maso ntihagire umuntu uzaza kubayobya mu izina rya njye !
nyamuneka nshuti z’ Imana Rurema Twitondere Ibibintu Mwibuke Ko Yasize Atubwiye(yezu) Ko Agiye Kudutegurira Aho Tuzaba,akazagaruka Kujyana Abakomeje Kumwemera. Uyuse Yaje Ryari? Yavuye He? Mwibuke Ko Azwi Neza Si Mwene Maria Na Yozefu Pe! Ntabashuke Nugusenga Turugarijwe!!
uyu ni umurwayi wo mu mutwe azibeshye aze mu Rd arebe ko tutamuha ubufasha bwibanze indera bakamwitaho.Yesu twizeye umwana wi ntama yimana ntago twamugereanya nuyu muturagw wumurwayi
Toka SATANI wigize umuntu…
Au nom de JESUS, je te chasse au RWANDA!
injiji ziragwira, ubu se ntizibona ko ari illuminati!
Isi yatobotse abasenga musenge. Gusa imana irinde abayo
Nge ndamwera!
Jye ndagaya cyane abamukurikira. Ubuse ntibareba iyi ndamukanyo ye cg amagambo yanditse kuri aritari ndetse n’iriya triangle ko ari ibimenyetso bya illiminati? Cyakore ntazatwinjirire mu gihugu cyaneko Muzehe wacu atatuma ahakandagira Imana iturengere kuko tugeze mu minsi yanyuma kdi ikibabaje n’uko bamwe batabibona
Nshuti Z’Imana Dukomeze Urugendo.Ibita Abo Bataribo Baragwiriye Pe! Imana Idutabare.
Yewe yewe,ibi ni hatari,ubuyobe buragwwura uyu ni ant christ wiyoberanya,ngo benshi bzaza biyita ko ari Yesu.Muramenya
Afite udukobwa twiza gusa, niba tumwoza ibirenge nkuko Yesu babimukoreraga maze tukajya tuzamura n’udutoki ahagana haruguru byaba ari byiza cyane. Erega na yesu yari umuntu nkamwe mwese.
Urumva Yesu yaragiraga imberamutima nkawe simple kiremwamuntu!!!Urambabaje.Ujye ugendera kure gukinisha umwaka wera.
Ntaho nzi Yezu yavuze ko azaza mu wundi muntu mbere y’imperuka, ahubwo icyo nzi yavuze ko azohereza Roho Mutagatifu,akazayobora intumwa ze mu kumuhamya no kwamamaza ingoma y’Imana zikazakora ibitangaza n’ibimenyetso mu izina rye,ko azaba arikumwe nabo, we akazagaruka kujyana abe ku munsi w’imperuka. Uyu muntu rero rwose Imana imubabarire imuyobore, ndabona anashaje atazataha habi!
NTACYO NAVUGA AHUBWO NDUMIWE GUSA !!!
UMENYE AHO ABA ESCROS BATUGEJEJE !!!
URIYA WE NI HATARI UBWO YITWAZA IZINA RY’UMWANA W’IMANA !!!!
UBWO AGIYE KWAKA MATURO !!!!
murebe neza foto ya 6 ikimenyetso gihari (illuminati)tube maso abahanuzi b’ibinyoma bataza twifatira.
Ahubwo n’umurwayi
Afite udukobwa twiza gusa! Niwe usigaranye inkumi
Nabambwe bamukubite imisumari kugiti abambweho maze navuza induru “ati mumbabarireeee” isi yose izahita imenya ukuri kuri we! C’est simple.
uyu mugabo ni umuteka mutwe wujuje ibyangombwa. ntaho atandukaniye na ba GITWAZA dore ko naWE YIYITA INTUMWA!!! abantu ico nabasaba ni UGUSHISHOZA BAKANASABA CYANE ISUMBA BYOSE IMWE RUKUMBI KUBEREKE UMUYOBORO UGOROROTSE UGANA KU IMANA.
kuba intumwa ntabwo ari icyaha ni umuhamagaro. usome Abefeso4:11 urasobanukirwa
roro,nawe uzasome neza usobanukirwe icyo IMANA yashatse kutubwira hariya mu abefeso 4:11,ariya ntago ari amagrades ni imirimo yo mu nzu y’IMANA…urugero:umushumba(pastor) ni uzi kureberera abizera kugirango batavaho bakava mu kwizera….umuvugabutumwa(evangelist) ni uvuga ijamo ry’Imana yigisha abandi agatuma bavuka ubwa kabiri….Intumwa(apostle)ni uzanira urumuri rushya ab’igihe cye ….umuhanuzi(prophete) ni uvuga ijambo ry’IMANA ahumekewemo n’umwuka w’IMANA ariko atavuga ya magambo yanyu yo guca igikuba….Umwigisha(Docteur-Teacher) ni usobanura ijambo ry’IMANA atarigoreka cyangwa atihimbira ibye kandi anyuranya n’uko IMANA yashatse ko twumva message yaduhaye……..None ayo urumva ari amagrade(ranks) nk’amwe mwiha mu nsengero zanyu kugirango mubobe uko mufata amafaranga menshi?….wabivuze neza uti ni “umuhamagaro”….dore uko bimeze : uramutse uzi gushyigikira abandi mu kwemera (pastor) ntushobora kubigisha bakavuka ubwa kabiri(evangelist),ntushobora kuzanira urumuri abo muri generation yawe(apotre)ntago se ushobora kuvuga ijambo ry’ubuhanuzi(prophete),ntago se wasobanura neza ijambo ry’IMANA utarigoretse kwakundi mujya murigoreka(Teacher)…..ubwo urumva iyo mihamagaro yose udashobora kuyigirira icya rimwe……ariko mwe mwayigize ama ranks kugirango mubone uko muhabwa indonke!!!!!!!!ni akazi kanyu!!!
Completely agree with you!@communicado
Ko mbona asa n’umusilamu?
icyonzicyo nuko bigomba kubaho kuko byanditse muri Bible ahubwo atabonye n’abayoboke ntabwo amasezerano yaba arigusora neza
nshimye ko mwese ntawamwemeye;anté-christu umwe nguwo ,mwibuke ko bazaba benshi!!!!!!
Ihutire gusoma neza igitabo cyitwa INTAMBARA IKOMEYE na Bible Timoteyo. Uretse n’ibi SATANI yiyerekana kandi aziyerekana mu buryo bwinshi harimo no gutunguka mu kirere yigana kugaruka kwa Yesu. Gusa abafite Yesu mu mitima yabo ntibazashukwa, hazashukwa abanze ukuri kwa Bibiliya ngo bihane.
icyo gitabo iyo kitaza kuba icya “abafarisayo” nari kugisoma,nabyo ni ayo n’ayo…uwacyanditse nawe ni INRI christo cyangwa ni murumuna we …ushobora gusanga ISE ubabyara ari ya mana y’iki kinyeja
GERAGEZA GUSOMA ICYIGISHO CYITWA ” IMITEGO YA SATANI, INKOMOKO Y’IKIBI” MU GITABO CYITWA INTAMBARA IKOMEYE.
icyo gitabo iyo kitaza kuba icya “abafarisayo” nari kugisoma,nabyo ni ayo n’ayo…uwacyanditse nawe ni INRI christo cyangwa ni murumuna we …ushobora gusanga ISE ubabyara ari ya mana y’iki kinyejana
OYA NASIGEHO
Benshi bazaza biyita Kristo kandi ntimuzajyeyo nibababwira ngo ari mu kirambi cg ahandi aho arihohose ntimuzajyeyo. Soma Matayo 24 ibimenyetso byo mu minsi y’imperuka kimwe niki. Yesu ati mube maso kuko mutazi umunsi cg igihe.
Nta gishyashya kirimo ni abatari uyu bazaza kandi mumenye ko ari gusohoza ubuhanuzi nyine gusa abantu bitondere abigisha badutse bavuga ko bakora ibitangaza kuko nta wundi bashaka kwamamaza uretse umwami w’umwijima. Abahanuzi b’ibinyoma buzuye isi abizera ibitangaza bazayoba rwose kuko mwibuke ko no mu gihe cya Mose ibitangaza byarakozwe igihe yajyaga kubatura Abaheburayi bari bamaze imyaka 430 mu maboko ya Farawo ariko nyine mwiboneye uko abarozi n’abakonikoni bakoze ibitangaza nyamara ntabwo byari ukuri. Satani afite ubushobozi bwo kubeshya abantu bose batizera Bibiliya cyangwa bizera ukuri guke kwayo kandi ashobora no guteza ingorane mu bantu nyuma agatanga ni igisubizo kugira ngo abantu bose batasomye neza bayobe. Uyu mugabo arabeshya si Yesu kubera impamvu zikurikira.
1: Yesu ntagira ubwenegihugu bwa Bresil uyu we ndumva ari umyabaraziri.
2: Yezu nagaruka ntazakandagiza ikirenge ku isi ahubwo azahagarara ku bicu.
3. Yezu ntabwo yigeze agira intumwa z’abagore ahubwo zari abagabo 12,uyu we ndabona afite abagore gusa
4. Yesu azabonwa n’isi yose nkuko tubona izuba ntabwo azazenguruka buri mugabane
5.Ntashobora kugaruka akarengane kazava ku kubahiriza isabato y’ukuri n’isabato y’ikinyoma kataratangizwa.
6.Yesu najya kuza ku isi hazaba hari amahoro rwose ibintu bimeze neza cyane ntabwo azaza kujya kwimura Imana kutabanje kubaho.
7.Yesu azaza mu cyubahiro cyinshi ashagawe n’ingabo z’abamalayika ntabwo azaza yambaye kuriya
Nubwo Yesu ari hafi kuza,uyu mugabo ni umwe mubantu batigeze bandikwa mu gitabo cy’ubugingo,nareke kubeshya abana b’Imana nakomeza gutya azashyana na Sekibi Satani. Satani yamaze gukora installations ahuntu hose ku isi no mu kirere abantu batagira icyo bitaho bazafatwa n’imitego ye cyane cyane y’ubutunzi,ibinezeza,icyubahiro,ubugugu,ubugome n’ibindi.Mube maso musenge ubudatuza Yesu Kristo ari hafi kugaruka,mwirinde kurya ku GIHAGISHA cya Satani nkuko benshi bamaze kukiryaho none bakaba basigaye bakira bene izi nyigisho.
Aka gasaza byarakayobeye pe! ubu se kandi ko agiye gusaza nabi! ubonye nibura iyo yiyita intumwa ya Yesu!
Niba yiyita yezu Ngaho najye kumusaraba bamumanike abone kwiyita Yesu areke gukina nisi
iyi si yacu ifite ibibazo byinshi cyane. niba twe dusoma iyi nkuru y’uyu mugabo dufite amakuru kuri illuminati,mwitegereze neza iyi aritari yicayeho murebe ibimenyetso biyiriho!!!!! Ese iriya triangle n’ijisho muzi icyo bisobanura? mukore analyse kuri iriya ntebe ye muramenya icyo ari cyo.
mukore reaserch kuri symboles za illuminati maze mwitegereze neza imyicarire n’intebe by’uyu mugabo muzafate conclusion.
Hi Guys! Mwaduhaye details z’ibimenyetso bya Illinators!!!!
Mwaba mukoze!
jya kuri site yabo urabona ibimenyetso byose bakoresha(abantu na buri gihugu) kandi bizagufasha kumenya kubatandukanya n’abandi bantu basanzwe bose.
Aba barazwiho ko bazabaho mu minsi y’imperuka!!! Mujye musoma Bibiriya kdi mwirinde umuntu wese uzaza yiyita Kristo!!!
abanyabresil ni abakristo cyane ntabwo haburayo uwo birenga akaba yakiyita yezu kandi ari vugira ko yezu yamuvukiyemo haahaahaaaa !!!!!
Abagore barashukika kabisa. Urebe na babandi ba South Africa bategetswe na Paitoro kurisha ibyatsi, akanabagendaho bigabjemo abagore. Ni akumiro. Bagore bacu rwose mwagiye mushyira mu gaciro!
Ko mbona yigize Yezu se bariya bamukikije baba ari abamarayika be ko mbna bitwaye ukuntu. Yesu ni Imana kandi nta wundi yesu dutegereje cyangwa undi wavutse nyuma y uriya abayoboke be bamenye ko bibeshye cyane ni bave muri buriya buyobe
Imitwe iragwira!!!!kwiyita yezu ahahahah!!!!!
buriwese aziyikorerera uwe mutwaro, kandi tuzirikaneko urubanza rgiye guhera mubo munzu y’Imana noese ubwo ruzahera mubo munzu yayo iherezo ry’abatubaha Imana rizaba irihe?
Bantu b’IMANA,Satani YATOBANZE ISI MUBURYO BWINSHI.uyu biragaragara ko yagize ubuhumyi buhuma bariya bagore nabo mutubwiye bamukurikiye ariko ntimuzajye mukabya niba nta statistic bishoboke ko ari bariya bagore gusa. gusa Satani abifitemo inyungu yo gutesha abantu igihe no kubarangaza ni mumenye ko YESU UMWANA W’IMANA ,UFITE UBUMANA BWA SE,URI MU BWIZA BW’IMANA SE Yarangije kwishyiraho ibyaha byacu(abari mu isi bose ,abanyarwanda tubariwemo)akamena amaraso ye ku musaraba akayaducunguza,twihane tumwizere,tubone ubugingo buhorarho(eternellife)ku buntu nibwo tuzarokoka ugiye kuza yiyita Kristo bya nyabyo yica abtemera kumuramya,naho uyu inritumusengere nabari bagore b’injiji,imyuka ya satani ibavemo nabo YESU YARABAPFIRIYE.
UMUTUBUZI MUHUNGEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE
injiji ziragwira
mu kuri amwe mu magambo yigisha yakubaka!gusa kwiyita yesu byo ni?and let be careful whithin the ending of the world!nibindi,biracyaza!!!!!
Comments are closed.