Breaking News:Umweyo udasanzwe muri APR, hasigaye 8 gusa
Kuri uyu wa kane ikipe ya APR FC yaba iri busezerere abakinnyi 16 igasigarana 8 gusa, aba akaba aribo umutoza Ernest Brandts yasabye ko aribo APR igikeneye.
Nyuma yo guhamagara abashinzwe kwemeza amakuru muri APR FC (0788512292) numero nticemo, umuseke.com wabashije kumenya ko abakinnyi 8 bonyine aribo : Mugiraneza Jean Baptiste (Migi), Ndayishimiye J. Luc (bakame) impanga Mbuyu na Kabange Twitte , Kwizera Ernest, Iranzi Jean Claude, Didier Logba Seli na Chimanga Mtambasadu. Abandi bose bakaba baza kwerekwa umuryango.
Isinzi ry’abakinnyi riri bwirukanwe ni Bebeto Lwamba, Bwalya Joseph, Niyonzima Haruna (wumvikanye na Younger muri TZ), Ngomirakiza Hegman, Elvis Kafoteka, Kapet Kouin Didier,Atuheire Kipson, Bagore Johson, Victor Nyirenda, Abass Rassou, Ndoli Jean-Claude (uri gushakishwa na Rayon), Ngabo Albert, Nshutinamagara Ismael, Hitimana Omar Rukundo Jean Marie Vianney, Sebanani Emmanuel na Uwacu Jean-Bosco. Benshi muri aba bakinnyi amasezerano yabo akaba yari ku musozo.
Ibi bibaye nyuma y’uko ikipe ya APR isezerewe kw’ikubitiro mu irushanwa rya CECAFA KAGAME cup riri kubera muri Tanzania, ibintu bitashimishije abayobozi ba APR FC.
Uyu mweyo waba ari uburyo bwiza ku bakinnyi bamwe nka Ndoli Jean Claude uri mu biganiro na Rayon Sport, Haruna wamaze kumvikana na Younger Africans ndetse n’amahirwe ku makipe asigaye yo mu Rwanda yo kwikoreramo muri aba APR ibasaguriye, imbogamizi ikaba yaba kubahemba nkayo bahabwaga n’ikipe y’ingabo z’igihugu.
APR ikaba iri gushakisha abandi bakinnyi, twabashije kumenya umusore Kasereka Thierry umunyarwanda ukinira Vita Club muri RDCongo, ndetse APR ngo izazamura bamwe mu bana bari muri Academy yayo.
umuseke.com
12 Comments
Football mu rwanda yararangiye pe!!!!!!!!!!!!!
Ariko mwajyiye mureka kuducanga Inyarwanda.com iti APR igiye kwirukana abakinyi umunani umuseke uti APR izirukana abakinyi 16 niba ataribanga se muba mwakuye amakuru ahantu hatandukanye mujye mutujyezaho amakutu ya nyayo
Ariko se koko iyo APR yirukana Victor Nyirenda na Uwacu ibona izabona he abandi bakinnyi nk’aba??Reka andi makipe abitwarire ubundi aze aduhondagure mwirebere!!!?
Bebeto ararenganye kabisa,,,,,,,,,,,ubwo se bakurikije iki
bebeto ararenganye kabisa bebeto numumukinyi mwiza ahubwo azize kwicazwa cyane nkuko bimenyerewe muri APR
Sha umuseke ntubeshya kuko iriya numero y’uriya mugabo najnye ejo narayihamagaye bitangira kuvugwa ntiyacamo. Baba bakangata gusa, anyway APR yakoze byiza guha abakinnyi za club zindi
ndabona mu Rwanda ibintu ba ruhago banze neza neza none se abandi bose izabakura he???? mu Rwanda??? cg mu mahanga?????
Eh birabaje tu nonese niyo mpamvu Migi na bagenzi bavuye kukibuga Dimanche nk abajura batega moto ubutareba inyuma nibihangane bashake ahani tu!
Jye ibi ndabishigikiye, niba umuntu adatanga umusaruro nta mpamvu yo kumwibikaho, baradusebeje pee!! Niki babuze ngo batsinde?
Aya mafrw APR ikoresha uwayaha Rayons Sports ngo wirebere ukuntu ivutagura udukipe two muri Africa!!
Reka wirebere ngo APR barayivuyagura kakahava na Migi ari munzira zo kugenda Gusa APR nizamubangamire izareke yigendere aho ashaka.
bafate babana bakinnye igikombe kyisi ubwo bafite gahunda yo kuza mura abakiri bato
arikose apr yaba yizeye iki kokoninicuza izabitibwire tubimenye mukinyarwanda bagirabati rekatubitege amaso
Comments are closed.