Digiqole ad

FERWAFA: Abega yahaye ububasha De Gaulle

Mu masaha ya saa sita zo kuri uyu wa 07 Mutarama, Celestin Ntagungira uzwi cyane nka Abega, umuyobozi ucyuye igihe w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yahaye ububasha bwo kuyobora umupira w’amaguru mu Rwanda umuyobozi uheruka gutorwa Nzamwita Vicent de Gaulle.

Nzamwita Vincent de Gaulle (ibumoso) na Ntagungira Celestin asimbuye/photo JLuc Imfurayacu
Nzamwita Vincent de Gaulle (ibumoso) na Ntagungira Celestin asimbuye/photo JLuc Imfurayacu

Mu muhango mugufi wabayeho, Abega yongeye gushimangira ko azaba hafi De Gaulle mu kazi ke mu gihe azaba amukeneye, yaba kumuha inama cyangwa ubundi bufasha azakenera.

Iyi mirimo Nzamwita atangiye yemeza ko ikomeye, ati “ Ni urugamba runini ni akazi gakomeye ariko dufatanyiije hamwe twabasha kuzamura umupira w’u Rwanda.”

Amadeni yasanzemo ngo ntabwo ari amadeni yafashwe na komite asimbuye ahubwo ni amadeni iyo komite nayo yasanze. Ayo madeni ati “Si amadeni macye ariko si na menshi cyane.” Cyane ko ngo harimo amadeni FERWAFA afitiye ibigo n’ayo ibigo bifitiye FERWAFA.

Abajijwe ibimushimishije yasanze muri FERWAFA, Nzamwita yavuze ko ikimushimishije cya mbere ari uko komite icyuye igihe yatangiye kwishyura amadeni, icya kabiri ngo ni imishinga myinshi myiza yo guteza imbere umupira basigiwe na comite icyuye igihe.

Muri iyo mishinga yavuzemo ibikorwa remezo (infrastructures) bihari n’ibiri kubakwa, ibitaro byo kuvura abakinnyi, ubufatanye na St Etienne izajya yohereza abascouts mu Rwanda, imibanire hagati ya Abega na FIFA bazayikomerezaho, ikibuga (syntetique) kizubakwa mu burasirazuba n’ibindi bikorwa ngo komite ye izubakiraho.

Uyu muyobozi mushya yavuze ko mu byo azibandaho harimo cyane cyane guteza imbere umupira w’amaguru mu bana.

Nzamwita Vicent de Gaulle nyuma yo gutorwa atunguranye mu itangazamakuru ry’imikino, yaje kwemeza ko abona abanyamakuru nabo bakeneye amahugurwa ngo kuko batagitangaza amakuru uko bikwiye, ndetse ko abona bakeneye amahugurwa, aha yavugaga ko atacyumva amaradio mu gihe cy’urubuga rw’imikino.

Nzamwita de Gaulle na Vice Perezida we Kayiranga Vedaste/photo JLuc Imfurayacu
Nzamwita de Gaulle na Vice Perezida we Kayiranga Vedaste/photo JLuc Imfurayacu

JD Inzaghi Nsengiyumva
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu we aje kuwugwza aho abandi batatinyuka kuwigeza!•!! Amen peeeeee

  • Ese rwose de gaule ko utangiye ugaragaza kutamenya administration mu myambarire yawe! Ubwo hari ahandi wayoboye? reba abega dore n uko bambara mu mihango nk iyo!

  • Jyewe nda kwisabira gusubizaho Mukungwa sp ureke ibya Rucagu

  • kora planning ya foot y’u Rwanda naho ibyama costumes uzajye ubijyamo wishimira itsinzi!!!uzi kwambara neza utishimye , cyangwa nta gahunda yo gutsinda ihari, abakinnyi badakora imyitozo! abasifuzi badahembwa!abafana badaseka!!!!!banza ukore utange umusaruro nyuma ibindi nabyo tuzabigusaba..nushaka ujye wiyamabarira tarining ariko ugaragze ibikorwa!

  • kwambara amacostume sibyo bikenewe, icyambere ni ibikorwa

Comments are closed.

en_USEnglish