Digiqole ad

Clinton n’umukobwa we Chelsea mu Rwanda kuri iki cyumweru

Uwari Perezida wa Amerika mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bill Clinton kuri iki cyumweru arikumwe n’umukobwa we Chelsea barasesekara i Kigali mu ruzinduko bazamaramo iminsi ibiri mu Rwanda mu rwego rwo gusura imishinga inyuranye y’iterambere batangije.

Perezida Bill Clinton aramukanya na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame

Perezida Bill Clinton aramukanya na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Imishinga inyuranye y’iterambere ikunze guhagurutse Bill Clinton buri mwaka akaza muri Afurika ikubiye mu cyitwa Clinton Health Access Initiative (CHAI) na Clinton Global Initiative project.

Urugendo rwa Perezida Bill Clinton rwemejwe na Tej Nuthulaganti, uhagarariye umushinga witwa Human Resources for Health (HRH), ukaba ari kimwe mu bikorwa bya Clinton biri mu Rwanda.

Nuthulaganti yagize ati “Perezida Clinton azaba ari mu Rwanda areba aho ibikorwa bya CHAI bigeze mu Rwanda. Azasura umushinga wa HRH ukorera muri CHUK [aha habamo ishuri ryigisha ubuvuzi Kigali University Teaching Hospital].”

Umushinga HRH watangijwe mu Rwanda muri Nyakanga 2012 aho witezweho kongera ingufu mu itangwa rya serivise inoze mu bijyanye n’ubuzima.

Mu gihe cy’imyaka irindwi u Rwanda rwiteguye kubona impuguke 500 zabigize umwuga mu buvuzi bw’indwara zinyuranye.

Binyuze muri HRH amashuri 13 yo muri Amerika akorana na Minisiteri y’Ubuzima mu kuvugurura serivise z’ubuzima mu Rwanda.

Impuguke z’abaganga bo muri Amerika zikaba zifasha mu guhugura abaganga mu Rwanda no kubaha ibikoresho.

Ubu tuvuga impuguke zigera kuri 50 ziri mu Rwanda aho zifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga HRH.

Mu mpera z’umwaka ushize u Rwanda rwari rumaze kubona abaganga basanzwe 700, abaforomo 7 286 n’abakozi bakora mu by’ubuzima 45 000.

Uretse gusura CHUK, Clinton byitezwe ko azasura akarere ka Kayonza aho Leta y’u Rwanda yateganyije kubaka ahantu hazajya hatunganyirizwa ibiryo by’abana bifite intungamubiri ku bufatanye na CHAI.

Iyi gahunda yo ikaba igamije gutuma abana batadindira mu mikurire bitewe n’imirire mibi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima bw’abantu no kububungabunga, Dr Anita Asiimwe yemeza ko ibikorwa bya Bill Clinton mu Rwanda ari ingirakamaro.

Urugendo rwa Perezida Bill Clinton aharekejwe n’umukobwa we Chelsea yarutangiriye mu gihugu cya Malawi ku ya 31 Nyakanga akazarusoza ku ya 8 Kanama 2013.

Ibindi bihugu biteganyijwe gusurwa muri uru ruzinduko ni Zambia, Tanzania (na Zanzibar), ndetse n’Afurika y’Epfo.

HATANGIMANA Ange Eric

UM– USEKE.RW

en_USEnglish