Musambane wa Giggs wa 3 nawe yabivuze
We ngo basambanye akanya gato ku munsi w’ubukwe bwa Giggs na Stecy
Undi mugore utaramenyekana umwirondoro, kuri uyu mugoroba yatangaje ko yaryamanye na Ryan Giggs ku munsi yakoze ubukwe.
Kuri Imogen Thomas na Natasha hiyongereyeho undi musambane mushya/Photo Internet
Uyu mugore yavuze ko Ryan Giggs basambanaga mu gihe kigera ku myaka 2 mw’ibanga rikomeye.
Uyu mugore aje yiyongera kuwa murumunawe yasambanyaga na Thomas Imogen uko ari batatu akaba yarabanye nabo mw’ibanga inyuma y’umugore we w’isezerano Stecy.
Uyu wa gatatu waraye amenyekanye, avuga ko yaryamanye na Giggs mw’ijoro yakoze ubukwe bwe muri hotel iri i Salsford aho bwabereye, gusa ngo muri iryo joro babikoze iminota mike cyane nkuko tubikesha Dailymail.
Giggs ubu ari muri Espagne aho yagiye kugerageza kwiyunga n’umugore we, gusa akaba atorohewe kuko na murumuna we Rhodri Giggs aherutse kumuhamagara arakaye cyane nyuma yo kumenya ko yamurongoreraga umugore.
Rhodri Giggs afitiye umujinya mukuru we
Uriya mugore utaramenyekana izina, birakekwa ko yaba ariwe uheruka kubwira Natasha (umugore wa Rhodri) kuri twitter ati:”Ceceka si wowe wenyine waryamanye na Giggs”
Plaisir Muzogeye
Umuseke.com
13 Comments
Ariko Giggs ko akabije !buriya ntashaka kudusebya as a legend muri Man utd !!SIR Giggs kweli ibindi umuntu yamubabarira ariko betraying his own bro it’s a disgrace !
ariko ubanza uyu mukinnyi anabishakamo umuti da!!!!
utarakora icyo cyaha namutere ibuye
imfizi ntiyimirwa mwa bantu mwe!kandi jacob zuma niwe wavuze ko ari inshingano z’umugabo kumara umugore umusonga igihe abimusabye.nawe se haba hari uwo giggs yafashe ku ngufu?hari uwo yahaye amafaranga nk’ingurane se?nawe urabyunva rero ku imbere y’uburanga nk’ubwaba bagore akugaragarije ubushake ko wahivana?birakampama gusa.
GAHIGI we uragahamwa no gushurashura koko!gusa arumwe bibaho ariko batatu n’umugore mukuru wa kane iki gisaza kirakabije
nahandagaze ntureba aho Lampard asigaye abikorera rega biriya birongo biratangaje ni mubaveho. Reba prime minister muri Italy uko byagenze. Nagahanze hose
Nibere nkawa mu padiri nti ariko sha mwebwe ibit.. mubikurahe??.. nanjye nabonaga Giggs adasaza nkibaza impamvu, naho burya yifite utuguni dutoshye amenamo agakoma?.. Sex nicyo kintu cyambere gitera ubuzima bwiza kwisi.. na Tiger woods iyo ataba yitera abana bakeye ntiyari kuba ari uwambere kwisi muri Golf.. nanjye ahubwo reka nshake cash ubundi nkwereke.. ubuzima nibugufi mwabantu mwe!
Yaya,ubu se amaherezo,abasaza ,abasore iriya nyama idapima n’…!
erega biriya bintu biryoha iya ubigizemo inararibonye!!!!!!1
Ariko uyu mugabo akunda akantu weee!! kukarya no kumunsi w’ubukwe??
urya ibye abirira igihe ashakiye
ariko n’agahomamunwa pe!ko nigihe yakozeubukwe koko,ubu se amaherezo n’ayahe koko!it’s unfair to betray his own bro
uyu ni umugabo ubwo azi ko petit frere we atazi ibikwiye…………………
Comments are closed.