Digiqole ad

APR yasanze Dan Wagaruka nta mukinnyi ukimurimo

Amakuru agera k’umuseke.com ni uko ikipe ya APR muri week end yajugunye hanze umukinnyi Dan Wagaruka wari wazanywe ngo yinjire muri APR FC.

Dan Wagaruka i Bumoso, Uganda 2-1 Tanzania mukwa mbere 2009 yari ameze neza

Dan Wagaruka yari i Kigali muri week end ishize aho ngo yari yazanywe n’umwe mu bashakisha abakinnyi, amuzaniye ikipe ya APR ngo ibe yamuha amasezerano.

Nyuma y’uko APR isezereye benshi mu bakinnyi bayo barangije amasezerano, ubu iri gushakisha abakinnyi bashya. Benshi ngo baba babonera umugati muri iyi gahunda yo kuzanira ikipe ya APR abakinnyi dore ko ari ikipe izwiho agafaranga gatubutse.

Dan wagaruka, umukinnyi wo kuruhande imbere(Winger), yabajijwe amasede (Video CDs) y’imikino yakinnye vuba aha, nyamara we akerekana iza karatunyuze akiri muri AZAM FC yo muri Tanzania ndetse n’izo yari agikinira Uganda Cranes za 2007.

Bitewe n’uko batabonaga ibyerekana uburyo ahagaze uyu munsi nyuma yo kwirukanwa muri AZAM agasubira muri URA FC i Kampala, aho ngo yaba atanabanza mu kibuga, ibi ngo byatumye APR ibwira Wagaruka n’uwari yamuzanye ko nta mwanya yabona mu mukara n’umweru.

Bamwe mubo twagiye tuganira bemeza ko kenshi APR FC yagiye izanirwa abakinnyi bashizemo, ariko kubera inyungu z’ababazana abo bakinnyi bakakirwa, bavugamo nka Joseph Bwalya wagarutse muri APR atakibashije, Karangwa John wari uvanywe muri Uganda nawe ntakikimurimo, Omar Hitimana nawe ngo bamwibeshyeho, ndetse na Didier Kapet Kouin umunya Cote d’Ivoire we waje no kubeshya umusaruro ikipe y’igihugu amavubi.

Jean Paul Gashumba

Umuseke.com

en_USEnglish