Digiqole ad

G.W Bush mu butabera, birasabwa na HRW

Muri raporo yasohotse kuri uyu wakabiri,umuryango utegamiye kuri leta, uharanira uburenganzira bwa muntu ( Human Rights Watch), urarega uwahoze ari perezida wa Leta Nzunze Ubumwe z’Amerika George W. Bush ibyaha byakozwe ku butegetsi bwe, ukanasaba perezida Obama gutangiza iperereza ku byaha by’ubwicanyi byaba byarakozwe na Bush n’abambari be.

Raporo yiswe Iyica rubozo no kudahana:ubutegetsi bwa Bush n’ibikorwa bibi byakorewe abatabwaga muri yombi.igizwe n’impapuro 107,igaruka k’ibyaha byinshi by’iyica rubozo byakozwe n’abakozi b’ikigo k’iperereza( CIA) ku bbutegetsi bwa Bush.

Uyu muryango ugaragaza abantu benshi bakorewe iyica rubozo, ariko ukibanda kubyakorewe Zayn el-Abidin Muhammad Husayn uzwi ku izina rya Abu Zubaydah. Uyu wabarirwaga mu bayobozi b ’Al-Qaïda kandi ko yari afite amakuru ahagije kubyerekeye imigambi y’uyu mutwe.

Kenneth Roth, umuyobozi wa Human Rights Watch,avuga ko bafite ibimenyetso bihagije byo gutangiza iperereza. Iyi raporo igaragaza na bamwe mu bayobozi bakuru bakoranaga na Bush bagomba gukurikiranwa harimo uwahoze amwungirije Dick Cheney,Uwahoze akuriye ingabo Donald Rumsfeld n’uwahoze akuriye CIA George Tenet.

Reed Brody umuvugizi wa HRW avuga ko ubutegetsi bwa Obama bufite inshingano bwemererwa n’amategeko, ku gukurikirana ibyaha byakozwe na Bush n’abandi bayoboranaga.

Ariko ko  niba ubutabera bwa Leta Nzunze Ubumwe z’Amerika butabikoze, nigombwa ko ibindi bihugu byikorera iperereza ubwabyo bikurikije ubushobozi bw’inkiko zabyo ku rwego mpuzamahanga,nk’uko bamwe mu bacamanza bigenga bo muri Esipanye bari babigenje muri 2002 ubwo basabaga ko hakurikiranwa ibikorwa binyuranije n’amategeko byakorewe i  Guantanamo n’ibindi byaha byakozwe ku butegetsi bwa Bush.

NGENZI Thomas.

Umuseke.com

1 Comment

  • ariko HRW baribona bagakabya!bibonyemo iki kibatera kwihandagaza bagashaka gucira urubanza perezida wayoboye america?ngirango baba bashaka kwisekereza abantu gusa.bazabe bambuye ba nyina ibi bifuza birazira bikaziririzwa

Comments are closed.

en_USEnglish