USA mu guhugura inzego z’umutekano z’u Rwanda uko bakora iperereza ahatewe ibisasu
Kuva ku wa mbere w’iki cyumweru tariki ya 6 Mutarama, kigo gitanga amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda(ethic center) ku Kacyiru abapolisi 21 n’ abarikare batandatu (6), batangiye amahugurwa w’iminsi ine y’uko bakora iperereza ry’ahantu hatewe ibisasu.
Abari muri aya mahugurwa barahugurwa ku bijyanye no gukusanya no kubika ibimenyetso by’ ahatewe ibisasu, ndetse no gukurikirana abakekwa muri icyo gikorwa.
Abapolisi bari muri aya mahugurwa bakaba ari abagenzacyaha, bakorera mu ishami rya Polisi ry’ubugenzacyaha, n’abashinzwe iperereza.
Aya mahugurwa arimo gutangwa n’ inzobere z’Abanyamerika, bitewe inkunga na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda.
Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ubuyozi n’ abakozi, DIGP Stanley Nsabimana, yavuze ko abakora iterabwoba, usanga ahanini bifashisha ibikoresho bitandukanye birimo ibisasu, bagamije guteza umutekano mucye hirya no hino ku isi.
Nsabimana asanga kugira ngo iryo terabwoba ribashe gukumirwa ndetse no kurwanywa, ari ngombwa ko abashinzwe umutekano, bahabwa ubumenyi kubijyanye no gukusanya no kubika ibimenyetso by’ ahatewe ibisasu kugira ngo bifashe mu iperereza hagamijwe guta muri yombi ababa babiteye.
Source: RNP
ububiko.umusekehost.com