Gisagara: abantu babiri baraye barashwe umwe yitaba imana
Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere mu masaha ya saa moya z’ijoro, mu murenge wa Kigembe mu kagari ka Gasenyi haraye harasiwe umumotari witwa RUTAGENGWA JEAN BOSCO wari utwaye umugenzi witwa NDABIKUNZE Yohani amujyana ahitwa i Rusagara, maze uyu mugenzi ahita yitaba Imana naho umumotari arakomereka ubu akaba ari mu bitaro bikuru bya Kaminuza i Butare.
Ubwo twamusangaga aho arwariye, uyu mumotari wabashije kurusimbuka yatangarije umuseke.com uko byagenze.
“nari njyanye umuntu ahantu hitwa i rusagara, ngeze mu Gasenyi mbona umugabo ku ruhande ari nk‘umuntu usanzwe w‘umuturage nkimara kumurenga numva isasu rya mbere, numva irya kabiri rinyinjiye mu itako, irya gatatu rivuze moto nyikubita hasi ndiruka manuka mu ishyamba.” Rutagengwa
Uyu mumotari kandi yavuze ko moto ye uwayirashe atigeze ayijyana ndetse ko na nyakwigendera nta kintu na kimwe bamwibye kuko ngo n’amafaranga yari afite mu mufuka abatabaye basanze akirimo.
Mu masaha ya saa kumi tuvugana na Theos BADEGE, umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda ku murongo wa telephone ye igendanwa, yatangaje ko ubu iperereza nta kintu rirageraho kuko nta n’umuntu n’umwe urafatwa.
Theos Badege akaba yongeyeho ko uyu nyakwigendera yari umuturage usanzwe wo muri Kigembe wari uvuye i Huye ataha. Gusa ngo abaturage bakeka ko yaba yarashwe bamwitiranyije n’umucuruzi w’aho ngaho i kigembe wari wagiye mu mugi wa Huye utashye.
Umuvugizi w’igipolisi akaba yavuze ko hari gahunda yo kwegeranya abaturage batuye muri ako gace ngo batange amakuru kandi akaba asaba abaturage gufatanya na polisi, akaba anahumuriza abakoresha uwo muhanda ko batagakwiye kugira ubwoba.
Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi mike habaye umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya intwaro nto mu baturage ku isi.
Emmanuel NSHIMIYIMANA
Umuseke.com
8 Comments
birababaje kubona hari abagikora ubugizi bwa nabi nk’ubu!polisi turayizera uyu muntu warashe izamufata ubundi ahanwe byiza
ni akumiro
NGIBYO IBY’IYO NGIRWA MUHANZI. BABURA IBYO BAKORA (KUKO NTACYO BASHOBOYE) NGO NI “ABAHANZI”. GUKORESHA IFOTO Y’UNDI BIRAHANIRWA. IYO ABA YARIZE NTIYARI KUBIKORA.
Ariko se nkawe Bebeto ubwo uba wabanjye kureba inkuru ugiye gushyiraho comment cg upfa gushyira aho ubonye??
IHANGANE MOTARI WE. ABO BAGIZI BA NABI BAZAFATWA. MU RWANDA NTAWE UKORA IKIBI NGO NTAKIBAZWE.
Musenge Satan ari gutungura abantu gutyo,ariko Motari ihangane urakira mu izina Yesu Kristu,umuryango wa nyakwigendera mwihangane.Hano mu isi ni uguhora umuntu yiteguye gusa abasigaye nitwe tubwirwa.
Biteye agahinda kubona hari abantu bagiitekereza ibintu nka biriya
ku muryango wa nyakwigendera tuwufashe mumugongo. Ariko reka mbabaze ubugizi bwa nabibwabaye naho umukuru wa Polisi ngo ntimugire ubwoba. Ese wabuzwa ni iki kubugira igihe cyose ubona ibikorwa nkabiriya. Yakagombye kureba uko abivugamo.
Ngayo rero Ministre Musa faziri ngo itego ryogutunga imbunda ryemejwe,mwe murabona atari icyemezo gihubukiwe kitizwe,nibaza ko barisubiramwo.muri europe byo umugabo ararakara akarugukubita yafungwa ntacyo bimubwira.niyo tujya?
Comments are closed.