Digiqole ad

90% by’ ibigo by’ubucuruzi mu gihugu bifite hagati y’ umukozi 1 na 3 gusa

Raporo y’ibarura ry’ibigo by’ubucuruzi mu gihugu igaragaza ko ibi bigo byiyongereye cyane mu myaka 2 ishize, ariko ibyinshi bikaba bigikora bitanditse ngo bikore mu buryo buzwi.

Raporo yashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, yakozwe ku bufatanye n’ikigo cy’ibarurishamibare ndetse n’urugaga rw’abikorera igaragaza ko ibi bigo byinshi bigifite n’ibindi bibazo, nk’icyamafaranga  n’abakozi bajijutse.

Iyi raporo ibarura ibigo by’ubucuruzi bisaga gato ibihumbi 120. Muri byo hejuru ya  95 % ni ibigo byigenga. Icyo kwishimira ni uko bigenda byiyongera muri iyi myaka. Hafi ya ½ cyabyo byavutse mu myaka 2 ishize.

Ariko ibibazo ni byinshi.  Icya mbere nta mafaranga ahagije bifite. Hejuru ya 70% ni ibigo bikoresha amafaramga hasi y’ibihumbi 500.

Hejuru ya 90% kandi ni ibigo bito cyane bifite hagati y’umukozi 1 na 3.

Ikiyongera, byinshi muri byo 88% bikora bitazwi. Ntaho byanditse. 11% nibyo bikora mu buryo mwemewe n’amategeko.

Ikindi kandi mu bigo byinshi abakozi bafite ubumenyi wavuga ko budahagije bwafasha ko bitera imbere. Mu bakozi b’ibi bigo bagera mu bihumbi 300, hejuru ya 70% ntago bize cyangwa se bize amahuri abanza gusa.

Nyuma y’aha hari irindi barura rizakurikira, ryo rizareba ku bushobozi bw’abakozi muri ibi bigo , ingaruka, n’ingamba zafatwa mu kongera ubumenyi bwafasha ibi bigo gutera imbere. Iri barura ryo rikazatangira mu kwezi gutaha.

JN Mugabo
UM– USEKE.COM

en_USEnglish