Digiqole ad

Abagore 2 bashakanye imbere y’amategeko

ku nshuro ya mbere mu gihugu cy’u bufaransa abagore 2 kuri uyu wa gatandatu baraye basezeranye kubana imbere y’amategeko mu mujyi wa Nancy.

Nkuko tubikesha le Figaro kuri uyu mugoroba nibwo Stéphanie Nicot w’imyaka 59 y’amavuko yasezeranye na Elise imbere y’amategeko.

Stephanie na Elisée nibo bashakanye/Photo Internet
Stephanie na Elisée nibo bashakanye/Photo Internet

Aba bagore bakaba bari bamaze imyaka 4 n’ubundi babana, ariko bitaremerwa ku mugaragaro, bakaba rero baraye babishyize ku mugaragaro, aho berekanye ibyishimo bitagira ingano bamaze gusezerana, urugwiro ndetse n’urukundo byari byose kuri bano bagore.

Mu mugambo yabo batangaje ko ari ikimenyetso cyiza kuri benshi bifuza kubana bahuje igitsina mu Bufaransa,  kandi ko babifitiye uburenganzira busesuye, bongeyeho ko kandi inzira icyiri ndende, bagomba gukomeza guharanira uburenganzira bwabo mu bufaransa.

Ibi rero bikaba byatera kwibaza niba ibintu nkibi bitazajyera mu gihugu cyacu, cyane cyane ko ko imico igenda yandura muri iki gihe, muri Uganda ho abasaba uburenganzira bwo kubikora baragenda baba benshi.

Umuseke.com

16 Comments

  • Ni akumiro gusa!Imana ibiturinde!!!!!!!!!!!

  • mbifurije urugo ruhire bageni mwe,muzabyare muheke.

  • aha birarenze

  • nanjye mbifurije kuzabyara hungu na kobwa.kandi abana muzabyara muzabigishe ikinyabupfura!!!!!!!!!!

  • nakumiro neza neza ni ishyano ryaguye ku isi ya rurema iyi ni imperuka neza neza

  • ariko burya koko injiji nizizi pee!nakumiro ntakindi umuntu yavuga

  • Imana izarinde U RWANDA kugerwaho n’amahano nkaya pe!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    Muzi n’ikindi ubwenge bwinshi burasaza pe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • YEWE!

  • nyagasani abirinde urwanda rwacu nahubundi nishano nishano

  • None se munkoze ibiki mwabituba mwe ndahombye bibiri byose murakiryaho.

  • banyarwanda muritonde ibibyo nagahomamunwa

  • Bazabyare baheke Hungu na Kobwa.Ubu se ko dusanzwe tuzi ko basezerana kudacana inyuma,buriya ntibagiye gukenyuka?Nihagira ubyara azaba yaciye inyuma mugenzi we!Aim y’urugo ntago izagerwaho kuko ubusanzwe ari “UKOROROKA”.Mana dufashe naho ubundi ntago byazoroha!Ahaaa,ni aha Bikira Mariya n’Umuhungu we!

  • yiweeeeeeeee ibyobintu bizaguhe iyooooooooooo ntibizagere iwacu kabisa nagahoma munwa

  • MANA rinda abanyarwanda bawe kuko twe twashira.ahaaaaaaaaaaaaa…..tubyamagane2.

  • Birahere iyo

  • mubyo dusaba Imana izaturinde umuco nkuyu mu rwatubyaye!

Comments are closed.

en_USEnglish