Digiqole ad

Abakinnyi b’uburundi muri APR na Rayon?

Nyuma y’aho abarundi batsindiye u Rwanda 3-1, abakinnyi b’abarundi bakaba bariyerekanye cyane kuri uyu mukino, bamwe muri iyi kipe y’intamba ku rugamba ubu bab bari kurambagizwa n’amwe mu makipe akomeye mu Rwand ankuko amakuru agera k’umuseke.com abitangaza.

Pappy Faty umwe mu bashakishwa na Rayon Sport

Biri kuvugwa ko ikipe ya APR fc iri kugerageza umukinnyi Didier Kavumbagu ngo barebe ko bazamukinisha shampiyona itaha ndetse n’igikombe cya CECAFA kizatangira mu kwezi kwa karindwi.

Mu gihe mu ikipe ya rayon sport biri kuvugwa ko ibifashijwemo na Jean Marie Ntagwabira uyitoza, umenyereye cyane igihugu cy’u Burundi dore ko ariho yakiniye umupira we igihe kinini (n’ubwo yanakinnye muri Flash FC mu 1989),  ishobora kuba yazana abakinnyi nka Cedric Hamiss, Pappy Faty (N’ubwo akina I Burayi ubu aracyari I Burundi)

Didier Kavumbagu APR FC ishobora kumusinyisha vuba aha

Mu bandi Rayon Sport yaba iri gushakisha harimo Said Seleman Ndikumana uyu akaba ari we watsinze igitego cya mbere cy’uburundi  na Mbanze Hussein umukinnyi w’inyuma uri kubarizwa mu ikipe ya Kiyovu sport.

Kubera ubuhanga bwabo rero aba bakinnyi ngo bashobora kuza muri aya makipe y’ibigugu yo mu Rwanda, nayo kubera agafaranga afite.

Iri soko ry’abakinnyi bakomoka i Burundi ryari rimaze iminsi risa naho ryibagiranye ku makipe ya hano mu Rwanda dore ko wasangaga amakipe asigaye yibanda cyane mu bihugu nka Uganda, Tanzaniya, Kenya, Kongo kinshasa ndeste na bimwe mu bihugu bya kure nka Cameroun cyane ariko kuri ariya makipe yifite n’ubundi.


Said Selemani Ndikumana

Mbanza Hussein nubwo ari uwa Kiyovu nawe Rayon iramushaka

Fabrice Tuyishimire

Umuseke.com

2 Comments

  • nibaze bahahe inoti ubundi bakine umupira ugaragara

  • APR ayo mafaranga iha abanyamahanga yayahaye abana bacu ko bazi ruhago bikazamura na football yacu.itangazamakuru niridufashe rizamura abana bacu ,abanyamahanga nabo bazaze kurambagiza abanyarwanda ,kuki batiyubakamo icyizere.

Comments are closed.

en_USEnglish