Muri ADEPR hongeye kuvugwa amakimbirane
Hashize igihe kinini havugwa amakimbirane mu itorero rya ADEPR cyane cyane mu buyobozi bukuru ariko noneho amakimbirane ubu yaba yageze no mu bakirisitu n’ubwo abayobozi b’iri torero baherutse kuvuga ko aya makimbirane yarangiye.
Mu kwezi kwa Nzeri 2013, muri paroisse ya Kacyiru k’umudugudu wa Kanserege hatangiye kugaragara umwuka mubi bivuye ku mu Pasiteri Octave Rukundo wandikiye Perezida wa Repuburika ibaruwa ivuga ku makosa agaragara ku buyobozi bukuru bwea ADEPR.
Muri ayo makosa yavugamo kwihimura ku bantu bari mu buyobozi ku ngoma ya Pasiteri Samuel Usabwimana, gufata umutungo w’itorero ugakoreshwa aho bidakwiriye n’ibindi.
Iyi baruwa yasinyweho n’abantu bagera ku icumi barimo Pasiteri Octave Rukundo ADEPR Kakiru, Rev.Past. Evaliste Karenzi ADEPR Nyamirama Kayonza, Pasiteri Damascene Hategekimana ADEPR Nkanka RUSIZI, Pasiteri Andre Nzarora ADEPR Gabiro Nyamasheke, Ev.Emmanuel Mutangana ADEPR Bugesera, Didas Twagirayesu ADEPR Kabarore, Theogene Nkuranga ADEPR Gatenga, Emmanuel Mberabahizi ADEPR Rugando, Gerard Tuyizere ADEPR Nkanka na Alphonse Uwiragiye ADEPR Gate.
Abenshi muri aba bakaba barahagaritswe mu matorero yabo babanjirijwe na Rev. Evaliste Karenzi.
Ubuyobozi buri hejuru ya Pasiteri Octave Rukundo bwaje kumwegera no kumusanga kenshi bumusaba ko yasaba imbabazi kubw’amakosa yakoze yo kwandika ibaruwa, abyanga avugako ibyo yavuze abihagazeho ko ari ukuri.
Byaje gukomeza ubwo umudugudu wa Kanserege ku Kacyiru wari urimo gusoza amasengesho y’iminsi mirongo ine kuva tariki ya 20 kugeza tariki ya 22/12/2013 mu bitaramo by’ijambo ry’Imana n’amakorali atandukanye yo ku yindi midugudu abakirisitu barushijeho kugira agahinda n’umubabaro bitewe nuko abayobozi bari mu iteraniro n’uwari uyoboye gahunda yo kuwa 21/12/2013 babataye mu rusengero bakajya mu nama yari itunguranye y’umuyobozi w’iri torero mu karere ka Gasabo yo kwiga kuri uwo Octave Rukundo.
Kuri iki cyumweru tariki ya 05/01/2014, umushumba w’itorero rya Kacyiru Rev.Past. Denis Twagiramungu nyuma y’amateraniro rusange yasigaje abanyetorero (ngo ni abakirisitu batariho umugayo) ko bafitanye inama, afashe ijambo avugako atari inama ahubwo ari itangazo abafitiye ko kubera amakosa yakozwe na Pasiteri Octave Rukundo kandi akaba yaranze kuyasabira imbabazi ko ubuyobozi bw’Akarere bumuhagaritse amezi atatu by’agateganyo ngo akaba atekereza neza icyo gukora ngo yarangira ntacyo ahindutseho hakazafatwa indi myanzuro.
Icyaje gutungura na cyane ni uburyo abakirisitu bamwatse ijambo akaribima bityo urusaku rwinshi cyane n’imivurungano n’amagambo akomeye ahuriza ku mvugo imwe igira iti umukozi w’Imana muramurenganya n’ubundi byavuzwe ko mutaje muje kubaka ko ahubwo mwaje muje gusenya.
Pasiteri Octave Rukundo wari mu iteraniro benshi bahise baza kumubwira amagambo amukomeza, amwihanganisha abamubwirako bamuri inyuma, nawe asaba abo Bakirisitu gukomeza kuba abarokore beza bera imbuto.
Ntiturabasha kuvugana n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR ngo bugire icyo buvuga kuri ki gukorwa cyabaye kuri iki cyumweru.
Abakirisitu twaganiriye nabo basaba ko ubuyobozi bufite mu nshingano zabo amadini n’amatorero gukurikiranira hafi ikibazo.
Patrick KANYAMIBWA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
nibyiza ko niba umuntu avuze uko abyumva atabiryozwa ahubwo abatabyumva nkuko abyumva basobanuza batihutiye guhagarika umukristo niba abona koko ibyo yahamije biriho niwe wabizanye ngo abisabire imbabazi ngira ngo banyakuvugwa bakwinenga.Kandi nimutarebe neza IMANA IRATUREKA
byose bizashira Imana niyo nkuru
yali Mutwarasibo ernst none abaye Octave Rukundo. ubutaha buliya hazakulikira Mutaganzwa Viateur, aliko amakuru angeraho ngo Viateur akorera mu kwaha kwa Sibomana jean.
Ndumva ibirego ari bike hakwiyongeraho abakozi b’ Imana bato (abavugabutumwa n’ abapasteri mu maparuwasi cyane cyane ayo mu cyaro batagihembwa kandi binjiza amaturo n’ icyacumi,kwongera abakozi batateganyirijwe budget n’ ibindi
Kanserege twarumiwe , turatabaza leta ngo itabare adepr , Rukundo abamuhagaritse iyo bagenda bose agasigara wenyine , yarahagije kutuyobora
, Tom wisubireho cyangwa tugusigire insengero zawe urakabijee peeee
Mukristo, Imana itabarengeye, Leta niyo yabarengera? Nibwira ko Imana ariyo izi ingabo yakoresha mu kubarengera niba ari Leta cyangwa izindi ngabo kuko hari abatariyanduje yakoresha. Rekeraho rero gutabaza Leta. Tabaza Imana iri hejuru ya Leta
ariko mwe nta bwenge mufite burya gushigikira umunyamafuti ni ukumwongerera imbaraga mushireho team namwe yo kwirukana abo banyabyaha kuko ibyo mwabishobora bidasabye gusenga cg kwitabaza leta ndumva niba ari agatsiko katabaninira kukihanangiriza nibyanga muzakoreshe system ya yesu igihe yaosohoraga abacururiza mu ihekaru ariko mureke gusakuza burya nimwe mwiyambura ububasha Imana yabahaye abo bajura muvuga mwabakimbije ko mubishoboye muribwira ko amasengesho gusa yari guhirika ingoma y’igitugu ? mwiba abana bazabakandagira mpaka abo batype ni danger wana !!!
Pastor Rukundo: n’ubusanzwe nakwemeraga ariko noneho bibaye iby’akarusho. Ntabwo ujya ushyigikira amanyanga,ukiri na Gitifu Kamembe,Bweyeye…Amafuti y’abo bagabo arenze ukwemera,nawe se umuvugizi yahise akuba hafi 3 umushahara we urenga million 2. Abo bajyanyeho 4 ntumbaze ariko nabo n’uko. Baba bashyizeho urwego rw’akarere ngo ba Mayor abo bashakaga guhembwa 500000 frw,ababungirije 460000frw hafi aho(niba baraje kuyabahemba ntumbaze).Iyo ubariye uru rwego gusa usanga ku kwezi ruhembwa 960000*30=28800000frw/per month. None ngo abo hasi ntibagihembwa bahembwe iki? Kwihimura:ugafata Pastor wayoboraga i Kgl ukamujyana i Cyangugu koko?! kubera ubugome gusa…undi ngo ntazongere gukandagira mu rusengero !?! Imana irihangana vrmt. Pastor uri umuntu w’umugabo!
Nawe wige kwihangana bambe nk’uko Imana yihangana
Muracyavuga mwebwe ngewe nari mpari ,
Rukundo ni umupasteur mwiza kandi wumunyakuri twese twemera ariko bamwirukanye nkumuboyi turumirwa !
Sibomana mushumba mwiza garura rukundo wacu nahubundi amaturo ya kanserege urayabura mba ndoga uwambambiwe , kandi ubwire iyo comite yawe yunamure icumu mubakozi bimana
Umuti suguhagarika abakozi bimana ahubwo nukwikosora kandi umenye ko tutakiri abakristo bo muri 80
Ibyo mukora turabireba 5/5
Haa hahah noneho ngo uba uroga uwakubambiwe? Chantal uragakizwa gusa, yewe ubundi ninde wabahamagaye? ni PST Rukundo cg ni PST SIBOMANA. Nimwongere mutekereze uwabahamagaye mukure amaso kubantu mutumbira Yesu kuko ari we banze ryo kwizera. Naho ubundi ubufana ntacyo bwacyemura yemwe yemwe
sha evelyn mukuri sitwahamagawe na Pastor ahuhwo twahamagawe na Yesu.Gusa abashumba nabo bafite uruhare mukwica intama aho kuzigarura mu murongo.Ibyo bakora bitugiraho ingaruka mu buzima bya gikristo.
Babaye abashumba beza bahindura ingendo ,bakita ku ntama aho kuzikama batazigaburiye.Nyobobozi ya ADEPR imitima yi ntama iraremerewe ndetse cyane.Amarira ni menshi ibyo mukora biremereye intama kdi ni mutikosora bizabaguraho ingaruka vuba aha(muhishe imiryango yanyu ndetse namwe ubwanyu uburakari bwi Horaho).Muri gukoreshya ubwenge bwi si kd bushiraho.
Murakoze cyane Inok, rose ubwo ubimenye ko ari Yesu waduhamagaye, reka ibyo byose tubibwire Uhoraho. Erega igihe cye cyo gukora ku kibazo arakora. Kandi rero amagambo abure amasengesho aganze kuko muri twese twandika sha ntawarusha Yesu gukunda itorero yasuzuguriwe, yarariye amajoro 40 n’iminsi 40 atarya atanywa, yakubitiwe inkoni nyinshi, yabambiwe ku Musaraba, yapfiririye!ARARIKUNDA ARIBEREYE MASO NTIYANASINZIRIYE RWOSE, DUTUZE
Ariko wagakwiye no kumenyako abakozi ba Imana bashyirwaho ngo batuyobore inzira nziza mugihe bakorera munyungu zabo bakanarenganya abanyakuri bafite na Proof zibyerekana nka Pastor Rukundo ndumva ntakibazo kirimo si uguteshuka kumurongo turimo utujyana mu ijuru.
YEWE GA YEWE GA NDABONA VUMILIA IRI KUGENDA IGERANIRWA NA ADEPR, MUTWARASIBO AVUYEMO, DR OLIVIER UMUHIRE AVUYEMO,UWILAYIGE ALPHONSE AVUYEMO, NKURANGA AVUYEMO, PASTERI RUTAGANIRA AVUYEMO, HAHAHAHA YEWE YEWE.SIBOMANA WE BAKUREMO BANZE KUREKA KUBA ABA CONCERVATEUR NKA SAMUEL, BAKUREMO QIRIRW CASH WOWE NA KOMITE UYOBOYE, ARIKO RERO NAWE BAKUBWIRE AMAKOSA UYAKUREMO ARIKO BIZAKUGARUKA TU.KOMEREZAHO WOWE N’IBIPASITERI BY’IBISAMBO GUSA.
Oya Serubyogo we, Umukristo mwiza ntatukana. akauko ntacyo waba ubarushije kuko imbaraga z’ibitutsi ntabwo arizo zihindura imitima
Mukomeze mwihangane ntimuyoborwe n’uburakari
Mwebwe muravuga abo bagabo bayobowe na tom , karuranga , Modeste , nabandi bahiritse itorero pe !
Nkubu uyu mugabo ko tumuzi guhera muri kaminuza ibutare ari umunyakuri arazira iki koko ?
Rgb nize KACYIRU yinjire mumizi yikibazo abakristo twiteguye kubaha amakuru
Umwuka w’umukara se nako wera wagiye he?
Cyakora byo ni ikibazo.. kubona abachristu basuzugurwa mu rusengero uwitwa pastor wabo uyobora paroisse kacyiru akabima ijambo kandi mu iteraniro rusange yari yavuze ko abachristu ba ADEPR bafitanye inama ko amateraniro niyarangira abandi basohoka hagasigara gusa abanyatorero ngo bafitanye inama.. ariko abanyatorero basigaye arabihindura avuga ko Atari inama ko ahubwo ari itangazo ko pastor rukundo octave akuweho byagateganyo..!!! dore akavuyo dore induru mu rusengero!!! yakojeje agati mu ntozi abachristu abima ijambo ngo batagira icyo babaza abonye ko adakunzwe ahubwo uwo bakuyeho (pastor rukundo) ariwe ukunzwe ategeka pastor uyobora umudugudu wa kanserege witwa Musabwa gusengera kurangiza inama nako itangazo!!! ariko il faut voir!!! pastor Musabwa yasenze abachristu barakaye bamutokesha ngo “kwa jina” toka shitani” hahahhah!!!
Ni danger kabisa cyakora niba abayobozi babishinzwe basoma ibi nukuri pastor rukundo yararenganyijwe ahubwo ADEPR ifite igitugu kirenze icya musolini na hitler kabisa!!!! Rukundo Octave arakunzwe kandi arizewe utabyumva azagere kuri ADEPR Kanserege arebe!!! ahubwo biragoye future ya ruriya rusengero kuko kuba ubuyobozi butemerwa n’abachristu se ubwo bizarangira gute???!!! naho hakenewe democracy kabisa intama zikayoborwa n’abashumba zemera ko bataziyobya!!! ni aha Leta naho ubuyobozi bwa ADEPR burananiwe rwose!!! nyamara didi ukuntu hakiri Pastor Ruyenzi ayo matiku atabagaho!!! Ruyenzi yari Pastor abandi bafite palapala ntibasizwe n’uwiteka rwose!!! urabona ngo bigereranya n’umwami Dawidi naho Pastor Rukundo Octave bamwite umwami Sawuli nyamara urebye Rukundo Octave wasanga ariwe Dawidi bo bakaba Sawuli kuko Rukundo niwe wabyiniriwe n’abachristu kabisa nka kwa kundi ngo Umwami (abayobozi ba ADEPR KACYIRU) yishe ibihumbi… ariko Dawidi (Pastor Rukundo Octave) yica inzovuuu… ngayo nguko!!!
Hahahahaha!!! Ariko mwanakosi. You made me laugh.
Mwe kwirirwa mwigora ngo muringinga SIBOMANA Jean, sinzi niba yarazanywe no kubaka umurimo w’Imana kuko nta rubuto na rumwe ndamubonana rw’Umukozi w’Imana, kereka niba yaraje ari inkoni Imana ishaka gukubitisha ADEPR. Nyuma yo kwigarurira ubuyobozi bwa ADEPRkumbaraga, akirukana abakozi b’Imana yabonaga ko bashobora kubangamira imigambi ye, ntaragatuza, ejobundi kuri Bonane (01/01/2014)mumateraniro yo gushima Imana yabereye kumudugudu wa Nyarugenge, yihanangirije abakristu ko batemerewe gushima Imana bavuga ibyiza yabakoreye (Imana). hari hamaze gushima Imana umukristu wavuze ukuntu Imana yamuvanye mubukene ikamuha ibyo kureresha abana afite none bakaba biga neza banafite ibibatunga bibakwiriye (ishimwe ryafashishe cyane twe abari murusengero), SIBOMANA yarahagurutse ati ntimukongere gushima Imana ko yabahaye abana ikanabaha ibyo kubatunga, ngo kuko byatera umutima mubi abataragize amahirwe yo kubyara. Nyumvira nawe, nonese ni iki wabona washima Imana gifitwe na bose? ko n’uwashima Imana ko agihumeka wasanga hari uwapfushije? ubwose ntituzongere gushima Imana?Ahaa, Yesu yaravuzengo muminsi y’Imperuka hazaza amasega aryana asa n’intama kandi Atari intama, ati “muzabamenyera ku mbuto zabo”.
Ubuse koko Rukundo azize iki? Nasengeye ku Kacyiru igihe kinini, nukuri Rukundo ni umu pastoro mwiza, ukijijwe, w’umunyakuri, utarira inyama gutukura, ikibi acyita kibi, icyiza akacyita cyiza adakanzwe n’igitinyiro cy’uwariwe wese. Rukundo we, Komera. Ntabwo twese twagiye, ntibadushobora twese, turacyari muri ADEPR, ntibazayitwirukanamo twese, impinduka n’ukuri waharaniye wowe na ba Mutwarasibo natwe tugiharanira tuzayibona, none cg ejo ariko ntabwo inkoni y’Umugome izahora kumwandu w’abakiranutsi iteka. Turacyahari Rukundo, komera turacyahari.
Nanjye nari nateraniye mu Gakinjiro kuri bonane, Sibomana yarabivuze mbona abakristo bo se baguye mu kantu. Naho Pastor Rukundo ndamuzi no muri NUR yari umunyakuri cyane, ntabwo ajya aca kuruhande y’ukuri. Ariko mugenzi we pharmacien Clement we umenya nawe umugati waramugeze ho akaba yaranze kuvugana injya mu kanwa wa mugani w’abarundi, kuko nawe yagiraga ukuri tukiri muri NUR.Itorero rya Kristo ryo rirahari kandi niwe uzaririnda kandi ukuri guca mu ziko ntigushye, bitinde bishyire kera kuzatsinda. None se ubu ubabajije ikigega aho kigeze bahakubwira. Reka twisengere Imana niyo izakemura ibibazo byose.
ndagushimye wowe wiyise Mukristo. uwo mu pasteur uvuga ngo banatu ntibagashime Imana kuko ngo ibyo bayishima haba hari ababibuze, ntakiyibagize ko ijambo ry’Imana rivuga ko tugomba gushimana mu bibi no mu byiza. Gushima hari ubwo biha uwabuze igisubizo inzira yo gucamo asenga akakibona. Imana itabare ADEPR
Nanjye nsengera i Nyarugenge, nari mpari, ibi ni ukuri niko byagenze. Gusa birababaje kubona uwagateye abakristu gushima ari we ubaca intege.
Genda torero warakubititse, ariko Clement wa Nyamata ko bataramuhagarika cg yarihagaritse, sinzi niba yaremeye kugendera muri aya mafuti pe, kuko i Ruhande ntiyababariraga umunyabyaha habe na gato! naho wowe uvuga ngo Vumiliya ni aba conservateur, sinemeranya nawe, ntabwo ndi umwe muri bo, ariko iyo uvuze conservateur bishatse kuvuga ko ari abantu bagira code cyane, Rukundo niba umuzi ni zihe code umuzi ho, ari mu bantu batangije ndi umunyarwanda kuva cyera cyane, Ernest niba umuzi ni izihe code umuziho?? rero ndumva uta generaliza kubijyanye na conservation buri muntu agira uko yabwirijwe ajya kuza muri ADEPR, ninayo mpamvu wasangaga bamwe badakuramo agatambaro wanakavanamo bakakubona rwose nkuwaguye, abandi ntibemere kujya muri GBU, ariko ugasanga abandi ntibasiba revival, etc. Naho iby’ADEPR byo ni agahoma munwa, ariko benedata mutuze, musenge kandi mukomeze mwunge ubumwe, umwanzi wariteye azatsindwa, izi ni ingaruka zibyabaye kuva cyera, ntabwo ari ibyejo kubwa Tom gusa. Rukundo niyigendere ni umuntu w’umugabo!
Twamaganye kumugaragaro agatsiko ka sibomana na tom umupasteur dukunda
Tuguhaye 2 semaine ukamugarura cyangwa ugasohoka muri ibyo biro
Leta nidutabare cyangwa niba bya nze adepr bayihe Onu ( umuryango wabibumbye ) ariwo uyobora adpr !
Ariko ubu murabona ibi biyobowe n’ Umwuka? Ikizir kinjiye ahera ,none ngo ngw’iki?? Ni ryari ITORERO rigisha inama abapagani koko? Niba nta zindi nyungu se, kumvikana byabura bite? Buretse Imana iraje ibisobanure!!!Kandi Imana izabakubita mwa bantu mwe!!
Umva ubwo buswa….IMANA se irakubita? ikubita iki? inshyi? igira ibiganza se?…imigeri se? igira amaguru se?…ikibazo cyanyu mwitiranya ibikorwa bya Satani n’iby’IMANA……ntago handitswe ko IMANA ari urukundo….ntihanditswe se ko muri yo nta cy’umwijima kirangwamo…none se gukubita ni igikorwa Cy’urumuri? ni icy’urukundo se?…..Erega no “kurimbuka”, muzarimburwa n’ibikorwa bidashimisha IMANA mwakoze…IMANA nta ruhare izagira mu kubarimbura,ibyaha byanyu nibyo bizabarimbura.Muzarimburwa n’uwo mwakoreye ari we so “imana y’iki kinyejana” usibye ko nawe muzajyana. Ahubwo muve mubyo murimo ,mu menye “IMANA imwe,mu menye kandi n’uwo yatumye KRISTU YESU” mbese ntihanditswe ko ubwo aribwo bugingo buhoraho?Ubu se IMANA ijya kubandikira iryo jambo yaribeshye? oya !!! ahubwo havumve uvuga ko UWITEKA yibeshya. Kandi sha IMANA irabakunda,ikibazo ni uko mwinangira umutima.Sawa.
wowe uvuga utyo se uzi imana ndumva uyivuga cyane nkaho ari wowe wasomye gusa
Wongereho ko nayo yivugiye ko ari Imana ifuha
wongere ho kandi ko yavuze ngo tureme umuntu mu ishusho yacu
Ibyo uvuga rero ntubizi n’Imana kandi ikora ibiruta ibyo twibwira
wikina n’Imana
Agatsiko ka Sibomana kari mu kwaha kwa FPR, turakamaganye ku mugaragaro. Leta yinjiye mw’ Itorero inyuze muri Sibomana , maze mwirukana Umusaza w’ umwizerwa Samuel! Yesu azabibabaza!!Buretse..murebe ngo Satani arabasiribanga arimwe mwa bapagani mwe! Ngaho nimukomeze mukorane na RUPIYEFU izabahagama!!
Kayizali ibye na Yesu ibye !Please!! Murakabije kuvanga!
Mana igihe cyawe ese n’iki ? ngo tubimenye tubemaso kuko ikizira cyageze ahera abagenzi bagiye mw’ijuru bafite inda nini cyane kwikunda ni byo bashyize imbere ndabona rero Mana yacu wakongera ugaha abashumba umwanya wo gusoma bibiliya bakareba icyo ivuga uko abashumba bagomba kubana na bakirisito bayobora ndetse bakareba uko intumwa zabagaho Mana dutabare .ndabisabye abari indanini uhashyire gusangira n’abandi aharurwango amatiku kubeshya guteranya uhashyire urukundo mwizina rya yesu amen.
Nimube maso kandi musenge musengere n’itorero kuko iminsi ya nyuma yo twayigezemo Imana itwiteho!
NJYE NDABONA ICYASHOBORA ABA BAYOBOZI BO MU ITORERO ARI UKO ABAKIRISITO BAHAGARIKA KWITANGA AMATURO NK`IBYACUMI NIBURA AMEZI NK`ATANU MAZE MUKAREBA KO IBIBAZO BITIKEMURA! BYOSE BABIRWANIRAMO KUBERA INDA NINI NONEHO ABO HANZE Y`ITORERO BAGATIZA UMURINDI BA RUSAHURIRAMUNDURU DORE KO — USENYA URWE NGO NTA WANGA KUMUTIZA UMUHORO!!! AHAAAAAAAA
Tom we genda urimo urahemukira urubyaro rwawe n’abazagukomokaho bose abakozi b’Imana ugenda wirenza ndibuka ejo bundi wirengeje umudamu DAEF w’ururembo rw’umujyi wa kigali kubera washakaga kumusambanya none ugeze no kuri Rukundo n’abandi benshi njye ndabona aba bayobozi ba ADEPR Anti Christ ari we barimo gukorera
Tom we genda urimo urahemukira urubyaro rwawe n’abazagukomokaho bose abakozi b’Imana ugenda wirenza ndibuka ejo bundi wirengeje umudamu DAEF w’ururembo rw’umujyi wa kigali kubera washakaga kumusambanya none ugeze no kuri Rukundo n’abandi benshi njye ndabona aba bayobozi ba ADEPR Anti Christ ari we barimo gukorera Leta nitabare kuko babeshye Perezida wa Repubulika bishakira indamu
Reka sha!!! ayo matorero yanyu se avuga ko ari ay’IMANA, ubwo ntimwigaragaza ko ahubwo muri aba yayindi y’iki kinyejana!!!! naringatangaye :
-Jacques 3.12 : Un figuier, mes frères, peut-il produire des olives,…….
-Jacques 3.16: Car là où il y a un zèle amer et un esprit de dispute, il y a du désordre et toutes sortes de mauvaises actions.
Ese uzitianya “Imbuto z’umwuka wera,Ukwigaragaza kumwuka wera n’Ugukora k’umwuka wera mu murimo y’itorero,ubivange no gushaka indamu ,utangire kubeshyera za FPR cyangwa Leta ,kandi ahubwo ari ukubera ko utazi ibyo urimo cyangwa ufite ugukoreramo utari uwera,urumva bizagera he?
Nanjye ndi umukristo wa Kacyiru ariko ibyabaye Kacyiru ni amateka pe!! Bahagaritse Rukundo, abakristo ngo bagire ngo barashaka kubaza, barabacecekesha, ngo no comment, birebabaje cyane. Uko Rukundo tumuzi rero ni umukristu w’umunyakuri udaca ku ruhande, ukubwiza ukuri kose, kandi pe igicu kirabuditse, n’utari mu mwuka arabibona ko hari umwuka mubi mu itorero.Gusa dukomeze gusenga itorero ni iry’Imana, ariko abayobozi ba ADEPR bumvireho ko ibyo bakora bidahwitse.
Ntimutinya n’Imana koko??!!Ntimutinya n’amarira abakristu barize koko bamaze guhagarika RUKUNDO???!!
Mwe ni muhumure ukuri guca muziko ntigushye, bimere nabi gute iherezo bizashira tu abarengana bagaragare, gusa abenshi suko tutabona ukuri ahubwo Imana igira kwihangana kuruta ukwacu abantu igihe cyayo nikigera izashyiraho iherezo, mwibuke muri bible uwandikiwe ngo “MENE MENE TEKELI UFARISINI”
Hari abari gusaba ku inyarwanda.com ko Pastor asaba imbabazi umuntu asaba imbabazi ku cyaha yakoze ibyo yavuze ni ukuri nta mpamvu yo gusaba imbabazi.Muba muri intumwa z’abo bayobozi turabizi
Nawe uransekeje. Gusaba imbabazi z’ibyaha utakoze se ntago ubona ko aribyo bigezweho muri uru Rwanda rwacu?Ntibikwiye ariko nibyo birimo gukorwa. Uwo Rukundo rero nawe niba ashaka ko bucya kabiri, nazisabe ahubwo yihuta. Ni biba ngombwa anibeshyere. ADPR yayobye kare igihe yemera kujya i Mutobo mungando za Leta. Umusaza Sekarama ka Mpumba yavuze ko “amaganya atavangwa n’amagambo y’Imana”. umufaransa nawe ati:” On ne melange pas les serviettes et les torchons”, nanjye nti: ntushobora kuvanga ADPR na RUPIYEFU ngo bibyare ikintu gifite coherence ikenewe n’abakristo.
Wewe wuzuyemo ivangura amoko none urimo urarihuza n’ibijyanye n’Imana none se uzanyemo RUPIYEFU gute??kandi ubwo wasanga ubeshya ko ukijijwe?mwaretse ivangura kweli ko ntacyo bizamara ntanicyo byabamariye mu byukuri niba wasomye mu byatumye Rukundo ahagarikwa wigeze wumvamo ibijyanye na RUPIYEFU??yaba araho ahurira nabyo ikindi na none turebye politic zose siko ari mbi njye nemera ko iyo wakoze politic neza Imana itakugaya ikibi nukugendana na politic mbi aho ngaho tureke n’Imana n’ubutegetsi bwo mwisi burabyanga
Abafite amadini mu nshingano zabo, nibongere barebe ADEPR kuko icyo bari babategerejeho, sicyo bakoze
Abayobozi ba ADEPR bamenye amakosa akorwa aho kwirukira guhagarika abavuze amakosa yabo.Naho ba maneko ba Tom turabazi ibyo bakora byose tuba tubireba.Nibatihana Uwiteka azabahana.
Mwibuke ko Yesu ariwe nzira n’ukuri n’ubugingo, rero tugeze mu gihe bigoranye kuvuga ukuri kuko ikinyoma cyahawe intebe ariko birakwiye ko haboneka abagabo nya bagabo biyemeza kuvuga ukuri n’aho bakuzira. Imana yabakiza cyangwa itabakiza icyo tuzi n’uko ishyigikira ukuri, Rukundo n’abo muri kumwe ukuri kwanyu turakuzi ni mukomere tubari inyuma. Gutukana no gusebanya n’ibindi bijyanye nabyo ntabwo imana ibyemera, tube dukenyeye ukuri twambaye gukiranuka.
Bavandimwe bakristu dukunda,
Nkimara gusoma iyi nkuru na byinshi muri coments zanyu numvise mbabaye kubera impamvu ebyiri:
Impamvu ya mbere ni ibikorerwa mw’Itorero ry’imana kandi bikozwe n’abakagombye kurirengera no kuribuingabunga: Iyo umuntu ari umuyobozi aba afite inshingano yo kurinda umukumbi no kuwurinda Satani (awusengera, awukuyakuya mu buryo butuma uba mu mahoro y’Imana Data wa twese)mwibuke neza ko iyi ari indahiro abakozi b’Imana barahira iyo bahabwa inshingano!!! Nyamara ubona bigoye cyane kubona icyo wavuga nyuma yo kubona ibikorwa bibera mu nzu y’Imana(Urwango, politics,intonganya ,amacakubiri n’ibindi….Nyamara hari icyo ijambo ry’Imana zibivugaho: Ni uko mu minsi ya nyuma hazaba ibihe birushya kandi bigoye(2Timoteyo,3:1—)ngo beshi bazaba bavuga kwera ariko bahakana imbaraga zako!!!Ibi kandi byabayeho no mu itorero rya mbere ubwo havukaga ubwumvikane buke hagati y’intumwa Petero na Paul ariko baricaye bakora inama i Yerusalemu barabikemura barasenga barababarirana bakomeza kugeza ubutumwa bwiza.( Nyamara mw’itorero iki kintu kirabuze-Guhuza umutima no kujya Inama, kubabarira byuzuye ko kurebera hamwe imbere hazaza h’Itorero- nyamara ukurikije ibibazi ADEPR irimo ni ngombwa cyane kwita ku kibazo cy’umutima kuruta gukora cyangwa guhindura stuctures -guhagarika abantu bagaragaje ibitagenda neza-kuko ari iby’ingenzi kugira umutima uhuje muri uru rugendo kuko abantu babiri batajyana batasezeranye!!!
Icya kabiri ni imvugo yuje agahinda n’amahane cyangwa umujinya bamwe mu bantu b’Imana bavugana wenda bitewe nibyo babona bikorerwa mu itorero: nubwo wagira ukuri kw’ibikorwa ufitiye na gihamya ntibikuraho ko uri umukristo kandi ugamije kumurika mu mwijima!!!!kandi ngo nurakara ntugakore icyaha!!Aha ndagirango mbabwire ko ibyaha byose byangwa n’Imana kandi ko umunyabyaha wese atazinjira kwa data keretse yejejwe n’amaraso ya Yesu Kristo. Mu nama nagira benedata rero, harimo kumenya kurinda ururimi amagambo adashimisha Imana kandi atayihesheje icyubahiro nubwo ibyo bitabuza kwerekana ibitagenda igihe ari ngombwa ariko dukwiye kumenya ko ibyo tuvuga bitagomba kutubera ibituzanira imivumo ahubwo muri byose nubwo byaba bitagenda neza tuzikane ko Imana yo Ikwiye kwubahwa no gutinywa kuko yo Idahindurwa na byacitse!!!
Nsoza rero Pst Rukundo Imana imufashe akomere kuko ikintu cyose kigira icyacyo gihe kandi n’abamuhagaritse Imana ibasange. Icyo twifuza ni uko Imana yaduha agakiza kazima naho iby’imperuka byo ntibyoroshye!! Dukangukire gusoma neza ijambo ry’Imana nta marangamutima yo kwishuka ahubwo dushaka kumenya ibyo Umwami Imana Ashima kandi dusengerane twegere Imana tuzarushaho kumenya iby’iyi minsi kandi mwibuke ko ngo minsi y’Imperuka Abeza bazezwa bagacishwa mu ruganda ariko ababi bazarushaho kuba babi!!!
Ndangije mbasuhuza mbifuriza umwaka mushya muhire 2014
Amen
ariko se ukuri kose niko kuvugwa uwo psteur azazize kuvuga ibyo atahagazeho abeshya aharabika itorero ryamuhaye ubupasitori bamuhamagaye kenshi aze atange inama ariko ntabyo yakoze azize kwiyemera kwe nkurikije uko numva amakuru,kuko umunyabwenge arumva agatinda kuvuga ahubwo agasenga kuko ikibazo cya ADEPR ntikizakemurwa nuko mujya mu binyamakuru.ni ugusenga ni uguca bugufi. ntabwo ari ugutanga amafaranga ku ma radio maze batuke itorero abereye umuyobozi, ndi nkawe na tuza muri ayo mezi 3 bamuhagaritse akikuramo ibyo yita ngo yarize agasenga Imana ikamwereka inzira nuko ikibazo giteye naho kwirirwa wandika ni uwari we wese wandika ntacyo bizabagezaho nsenga uyoborwe n’Umwaka wera.GBU.
byose bizashira Imana niyo nkuru
RUKUNDO AZIZE KWIYEMERA KUKO IYO ABA UMUNYABWENGE ABA YARASENZE AGATUZA AGATEGEREZA IMANA NTIYANDARIKE ABAYOBOZI BE MU ITORERO.
Charles, iki gihe gikeneye intwari n’intwarane kuko abanyabwoba nta murage bafite mu Bwami bwa Data wo mw’Ijuru.
Ujye wibuka ko Imana ikoresha abantu ntuzasenga gusa ngo Imana imanuke ive mu ijuru ibikore kandi wibuke intwariri za kera ba Saduraka,Meshake,Abedenego,Esther, Daniel,Yozefu,Moridekayi n’abandi.Imana ikeneye gukoresha abantu batari abanyabwoba muri iri torerokugirango ibintu bihinduke.So Rukundo rero ni intwari kandi Imana iramushyigikiye kandi ntacyo azaba bazamusiga bose.
Tom igihano cyo zakibona kitagabanije nanjye nibyo musabira Imana izamukubite umunyafu munini umugereho natwe abanyarwanda tuwubone umuntu wumugabo arikora akirukana abakozi akabadegrada ngo bamuvuze ibyo bintu muri administration haraho mwabibonye???abatabizi muzabaze comptable wururembo rwa kgl numushoferi wa regional yohereje gukorera muntara ngo bamuvuze knd ibyo bamuvuga arukuri ijana kwijana Imana izaguhane yihanukiriye nibyo ukwiriye gusa knd ujye wibuka ko ntagahora gahanze nuburaya bwawe nibyo ukora byose birazwi ntimukajye mubeshya Imana ngo mrayikorera muzagaragara finaly ubugome gusa ngo murabakozi b’IMANA PUUUUUUUUUUUU nkuriya mugore se we ngo ni DAEF wamuzijije iki ko nubundi yari ihabara ryawe?? uzateba ugaragare sha!
BOMBORI bombori buri munsi muri ADEPER why????????????????????????!
Nta buyobozi butava ku Mana. Reka twemere ko Imana yemeye ko ADEPR iyoborwa n’abayobozi bariho none. Ariko mu bigaragara ubuyobozi bwabo buzasoza nabi cyane.Bashobora gutuma abantu bazinukwa igicaniro cy’uwiteka ntibongere gutura ibyacumi n’amaturo,bigatuma Imana ibahana. Bayobozi bacu, nimwegere IMANA nayo izabegera. RUKUNDO, KOMERA NDAKUZI TWARABANYE URI UMUGABO RWOSE, NTUKAREKE KUVUGA UKURI,NUBWO WAKUZIRA. IGIHE TUGEZEMO NI UKWEMERA NO GUPFA BIBAYE NGOMBWA ARIKO IKIBI TUKAKITA KIBI N’IKIZA TUKACYITA CYIZA.
musohoke mo kuko umunsi imana yaje kurimbura iryodini ryikinyoma mushobora kurigwamo.imbuto zaryo ziragaragaza ko ari idini ryikinyoma. numbo waba utari umwicanyi iyo ujyanye nabo mugitero nubwo waba utagamije kwica ufatwa ntumwicanyi kandi ukabihanira. musohoke vubarero muazarimburanwa nayo.
Mbbega ubuyobozii! None se aba baje banenga PST Samuel guhagarika abasambanyi n’abajura guhagarika abakozi b’Imana nka Rukundo ni ko gashya bazanye? Plz niba hari umuntu ufite ihishukirwa ryatuma iri torero ridakomeza kuba urutobero najye ahabona arisengere yemerere Imana imukoreshe gutabara Itorero ryayo.
Aha byumvikane ko Itazakemura ibibazo idakoresheje abantu (barimo Umwuka wayo). Rukundo we nakomere kereka niba aribo bamuhamagaye gusa nasaenge ahari Imana yahindura anarengane agiriwe igatabara ADEPR.
Pr Rukundo wambereye dirigeant ndakwibuka imilimo twakoranye muri vumilia. nimuhumure urugamba ruzashira kandi igitondo kiregereje ibibazo bigashira mu itorero ry’Imana
Aka ni akumiro kabisa,mbega urukozasoni ndi Sebomana aho kurangiza meze nka mayibobo nakwegura kare,Tom ni ibandi rizwi ry’ingufu,umugore urimo ni makangu wabigize umwuga,abantu bifuje impinduka mur ADPER babipanze nabi MINALOC IYI NI ECHEC LEMENTABLE muzabazwa n’Imana niba muyemera.
Nimusohoke muri babiloni. Iryo ni idini si itorero bantu b’Imana. Nimusome ibyanditswe muri Matayo 5:17…no muri Yesaya 8:20 mubipimishe uko mahagaze. Musabe umwuka wera abereke inzira. Mugende inyuma y’umukiza watubambiwe. Soma Yesaya 1:1-6 na zaburi 58:4,51:7 no mu migani30:12 uyumuntu uteye atya urabona adahindutse hari ikizima cyimurimo. Igisubizo cyawe kiri mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya 30:15. Nimuve muri Babiloni. Murakoze.
Ndongera rwose abantu kutabeshyera Imana ngo ifite itorero ryidini. Ibi biragaragara ko ataribyo ntaho bibilia ibivuga nibihimbano aho abantu bamaranira ibyinda bitwaje izina ry’Imana. namwe ngo Itorero ry’Imana.
Ni mureke ikizira cyahanuwe kicare ku ntebe ! ariko ufite ubwenge wese arumva icyo bishatse kuvuga: yesu araje!!!!!!
Iby’abajura, abasambanyi, abagambanyi n’ abandi bigamije gusa kuyobya intore z’ Imana . abarenganywa ntibazabura; kuva mu gihe cya Stefano kuzageza igihe cy’igaruka rya Yesu Kristo(turi gukoza ho imitwe y’ intoki).
Ba Kristo mutavangiye, ntore z’ Imana , murusheho gusenga no kurushaho gukiranuka, ubundi itorero ni iry’ Imana kandi biriya bigomba kubaho kugirango ibyahanuwe bisohore.
Ibikorwa byose na comite ya ADEPR barakoresha igihe cyabo uko bagihawe, gusa imbere y’Imana bazisobanura kandi bakiri no mu isi bazishyura.
Sha birabaje cyane Umuvugizi wa ADEPR aherutse kuvuga ubusa umuntu ashimye Imana Mu gacinjiro aravugango abantu ntibazi gushima ngo kuko uwo yarashimye ko afite abana imana yamuhaye ngo ntiyakabivuze kuko hariho abatabyara icyamabaje nuko yabivuze yambaye ikositimu .!!!!!!!!!!!! abivuga yiyemeye cyane.. barabaje naho Deny ubusanzwe nawe arahubuka nka shebuja uwo
njyewe ndu mukirst wa kacyiru ariko nibaza niba abayobozi ba adpr batabonako badakunzwe kuko unasomye ibitekerezo byabantu ubona abarikungoma ntawubavuga ryiza gusa kubahaga twarabahaze kuko ni twe tubahahira gusa amaturo yanjye ngiye kujya nyihera ibimuga ku muhanda kuko kurimwe ntabwo arayumurimo wimana nayinda zanyu gusa naho kdi ntakitagira iherezo gusa aba christo bakacyiru mwihangane tubuze intwari naho sinzi ukunt abasigaye bazazaduhagarara imbere twarabahaye boooonm mmm ngo tubashe kunza icyo batubwira murakoze
Gatera umva nkubwire.urasabwa gukora ibyo gukiranuka gusa.utanga icyacumi,amaturo,namashimwe numutima ukiranuka.vana amaso kuri adepr urebe uwo ukorera.
Mana yo mu Ijuru nsengeye Pastor Rukundo umufashe amatiku y`aba bayobozi ba ADEPR ntazamukure mu mwanya ni umukozi wawe, wamuhaye ijambo, ndakwingiiiinze ntazagwe Mana. Ibyo yakoze ni ukuri kutavangiye, abayobozi bacu ni ibikoko twese turabizi, mbabarira umukomeze, abashe kubihorera, agirane ubumwe nawe maze uzamwijyanire mu Ijuru. Umuntu wese ubona ukuri nzi neza ko atazaramba muri ADEPR nyuma yo gushyiraho aba bayobozi rwose. Jyewe niyo mbabonye numva ngize ubwoba pe!!!!
Ariko nkubwo mubyutse kucyumweru mugafungura urusengero mugasanga ari mwebwe mwenyine ku ruhimbi mururimo ubwo byabanezeza? Ngaho munsubize, ko numva mbarambiye koko ubu nkore iki? Nakuriye muri iri dini ubu ngize imyaka 36, ryarandeze rirankuza ariko mwe muranyishe pe! Muri abanyabyaha b`ubwoko bwose mwambabariye mugahinduka kweli!
Mana waremye isi n’abantu ngo bayibemo turagusabye ngo ugir’icyo ukora mw’itorero watangiye umwana wawe ngo aripfire ningombwa ko intambara zibaho ariko haricyo wakora ukarengera ubwoko bwawe,kdi ningombwa ko habaho ubuyobozi butandukanye kugirango abantu bige ibintu byose kko nabyo bitabayeho ntabwo twamenyera kubaho murububuzima bugoye,bene data ubatabare kdi tuzineza ko itorero ry’Imana ritabohozwa igihe kizagera abasenga byukuri bagaragare mwicecekere musenge gusa ibigaragara nk’imisozi bizariduka nkuko yeriko yaridutse kdi yambwiyeko ifunguye inzu yimbohe abayibeshya ngo barayikorera igiye kubarohamo,abukuri bimingoma.Mana tabara.
nagira inama benedata bo kuri paroisse ya kacyiru kutiyanduza mubyo bavuga no gucira imanza abantu,kuko ibyo ari ibibazo byabayobozi bafitanye munshingano zabo,kandi amagambo menshi avamo abicumuro,Imana izatabara abayo barenganye bidaciye murusaku no kurwana.
mbabajwe nibyabo bene data barwanira umuntu kandi umuyobozi wese sikampara aho ayobora.
abakristo numvise bashakurije murusengero pastor asenga ese ibyo byakorwa n’umukristo muzima utaraguye mumutima ariko kumuburi agaragara nkumukristo. nimwihangane musenge Imana izabatabara.
mugire amahoro y’Imana
Birababaje kubona abakozi b’Imana bananirwa kumvikanira mu nzu yayo. Ndi nka RRA izo cash muryaniramo nazibakamo TVA maze nkareba ko ubushyamirane butagabanuka.Nta kindi upfa kitari ubutunzi kdi bw’isi n’ubwo mwe mwiyita abagenzi bagana ijuru.
Imana izi byose,Ibahose kandi Irareba Ikumva,Inohereza abamalayika ngo birebereko ibirego bya buri kintu cyose ari ukuri,benedata bubaha IMANA,kandi bafite umwuka wa Kristo,ndavuga bavutse ubwa kabiri,IKIBAZO GIKOMEREYE IGIHUGU CYACU CY’URWANDA niko Satani yagabye ibitero bikaze kubashinjwe kubwiriza ubutumwa bwiza ngo abantu Bbihane ibyaha,bahindukire bakizwe,bayoborwe n’Umwuka wera,kubogamira ku muntu uwariwe wese w’umunyantege nke,uteshuka hato nahato,n’undi mutego Satani yateze ngo abuza abakiristo amahoro,mbinginge benedata mwe gucogozwa n’ibi ahubwo twihangane ,dukomeze dutabaze IMANA twe gushaka kwirwanirira,nitwirwanirira tuzaneshwa nta kabuza,kandi umutego SATANI YATEZE tuzaba tuwuguyemo, ibyemezo byo kureka umurimo w’IMANA nicyo cyifuzo n’umugambi wa SATANI,KANDIIMANA yaduhaye kuyimenya ubwo yadusigaga gusigwa kwayo,ndabwira abasizwe,ntitwubatse ku muntu ntituzanigera tumwubakaho,nitugomeza gutabaza itorero rizatabarwa kandi abungeri bahuje n’ubushake bwa nyiritorero,izaba itorerero bariragire.nemera rwose 100% ko itorero rikeneye abashumba bahamagawe n’IMANA,buzuye kandi bumvira UMWUKA WERA,ariko crise nk’iyi ibe umwanya wokuguma ku mavi,twature ibyaha tubona IMANA IBABARIRE U RWANDA,KUKO URWANDA RUTARIMO ABAKOZI B’IMANA BAYOBOWE NAYO,BIRAGOYE KO IBIKOMERE BITARAKIRA BYA BENSHI,N’IBIBAZO BYO MU MINSI Y’IMPERUKA BYIYONGEYEHO,TWABAYOBORA MU NZIRA Y’UBUGINGO,TUGABANYE AMAGAMBO ARIMO AMARANGAMUTIMA ,AHUBWO DUTAKIRE IMANA NYIR’UMURIMO,TUREKE KUNYURANYA N’IJAMBO RY’IMANA NGO TWIYEMERE NGO TURAKIRANUKA NTA N’ICYAHA DUFITE,KORERA IMANAUTABOGAMIYE KURI UYU CYANGWA KURI URIYA NIBWO IZADUTABARA GUTABARWA KURIZEWE.ARIKO TUREKE KUGUMYA KWANDARIKA ITORERO HANZE,IBUKA KO ABIZERA BAZACIRA IMANZA N’ABAMARAYIKA.1ABAKORINTO6:1-8.DUTURIZE IMANA YONYINE TUYIKUNDE KUKO YARADUKUNZE,TUYITAKIRE,TUBABARIRE ABO SATANI YARIGANIJE KABONE NUBWO TWARITUBATEZEMO KUTUGIRIRA UMUMARO ARIKO TWE GUSANK’ABUZUYE UKWIHIMURANAHO CYA URWANGO,TUBE IMPUMURO NZIZA SATANI WANESHEJWE AZADUHUNGA.NTITUBARANIRE MUBATIZERA TUADAHWANYE,
bose na maco yinda rukundo we se ki hari utazi ko yashakaga kuba segerali wa ADEPR se
mubyo yanditse se ko atashyizemo CICO nuko azi neza ko samweri bakorana ariwe wayiprivatije.
Ndagirango ngusubize wowe ubara inkuru utahagararaho kuvuga ukuri ntaho bihuriye no gushaka umwanya muri ADEPR.Pst Rukundo nta kuba Secretaire general yifuza rwose ubimenye kuko ADEPR siho umuntu aba arambirije naho ibya CICO uwayishe arazwi Samuel mumwihorere nta kibazo yigize ateza kuri yo.
Pastor Rukundo, icyo numva atakozeho neza ni ugusimbuka inzego, ntabwo ikibazo cyose gihabwa president wa repubulika kuko akenshi bagisubiza hasi, pastor Rukundo rero ukuri kwe abaye yaragukoresheje gutyo yaba ari amakosa akwiye gusabira imbabazi.
Wowe uvuga ngo yasimbutse inzego birazwi ko hari abandi bababwiye bakanga kumva kongera kubabwira byabaga ari uguta umwanya.Kandi kwandikira President ni ubureganzira bwe nta cyaha gihari rero ibyo gusaba imbabazi ntazabikore kuko ndumva nta cyaha yakoze.
Puuuuuuuuu bose n’inda mbi ntibakabeshye ngo basenga Imana.Amatorero n’amadini yahindutse ubucuruzi niyo mpamvu bahora mu nduru
Ibi ni ibiki? Uko biri kose, ntore z’Imana zo muri ADEPR ntimucike intege. Mwirangara nimusenge rwose, mugabanye n’amagambo icyerekezo gituruke ku Mana, icishe bugufi ababa bashaka gusenya itorero ryanyu nk’uko yagenjeje abubakaga umunana wa Babeli.Umutabazi nyawe muramuzi none se ko ndora mwarondogoye musakuza, mwagizengo Kristu yagiye kure? Nimubwire uwo mugomba kubwira muve ku mbuga no ku maradiyo, ntibizahora bitya.
Bagabo bene data,ABAGENZI TUJYA MU iJURU TUGEZE MU IKOROSI RIRI DANGEREUX: nDAGIRA INAMA BURI WESE KWIRINDA KU GITI CYE,AKUMVA KO AHAGAZE NEZA MURI KRISTU, AKAGWIZA MU MUTIMA WE IJAMBO RY’iMANA, KANDI AGAHARANIRA KUGIRANA UBUSABANE BUHORAHO N’UMWUKA WERA.KUBIJYANYE NA LEADESHIP Y’ITORERO RYA ADPR, NDIBWIRA KO ARI IKIBAZO KIREBA GUSA UWATANGIJE”PROJET ADPR” MU RWANDA CAD IMANA YAREMYE IJURU, ISI N’ABANTU.NTIMUHANGAYIKE, BURI WESE AKORE ICYO YUMVA UMWUKA WERA AMUBWIYE GUKORA, ADATATIYE INDANGAGACIRO Z’IBANZE Z’UMUKIRISITU(ABAGALATIYA IBICE 5, IMIRONGO…NTIBUKA NEZA…). UBUNDI APRES LA PLUIE C’EST LE BEAU TEMPS.KANDI GA IBIHE BIGOYE BIVUZE IBYO BYOSE AHUBWO UBANZA TUTARABONA LE PIRE; ALORS DUKENYERE DUKOMEZE.
MUGIRE UMWAKA MUHIRE WA 2014.
Njyewe ndashaka kwibariza Leta niba ibi bintu ibibona koko? Yego yari yagerageje gukuraho abayobozi ishyiraho abandi ariko ikosa bakoze n’uko babeshye Perezida ko abakristo dufite ivangura n’irondakoko kdi abayobozi babigizemo uruhare bagendeye ku nyungu zabo bwite
Muzehe wacu dutabare udukize aba babisha nubwo Leta yakoze errors yikwihagararaho amazi atazarenga inkombe
Mana Tabara, kuko aba bantu bose batabaza sigusa gusa mbabajwe n’abo mucyaro kuko twe tubana nabo barashize no kuri Bonnane hafi yabose batabonye umushahara wabo bategetswe kuyazamura yose amezi amaze kuba 3 ntawuhembwa,ngo babahitana ubu amadeni kuri za paruwasi gufata inguzanyo ngo babone uko bazabona ayo bagemura ngo batirukanwa, ikimbabaza ni amafaranga yatanzwe muri CICO abakecuru bagurisha udutungo twabo,Mana we umva gusenga knd urashoboye gutabara njyewe bariya bagabo ndabagira inama yo kwisubiraho kuko IMANA nimanuka ije guhoza aba bantu bari kurira ntabwo bizabasiga amahoro gusa n’uko ugira ibambe
Mana tabara.
Aba Psteur batavuga bo nibenshi,kuko iyo bavuye munama zabo bose baza barira bo imitima yabavuyemo babaye ibikange iyo atazanye ibyo yasabwe,aho gusengera abakristo basenga basaba amafaranga yo kujyana muri ADEPR KGLI (BUREAU)kera amatangazo yabaga ari ayo kuvuga amsengesho anyuranye azaba,Choral zizajya mu mu ivugabutumwa none ubu ni amafaranga :
-amafaranga y’imodoka amafaranga y’umushumba w’akarere
-inyubako ya Gisozi
-amafaranga yo kuzatanga ho impano umushumba w’ururembo azasura ,………..
ubwo pst byamuyobera agatumizaho abakozi bose bahembwa yabona ntacyo abonye akavida ari kuri banque abarimu n’abakuru b’Itorero babura agasabune dore ko umushahara wabo ariko witwa bagasigara bimyoza amezi atazwi,abandi muri za 2 million/mois
gusa igisubizo ni ugusenga Imana ikazaza kureba ibyabaye muri ADEPR
N’abataranditse ubu twakwandika ubutaha kuko turababaye!!! Imana ntizahora icecetse igihe kizagera ihaguruke.
oya IMANA yo si umuntu musenge mutegereze mwirinde,kubogama gusa ufite icyo yakora ngo agorore ibintu n’iyigaragaze niba ntacyindi cyihishe inyuma y’ibi ba Pst banga amafuti courage ni mwigaragaze mugire icyo mukora ariko nimutagira icyo mukora mwanga kwiteranya Imana izabibahora knd mwirirwa mwitotombera mu matamatama.ndabizi benshi nti bagihembwa kugira ngo babone ayo bagemura kuri bureau nkuru ya ADEPR kuko mutinya kwirukanwa
abakristo musenge kandi mukomeze ibyo Imana yabahamagariye.
Njye Hari icyo mbona ku Itorero Rya ADEPR; Iri torero Ryakuze abayobozi badafite vision (Icyerekezo).
Itorero ryagutse abakristo barigana ngo bisengere Imana, kandi byaragaragaye ubwo muri iri torero ryagaragaje impinduka zigaragara mubuzima bw’Igihugu cyacu mubijyanye no gusenga. Ikindi kandi rikaba Urugero rwiza ku matorero mashya yaje nyuma.
Gusa ikibabaje ni ukuntu usanga amatorero mashya yarakomeye agafata umurungo ADEPR Igasubira Inyuma…. Birababaje. Njye ubwanjye nigeze kujya gusengera muri ADEPR mbonye uburyo organization aba ameze birambabaza.
ADEPR IKENEYE UBWENGE BW’IMANA. IKENEYE ABAYOBOZI BABAHANGA. NKUKO MOSE UMUKOZI W’IMANA SEBUKWE YAMUGIRIYE INAMA YO KUYOBORA ABISIRAYELI…. ADEPR IKENEYE INAMA,G– USENGA, NO GUHARANIRA UBUGINGO BW’ABANA B’IMANA KURUTA INYUNGU Z’AMAFARANGA N’IBINDI. KUKO NIBA ARI ABAKOZI B’IMANA BAZAHEMBERWA UMURIMO W’IMANA.
IMANA IGARURE MWUKA WERA MURI ADEPR.
Yesu ashimwe nshuti z’Umusaraba.
nifuje kubashimira mwese ibitekerezo byiza mwatanze. buri gitekerezo iyo ugisomye ugenda ubona buri wese uburyo ababajwe n’ibiri kuba muri ADEPR, ARIKO munyumve mbabwire iki: mwese abakunda Imana n’Itorero ADEPR, MUHAGURUKE dusenge,tugaragaze ukuri ahantu hose hashoboka, ariko byose bikorwe mu mwuka wa gikirisitu. gusa abayobozi ba ADEPR BA NONE namwe mugerageze mwunve ibivugwa ibyo musanga ari ukuri mubikosore kandi mugire umutima wo gukunda intama.
murakoze
Mwe mutabonako ADEPR yanyu yajemo amatiku sinzi uko mubibona ifite imbaraga za Kimuntu yahunze cyane ubushake bwa Data wa twese.Ndibuka umwaka wa 2012 ubuyobozi bushya bwa ADEPR bumaze kwimikwa narindi mukigo cya idini rya ADEPR bita G.S.GIHUNDWE abayobozi bashya baradusuye batubwirako ngo impinduka zabaye byasabye force externe kugirango abakora ibyo batemera bigizweyo byavuzwe n’umuyobozi w’ungirije wa ADEPR kuko ariwe wari uyoboye iyo delegation SIBOMANA JEAN yari ari muruzinduko muri Corea kwakira igkombe cyuko adepr yafashije mukwigisha gusoma no kwandika abantu bakuze. None mwe muravuga musengere itorero ryanyu nahubundi akanyu kashobotse uzajya ashaka kuvuga ibitandukanye nibyo komite ishaka external force will be applied to him or her.MUbe maso ntibyoroshye bakristo bavandimwe ibya ADEPR nagaterera nzamba peeh!!!!!!!!!1
Iyi mivurungano irababaje mu itorero rifite IVUGABUTUMWA mu nshingano zaryo! Ntekereza ko uru rugamba ari urw’Umwuka atari urw’Umubiri. Mu gihe gikwiriye Imana izasubiza kandi neza.
1.Hagati aho aba ADEPR bakwiriye kwiga gutandukanya ITORERO RY’IMANA (riri mu ibanga) na ADEPR nk’IDINI. ITORERO RY’IMANA RYBATSE KU RUTARE KANDI N’AMAREMBO Y’IKUZIMU NTIYARINYEGANYEZA!
2.INYUBAKO GISOZI: Umwaka ushize abayobozi ba ADEPR basabye ko buri mukristo atanga byibuze 600RWF bikaba birangiye.Ibyo byarakozwe. None Abayobozi bongeye kutwaka imisanzu y’inyubako za Gisozi!Ariko hari abavuga ko ayo RWF yaba atarakoreshejwe ku nyubako , abandi bakavuga ko yakoreshejwe. NAsabaga ko uwaba afite amakuru y’imvaho yaducire ku mayange.
GBU!
Ndabona mwavuze bikomeye, ikibazo cya ADEPR kizakemurwa n’abanyabwenge bo muri ADEPR biyemeje kugarura isura nziza y’Itorero ikibazo gusa nuko abo mvuga bigizwayo, bagashyirwa ku ruhande. Abarimo bibwira ko bafite ububasha bwo gukemura ibibazo ariko uburyo babikemuramo wagirango ntibareba kuko ubona basuzugura ikibazo kandi cyamara gukura ugasanga babuze irya n’ino.
Erega ngo ADEPR igomba kunyuzwa muri system ya RUCYAHANA na bagenzi be bubatse!!!! Birazwi, ariko Imana duhamagara iraje vuba bidatize,kandi bazabibona ababifitemo uruhare bose. Umuvurungano uri muri EDEPR uzateza igihugu cyose akaga muzaba mureba!!!!
Ibibazo biri muri ADEPR n’ababizanye bishobora gutuma Imana, yibasira abanyarda ahubwo murbe neza!!!
adepr, ndi umukristo waho, ni idini yacu dukunda ariko twaruhukiyemo ubwo twageragamo tugahuriramo na YESU KRISTO, ibirimo ntabishya mu nsi y’ijuru, nyir’umurimo arahari twese uturusha ishyaka, cyakora aho tugeze biragoye ko abantu bazi ubwenge bagendera mu kigare , kdi bitunze, icyiza kurutaho, nuko twese nkabakunda umurimo w’Imana, twakomeza kuwusengera, kdi Imana izawukuramo abantu babi, ufite ishyaka ry’ibipfa akaba abibona , azenguruke asenga, ntazarangiza 7 atarabona igisubizo, ndemera ko Imana yemeye ko ubuyobozi buriho buyobora kugeza igihe tutazi, kuko ntacyabaho Imana itabyemeye, igihe rero bariho mureke tubumvire, tunabasengera kugirango umurimo udasubira inyuma, kuko uri inyuma ya byose ni satani, kdi Imana yatanze yesu ngo adukize satani
adepr se ko ar isenga y’abambuzi muravuga iki icyakora muhumure ubu ibibazo byose bibi kurangira kuko icyacumi cyarahagaze nzareba aho umurengera w’imishahara bihaye bazawukura ni ejo bakegura idini rigasubira ku mu rongo
Comments are closed.