Ijwi ry’umufana wa Arsenal. Soma agahinda ke.
Ubu ni ubutumwa bwatanzwe n’umwe mu bafana ba Arsenal w’i Londres muri iki gihe aba bafana bategereje ko ikipe yabo igura abakinnyi.
Baravuga ngo amasaha 24 ni igihe kinini cyane muri Politiki
Reka mbabwire ikintu kimwe nshuti zanjye, kuba umufana wa Arsenal ni nko kuba umugabo ufite umugore utwite amezi atatu ariko umugabo agitegereje ibimenyetso by’inda bitaragaragara. Reka nsobanure
Mu gihe indi saison mbi kuri Arsenal yari ijugunywe mu musarane, natekerezaga ko iki gihe cya Pre-season kigiye kuntera amatsiko nzi ko Arsenal izahaha abakinnyi benshi kandi beza.
Nari nizeye kubona abakinnyi badashoboye bagurishwa n’abandi bashya beza binjira, mbese kugura no kugurisha byinshi muri Arsenal, ariko dore aho ukwa 7 kugeze, twaguze umukinnyi umwe w’imyaka 19/18 ntanibuka neza izina kuko mu by’ukuri ridashishikaje, ni akandi kana k’akongereza kaje kongera imbaraga muri reserve team, wenda kazajya mw’ikipe yindi contract yako nirangira nyuma yo gukina imikino nk’itatu ya Carling cup muri Arsenal nkuru.
Yenda ndakabije da! Ariko nzindukira buri munsi kuri Sky Sports News ndeba niba nahura n’ijambo ryiza rivuga ngo “Arsenal Signs…” ariko nkamera nka wamugabo utegereje ko inda ihinguka, ngaheba.
Twashakaga abakinnyi nka Oxlade-Chamberlain, Cahill bombi Gary na Tim, dushaka Samba n’undi munya Argentine ngo wasinyiye Inter Milan, Gervinho (w’agahanga kanini nk’uru rugi rwanjye) n’abandi ntarondoye ariko n’ubu ndacyategereje.
Yenda ndi umwe mu bafana ba Arsenal batagize icyo babwiwe no kugenda kwa Cesc na Nasri; Cesc akwiye kwigendera, kuko nta yindi Arsenal nziza azabona. Nasri nawe nyuma y’amezi atandatu tugerageza kumugumana aho bigeze ngize nti “Goodbye Sammy”
Ikindi kimbabaza ni uburyo transfer muri Arsenal zimara iteka ryose (zitinda), Gervinho urugero yasinye ibyumweru byinshi, kugeza n’aho abafana tutakimwitaye kubera igihe byamaze atarasinya. Manchester yo muri icyo gihe cyose yasinyishije abakinnyi 3 tukiri kwiruka kuri Gervinho, Cahill na Samba nano ntakiraba.
Agahinda kanjye nkarangirize kuri official website ya Arsenal yacu, aho nasanze ho ngo abakinnyi bagarutse mu myitozo, nirukira ku kibuga ngezeyo ngo ndore ngirango nibeshye ikipe n’ahantu, nasanze ari imigirigiri nkiyo mw’ishuri ryigisha ruhago ihuzuye gusa.
Gutegereza iyo nda ya Arsenal rero murabyumva, ariko ndababwiza ukuri umunsi umwe w’ubuzima bw’umufana wa Arsenal ni umunsi muremure w’umwaku gusa gusa.
Umuseke.com
13 Comments
Abafana ba gunners bazicwa n’umutima. Kuki mudafana Liverpool? Naba nayo. Si nk’aba city?? Haaa reka turebe next season icyo iduhishiye.
Yenda bizahinduka.
Ni ruhago.
nimuceceke mwa bagabo mwe!jyewe narashize arsenal ndayikunda pe!!!! ariko inshuro inezeza ni mbarwa noneho uyu mwaka nari merewe nabi kuko ndi umufana wa mukura…..
Buri wese nicyo yahisemo!ubwira niki icyo umuntu akunda.
aha!!!!!!!!! mucye mwicecekera mwa bagabo mwe burya akaje karemerwa icyo mbona cyo Arsenal yacu ubu ni ukurwanira noneho umwanya wa cumi na karindwi nonese nawe nabo twacungiragaho baragiye dusigayahe?
ndibaza niba walcot na rvp bahora mumvune aribo bazayikorera bakayiha igikombe . reka tubitege amaso.
Wahora niki se nshuti zanjye!!!! Njye Wenger angeze ahantu numva nanamukubita. Niwe wishe equipia!!!!! Abansdi baragura abakinnyi beza beza ariko we akagurisha!!! Nadatanga Nasri na Fabrigas mungaye. Iyo basi abagurisha ariko agashaka uko asolutionaq da!!! Ntawutagurisha eveux bien ariko arakora iki ngo azie icyuho???? Wenger we genda ibyishimo waduhaye ubikuyemo, ahubwo turagwa muri echec kuko ntanaho bihuriye!!! Sawa bafana mwe dukomeze twihangane wenda Wenger yazasimburwa.
gufana ni ukwemera ibiva mu byo ufana.
yayayayayayyayay arsenal niya kera nahubu ntayo ntayo kabisa niho ibyo gufana arsenal byo weeeeee sikintu sikintu sawa mugire kwihangana kwiza basore ba wenga
Mwese muceceke kuko ntacyo muzi..kuri Arsenal,nibyo koko ntagikombe,ariko Liverpool cg se izigura benshi zose siko zizayitsinda cg ngo zose zitware igikombe,Wenger azagura ndamwizeye.
Let me tell u!!!
Nibamushaka kunanuka mutangire mufane Arsenal!!
Kuko its a must urahorota too!!!
Wenger is an Economist so kugura abakini bashya ninzoni iwe
He doest matter about winning, he matters
About what his boses want!!!
So better leave Wenger alone.
Let get another team.
he he, ni musenge cyane, naho muri mu yandongo. ubwo se mutegereje igikombe?
MUZUMIRWA TURASAGUYE ALL BIG FOUR
na wenger si umwana nubwo afite impiri mu mufuka ariko rero turugarijwe