Digiqole ad

Makerere university yafunze imiryango mu gihe kitazwi

Nyuma y’inama yahuje akanama nkemurampaka muri Kaminuza ya Makerere mu gihugu cya Uganda kanzuye ko kadashoboye gusubiza ibyo iri shuri risabwa n’abarimu baryo, hanzewe ko Kaminuza ya Makerere iri mu mujyi wa Kampala iba ifunze imiryango.

Imwe mu nyubako za Kaminuza ya Makere

Imwe mu nyubako za Kaminuza ya Makere

Abarimu barasaba kongererwa umushahara ku gipimo cy’ijana ku ijana (100%).

Iki cyemezo cyatangajwe na Dr Charles Wana Etyem, umuyobozi w’Inama Njyanama ya Kaminuza ya Makerere nyuma y’inama idasanzwe yamuhuje n’ubuyobozi bwa Kaminuza.

Mu ibaruwa yandikiwe Dr Etyem, yagaragazaga ko ku itariki 17 abarimu batiteguye gukomeza akazi  badasubijwe ibyifuzo byabo byo kongezwa imishahara.

Nyamara tariki ya 17 Kanama ni bwo Kaminuza ya Makerere yiteguraga gutangira amasomo.

Iyi ni yo baruwa itangaza ko Kaminuza ya Makerere ibaye ifunze imiryango.

Ibaruwa yandikiwe Ubuyobozi bwa Makerere

Ibaruwa yandikiwe Ubuyobozi bwa Makerere

0 Comment

  • Nyamara ndabona Uganda Demos… burya ihari! Kwisanzura abantu bigeze hariya ni ibya kwanza. Ariko rero buriya mwalimu wa Kaminuza nawe abigeraho yabivunikiye kandi si buri wese babigeraho. Bakwiye rero kujya bafatwa neza uko bikwiye Abanyapolitiki ntibigwizeho imishahara ngo bumve ko walimu we adakeneye kubaho neza! Uzi ariko kuva kuri BA/Bsc ukagera PhD urugendo umuntu aba yakoze? Uzi amajoro umuntu aba yaraye? Uzi inshuti abavandimwe n`umuryango benshi baba barataye??? Byarangira humaniste agahembwa 1 million ngo ni uko yabaye Depite nabyo byanyuze mu …. nyamara professor wo muri Kaminuza agahembwa 1/2 cy`uwo Humaniste!!!!!!

  • sha ndakwemeye kabisa uzi akamaro ko kwiga hari umuntu umwe wansekeje aravuga ati yaba amashuri nayo bayageneraga amapeti maze umuto akajya ahora muri samahani afandi!

  • Ibyo uvuga ni ukuri rwose!ntabwo ndi mwalimu ariko bararrenganye!ukamara igihe wigisha abo wigishije bakubaka amagolofa wowe ugikodesha warabuze ayo kugonda n’akagonyi?kdi abayobozi bajye bibuka ko mwalimu ariwe utuma buri wese abasha kugera kundoto ze!

Comments are closed.

en_USEnglish