Digiqole ad

Amashanyarazi kuva kuri Megawatt 80 kugera ku 1000 bitarenze 2017

Mu myaka itandatu iri imbere u Rwanda ruzaba rubona amashanyarazi agera kuri megawatt 1000 mu gihe kuri ubu ahari atarenga megawatt 80.

Ba ministre b'ibihugu bya CPGL basinya amasezerano y'ubufatanye

Mu rwego rwo kugera kuri iki cyerekezo reta y’ u Rwanda ikaba yaratangije imishinga myishi igamije kongera amashanyarazi mu gihugu. Umushinga Rusizi III uteyanya kuzatanga megawatt zirenga ku 145. Minisitiri Stanislas Kamanzi ufite mu nshingano ze ingufu avuga ko uyu mushiga ari umwe mu mishinga igomba gukora neza kugirango izabashe gutanga umusaruro.

Muri urwo rwego, kuri uyu wa kane i Kigali hashyizwe umukono ku masezerano ashyiraho ubufatanye hagati y’ ibihugu bigize umuryango w’ ubukungu w’ ibihugu byo mu karere k’ ibiyaga bigali (CPGL), Azaba ashingiye ku mikoreshereze myiza y’ amazi yo mu Kiyaga cya Kivu n’ umugezi wa Rusizi.

Minisitiri Kamanzi ati: “hari imishinga myinshi izakora igihe cyose aya masezerano azaba akiriho kuko ari amasezerano y’ igihe kirekire”. Avuga kandi ko hari n’ indi mishinga ifasha mu kubungabunga imitungo kamere izashyirwa mu bikorwa nk’ imishinga yo gufata neza ibidukikije, iyo kubungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima, imishinga ijyanye no guteza imbere ubuhinzi, imishinga izateza imbere uburobyi, ubuhahirane binyuze mu nzira y’ amazi n’ indi myinshi.   

Abaminisitiri bafite mu nshingano zabo ingufu bo mu bihugu bigize CEPGL aribyo u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hamwe n’ abafatanyabikorwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’ umushinga RUSIZI III, bakaba kuri uyu wa kane basoje inama y’ iminsi ibiri aho hagaragarizwaga inyigo y’ uyu mushinga ndetse no kwakira ibitekerezo by’ abafatanyabakorwa batandukanye bitewe n’ uruhare buri wese azagira mw’ itungana ry’ uyu mushinga.

Tubabwire ko urugomero rwa Rusizi rugiye kubyazwa umusaruro mu mushinga wiswe Rusizi III, uzatungana utwaye akayabo ka miliyoni 450 z’ amadolari y’ amanyamerika.

Ministre Kamanzi Stanislas asobanurira abanyamakuru aho ayo mashanyarazi azava

Rubangura Daddy Sadiki

Umuseke.com

1 Comment

  • Please, mujye mubvanza mubaze ntabwo Minsitri Kamanzi ari we ushinzwe ingufu mu Rwanda, Ni Eng Coletha Ruhamya (state Minister in charge of Energy and water in MININFRA). Minister Kamanzi ashinzwe ibidukikije n’umutungo kamere. Do attention before publishing such info on your website.

Comments are closed.

en_USEnglish