Nadal yihanangirije Federer i Paris
Mu irishanwa rya Tennis, rimwe mu marushanwa akomeye ku isi ryaberaga mu Bufaransa, Roland Garros, Rafael Nadal yaraye yihanangirije Roger Federer kuri seti 3 -1.
Barongeye barahuye kukibuga cy’igitaka i Paris
Mu mukino wamaze amasaha agera kuri atatu n’igice, Nadal w’imyaka 25 yeretse Federer ko ku kibuga cy’ubutaka bukomeye (Terre Batue) atapfa kuhamutsindira, nubwo bitamworoheye ariko byagaragaraga ko Nadal arusha ingufu Federer.
Nadal akaba yegukanye Roland Garros y’uyu mwaka, ikaba ibaye Grand Chelem ye ya gatandatu ku myaka 25 gusa. Kugeza ubu numero ya mbere muri Tennis kwisi Nadal, aracyarushwa ibigwi na Federer muri za grand Chelem zose hamwe, kuko Federer afite 16.
Dore amateka y’aba bagabo mu mikino yabahuje.
Muri rusange bamaze gukina imikino 25 kuva bahura bwambere mu 2004, Nadal yatsinze 17 ku 8 ya Federer.
Mu nshuro 19 bahuriye ku mukino wa nyuma Nadal yatsinze mo 13 zose. Mu mikino ya Roland Garros, Roger yagiye abyitwaramo nabi imbere ya Nadal, kuva muri 2005 kugera muri 2009, ubwo Federer yatwaraga Nadal igikombe cye rukumbi cya Roland Garros, Nadal yarataratsindwa ku mukino wanyuma.
Nadal ubusanzwe akaba afite Roland Garros 5 harimo 3 yatse Federer. Gusa Federer na Nadal bakaba barahuriye ku mikino yanyuma y’amarushanwa akomeye inshuro 7, maze Nadal atsinda 5.
Nibo bakinnyi ba tennis bigaragaje muri iyi myaka 10 ishize
Mu mikino ya Wimbledon Federer yatsinze Nadal inshuro 2, ariko Nadal na we amutsinda mu ryitwa Australian Open ndetse anamutsinda muri Wimbledon mu 2008.
Avuga ku mukino wanyuma wa Roland Garros uzamuhuza na Nadal, Faderer ati: “Ntabwo ari impano y’isabukuru ngiye guha Nadal, kuko natsinze Novak wari wamutsinze kabiri muri uyu mwaka“.
Ubwo baherukana ku mukino wa kimwe cya kabiri muri Masters of Madrid, Nadal yatsinze Roger amaseti atatu ku busa (5-7, 6-1, 6-3).
Igikombe cya Roland Galos ugitwaye yegukana Miliyoni 1,2 z’amayero, naho umwanya wa kabiri ugatwara 600,000 by’amayero.
Nadal amaze gutsinda Federer/Photos Internet
HATANGIMANA Ange Eric
Umuseke.com