Digiqole ad

Umugore wa Sarkozy Carla Bruni arakuriwe, reba amafoto

Carla Bruni  wahoze ari umunyamideri(Model) ubu akaba ari umugore wambere mu bufaransa (first lady) byamaze kumenyekana ko akuriwe nyuma y’aho muri iyi week end iyi couple ya president Sarkozy ifatiwe amafoto  agasohoka kuri uyu wa kabiri.

Bruni na Sarkozy

President Nicolas Sarkozy na Carla Bruni bari bagiye mu karuhuko ahitwa Fort de Bregancon, ahantu hagenewe kurihukira aba perezida b’ubufaransa, aha niho aba Paparazi baje kubiba amafoto y’iyinda ya first lady yari itaracibwa iryera kugeza mu mezi atanu ngo yaba ifite kugeza ubu.

Iyi nda ya Bruni ni iya kabiri kuko afitanye undi mwana witwa Aurélien yabyaranye na  profressor Raphaël Enthoven  naho Nicolas Sarkozy we akaza ari muwana wagatatu  nyuma yabo yabyaranye nuwahoze ari umudamu we Marie-Dominique Culioli.

Sarkozy akaba aherutse gutangaza n’igitsina cy’umwana azabyara gusa ko yifuza ko yazaba ari umukobwa usa na nyina Carla Bruni, Sarkozy atajya azuyaza kwemeza ko ari ihoho.

Bruni inda ye paparazi bashyize barayibona

Abo ni Sarkozy na Bruni bavuye mu karuhuko

 

Photos Internet

Oscar Ntagimba
Umuseke.com

14 Comments

  • ibyago bigwira abagabo pe!umugore w’abandi ko bamwandagaje!

    • ni ubwa mbere mbonye inda y’umugore wa perezida w’igihugu.Yewe n’inda ya perezida nari ntarayibona.

  • Ni bibazo pe uwo mugore wa bandi(president) ubwo abareze mwazakwirwa he?

  • Sarkozy kuyobora biramunaniye none reka yirire abana, ubuzima ni buto!! Ariko se buriya piscine bogagamo yemerera kujyamo abantu batatu harimo n’umumineri utemerewe koga mumazi menshi??

  • Sarkozy ni umujura, ahubwo bamufate!!!!! kuki yibye abonement??? muti gute? Nonese ubu murabona atarashatse kwibira uriya mwana batwite, abonement, ubundi akaba yarogeye ubuntu?? jya umenya gusaza utanduranyije cyane sha wa gasazawe!.

  • Aha ni akumiro,ariko paparazzi ndayemera sana!

  • EUH GOKOOO!

    • haha, ngaho wa si we

  • ni maneke da madame wa sarkoz. ariko ajye yiyubaha ntakwiriye kwerekana ariya maphoto pe.

  • Uyu ni wa muperezida bafashe mumashati ra?? ariko arya neza reka babimuzize wee!! urabona rirya hoho disiwe?? kandi buriya amwanze disi yakora methode MIKA??!! ndavuga kwiyahura.

    • methode mika haha

  • kabisa najye ndarwye kabisa uziko inda naherukaga kubona ari iya bagbo.

  • Bantu muzi kumenya iby’ inkomoko, mwambwira niba Sarkozy ntacyo apfana na Louis de Funes wasetsaga abantu kakahava? Njye mbona basa

  • mujya mubeshyera abanyarwandakazi ngo ni beza ninde mwabonye usa na madame sarkoz? kuvukira ku gasozi ukagasaziraho ni akumiro

Comments are closed.

en_USEnglish