Agakoko ka E Coli ubu kageze mu Bufaransa i Lille
Nyuma y’ aho agakoko ka E COLI, kagaragariye ku mugabane w’ uburayi mu minsi ishize aho kavugwaga mu gihuhu cy’ubudage, ubu noneho iyi ndwara yagaragaye mu gihugu cy’ubufaransa mu mugi wa Lille.
Nkuko ikinyamakuru le figaro.fr cyandikirwa muri iki gihugu kibivuga,kuri ubu abantu 4 bari mu bitaro barimo abana 2 barimo kongererwa umwuka.
Dr Nyatanyi Thierry umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe indwara z’ibyorezo muri trac plus, avugako iyi ndwara iterwa n’agakoko ka bacteria kitwa ikaba ari indwara yandurira mu isuku nke,agatanga urugero bw’ ibiryo biteguranye isuku nke,kurisha intoki zitakarabye.
Dr Nyatanyi kandi yadutangarije ko E.coli irimo ubwoko bwinshi, ariko ngo ubwoko bwayo buteza ikibazo gikomeye ni ubwa 0 104 h4.ari nayo yateje ibibazo bimwe mu bihugu by’iburayi.
Nubwo iyi ndwara iri kugenda igaragara mu bihugu by’iburayi bitandukanye,haracyaho urujijo ku gihugu cy’ubufaransa, rw’aho aka gakoko kaba karaturutse
Kuri ubu ibitaro bikuru bya kaminuza y’aho mu bufaransa biremezako abana 3 baharwariye bagaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara doreko bafite ikibazo cyo guhumeka ndetse bakaba banituma amaraso.
aba bana baragaragaza ibimenyetso bya E.coli yo mu bwoko bwa O157 ,umwe muribo akaba afite amezi 7 mu kwandura iyi ndwara akaba yarayonse mu mashereka ya nyina
Tubabwire iyi infection ko yaragaragaye bwa mbere mu gihugu cy’ubudage aho yahitanye abantu 19.naho abagera ku 1800 bakaba bagaragaza ibimenyetso bikomeye by’iyi infection.
Claire U
Umuseke.com