94% y’ubwoko bwa lingettes zigira ingaruka mbi ku bana
‘Lingettes’ ni udukoresho dutose ababyeyi bifite bahanaguza abana b’impinja iyo bamaze kwituma cyangwa kunyara. Gusa utu dukoresho ubushakashatsi buvuga ko tugira ingaruka mbi ku mwana.
Ubwoko bwa lingettes 26 kuri 34 bwakozweho ubushakashatsi bufite ibyo zikozemo byangiza ubuzima bw’abana nk’uko bitangazwa na Le Figaro.
UFC-Que, umuryango uharanira inyungu z’abaguzi mu Bufaransa wakoze ubu shakashatsi ibinyujije muri laboratoire, ugaragaza ko 94% y’ubwoko bwa lingettes harimo ‘produits’ zagereranywa n’uburozi ku bana.
Muri za lingettes nyinshi ngo harimo ibyitwa ‘phenoxyethanol’ ibi ngo bikaba ari bibi cyane ku nyama zo munda z’umwana ushobora guhumeka umwuka usa n’uhumura w’izi lingettes bamuhanaguza.
Izi ngo zishobora kuviramo abana kurwara indwara z’umwijima, izitwa Eczema ituma uruhu rwumirana aho usanga ku kibuno cy’abana hamera nk’ahakanyaraye cyane kandi hakanatukura.
UFC-Que ivuga ko bigoye cyane ababyeyi kumenya lingettes zangiza abana bigoye kuko baba batabyanditseho, ko byaba byiza umubyeyi agiye akoresha amazi n’isabune mu guhanagura umwana kuko utu dukoresho Atari twiza na mba ku buzima bw’umwana.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Niba ariko bimeze ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibintu kidufashe kwinjira mugihugu kw’izi lingettes bihagagarare vuba rwose.
niba arimbi kuki bemera kozinjira mugihugu? bazice mugihugu burundu
Comments are closed.