Ubucuruzi I Kampala bwahagaze, Abacuruzi mu myigaragambyo
Abacuruzi I Kampala muri Uganda kuri uyu wa gatatu banze icyemezo cya leta cyabasabaga kwihangana ukwezi kugira ngo bakemure ibibazo byabo mu gihe bo bakomeje imyigaragambyo yo guhagarika ubucuruzi no kuri uyu wa kane.
Abacurizi ba Kampala barinubira imisoro myinshi basabwa, izamuka ry’ibiciro bya Petrole, ishillingi rya Uganda riri guta agaciro ku buryo ngo bukomeye, kuba reta ibasaba kwishyura imisoro kuri URA (Uganda Revenue Authority) mu madorari y’amerika, ubusumbane bukomeye mu bacuruzi ba Kampala ndetse bakanasaba leta kwirukana abacuruzi b’abanyamahanga cyane cyane abava muri Aziya ngo basubiza inyuma ubucuruzi bw’abanyagihugu.
Kuri uyu wa gatatu Ministre w’ubucuruzi n’inganda muri Uganda Ms Amelia Kyambadde yasanze abacuruzi ba Kampala aho bigaragambirizaga kuri stade ya Nakivubo, abasaba ko baha leta ukwezi igakemura ibi bibazo, bo bamuha urusaku n’induru bamubwira ko bigomba gukemuka ako kanya cyangwa bagakomeza guhagarika ubucuruzi.
Ms Kyambadde ngo yahise yihutira kugeza iki kibazo gikomeye mu nama y’abashingamategeko ba Uganda (Parliament) ndetse ngo leta irateganya guhura n’abahagarariye abacuruzi muri Uganda vuba ngo bakemure izi ngorane.
Mr Wasswa Ntale umwe mu bigaragambyaga yabwiye the monitor dukesha iyi nkuru ati:”kuki twakwishyura imisoro mu madorari kandi dufite ishilingi ry’igihugu? Kandi bazi neza ko igiciro cy’idorari ($) nacyo atari gito. ntabwo byumvikana”
Ikindi kandi ngo barasaba ko leta yagabanya vuba ikiguzi cyemerera umuntu gucururiza mu mujyi wa Kampala dore ko leta ya Uganda iherutse kukivana kumashilling Shs35,000 ikayageza ku Shs280,000 muri uyu mwaka.
Imyigaragambyo ikaba yakomeje kuri uyu wa kane, ndetse ngo niba ntagikozwe bashobora gukomeza kwigaragambya.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
1 Comment
BIPFA KUTAZAMERA NKIBYO MUBIHUGU BYABARABU
Comments are closed.