U Rwanda mu gucuruza imboga muri Congo
U Rwanda rwamaze kwiga bihagije ku isoko ryo kugemura imboga n’imbuto mu mijyi ya Kinshasa, Goma na Bukavu nkuko ubushashatsi bwakozwe na Land Husbandry Water Project(LWF) ibyemeza.
Ku bufatanye na Ministeri y’ubuhinzi mu Rwanda uriya mushinga wakoze ubu bushakashatsi wemeza ko muri Congo hari isoko rigari ry’imboga, nk’umujyi wa Kinshasa wonyine utuwe n’abaturage bagera kuri Million 10 ngo ubona gusa hagati ya toni 350,000 na 400,000 zivuye mu Bubiligi na toni 200,000 zivuye muri Africa y’epfo.
Aba bahanga mu bucuruzi mu Rwanda bakoze ubu bushakashatsi bemeza ko muri Congo hari ikibazo cy’imboga n’imbuto kuko nizi bavana mu Bubiligi na South Africa ari nke cyane, U Rwanda rero ngo rukaba rugiye gukora ibishoboka ngo rushore imboga n’imbuto muri Congo nkuko ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi yabitangaje.
Kugeza ubu u Rwanda ngo rubona Million 20$ z’amadorali ava mu gushora ibiribwa muri DRCongo.
Nubwo Congo ifite ubutaka burenga Hegitari miliyoni 80 bukize ku myunyu ngungu kandi bubona amazi, ariko ntibibuza iki igihugu gutumiza mu mahanga ibitunguru, inyanya, imbuto zitandukanye byose bitagira ingano.
Gusa ngo bitewe n’imihanda mibi ndetse n’ibiciro by’indege bijya i Kinshasa u Rwanda ruzibanda cyane ku mijyi ya Goma na Bukavu.
Umuseke.com
1 Comment
iri soko rifite ingufu rero!bazashake n’ury’ubugari abaturanyi bacu barabukunda cyane
Comments are closed.