Digiqole ad

Akanama k’umutekano ka LONI kahagurukiye KABUGA

Amakuru y’ibiro ntaramakuru Hirondelles aremeza ko kuwa gatatu akanama gashinzwe umutekano ka LONI (UN Security Council) kongeye kwibutsa ibihugu byose cyane cyane ibigize ibiyaga bigari ko bigomba gushyira imbaraga mu guta muri yombi KABUGA Felicien ushinjwa gutera inkunga y’amafaranga mu ishyirwa mu bikorwa rya Genocide mu Rwanda.

Kabuga ushinjwa gutera inkunga Genocide

Si Kabuga gusa kuko aka kanama ka Loni kibukije ko abandi bantu bagera ku 9 bagize uruhare bagomba gukomeza guhigwa. Muri bo harimo Augustin Bizimana wabaye Ministre w’ingabo ku ngoma y’abatabazi, Majoro Protais Mpiranya wayoboraga umutwe urinda umukuru w’igihugu (Republican Guard). Aka kanama kavuze ko bagomba gushyirwa imbere y’urukiko rwa Arusha.

Umwanzuro w’iyi nama uragira uti: ” Inama y’umutekano ya UN irongera gusaba ibihugu byose cyane cyane ibyo mu karere k’ibiyaga bigari kongera imbaraga mu guta muri yombi Kabuga, Bizimana, Mpiranya n’abandi ndetse no kubashyikiriza urukiko mpanabyaha rwa Arusha

Mu bushakashatsi amaze amezi atandatu akora Khalida Rachid Khan ukorera urukiko rwa Arusha yatangaje ko ibihugu byo muri aka karere bitagize uruhare mu guhiga aba bashinjwa Genocide mu Rwanda bagera ku 9.

Uyu muhindekazi avuga ko bizeye ko abashinzwe iperereza muri Kenya bazabaha Kabuga Felicien mu gihe cya vuba. Hari amakuru aherutse gusohoka mu bitangazamakuru bitandukanye yemeza ko uyu munyemari Kabuga Felicien yaba yaritabye Imana.

Gusa amakuru atangwa na ICTR (urukiko rw’i Arusha) avuga ko Felicien KABUGA yaba akorera ibikorwa bye by’ubucuruzi muri Kenya, MPIRANYA we aka akingiwe ikibaba n’abantu bakomeye (officials) muri ZIMBABWE naho BIZIMANA we  yaba yihishe muri DRCongo.

Umuseke.com

3 Comments

  • Bafate ingegera. B.Laden yarafashwe ariwe wari ukomeye kurusha Kabuga, none uyu yabananiriye iki??

  • Imihoro yaguze yose yo kwica abanyarwanda, azayibazwe, kuko ariwe wateguye akanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi. kandi uretse nibyo, azavuge neza byose uko byagenze, nabo bafatanyije muri byose, kuko yariwe uvuga rikijyana.

  • hari hakwiye kujyaho ibihano ku bantu bagaragaza ubushake buke cyangwa babangamira itabwa muri yombi ry’aba bicanyi,bitabaye ibyo bizahora mu magambo gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish