Digiqole ad

Kayumba yashyize abamukurikiye mu rujijo

Mu nama iherutse guhuza abanyarwanda baba mu Bwongereza hamwe n’abayobozi n’abayoboke ba RNC (Rwanda National Congres) na FDU Inkingi, i London. Umwe mu bari bayijemo uyu munsi yatangarije umuseke.com ko Kayumba yabashyize mu gihirahiro.


Kayumba Nyamwasa

Munyandekwe Jean Marie wari uhari yadutangarije ko abari aho bari biteguye kubona uruhande rwa Kayumba Nyamwasa ku byabaye mu Rwanda.

Mu ijambo yafashe muri iyo nama, Kayumba Faustin Nyamwasa ngo yashyize abitabiriye iyo nama mu rujijo, hamwe agaragaza ko mu Rwanda hari abatutsi bishwe, ubundi ati : “hari n’abahutu bishwe”,ubundi ati “ntabwo ibyo byari muri gahunda ya RPF”, akarangiza abisabira imbabazi.

Kanda hano ukurikire ijambo rya Kayumba muri iyi nama

Nkumwe mu basirikare bari mu bahagaritse Genocide mu Rwanda, bamwe mubari aho bamushinja ko atavugisha ukuri , ko ahubwo yabashyize mu rujijo gusa.

Kayumba Nyamwasa abarizwa mu buhungiro mu gihugu cya Africa y’epfo, we na Patrick Karegeya, bashinjwa ibyaha bijya gusa, kandi bose bakaba banahuriye ku cyaha cyo gutoroka ubutabera bw’ u Rwanda.

Aba bagabo uko ari 2, bashinze ihuriro ryitwa RNC, bafatanyije n’abavandimwe 2, Rudasingwa Theogene na Gerrd Gahima, aba nabo bakaba bahuje icyaha na Kayumba na Karegeya, cyo gutoroka ubutabera, n’ibindi byaha bitandukanye baregwa harimo no kunyereza umutungo w’igihugu.

Gregory Manzi

Umuseke.com/Londres

32 Comments

  • kayumba nta kindi ashobora kubwira abanyarwanda bitabira inama ze uretse ku bashyira mu rujijo gusa, kuko nta bisobanura ba bicye afite ashobora guha abanyarwanda, ahubwo abanyarwanda bafite byinshi bamurega kandi atarabonera ubusobanuro, kuba rero akoresha inama akarya indimi byo nta gitangaje kibirimo kandi ighe cyose atarisobanura imbere y’ubutabera azahora abebera.

  • general haragaragara ko hariamenya ivyo kuvuga nonese uhuzagurika , nuko se kayumba yaba yarasabye imabazi mu rwego rwa fpr cyangwa ni kugiti cye aha harimo gupfobya ! kayumba nahindure imyumvire ye no kutava ku izima !!!!!! inda nini nituyime amayira

  • kayumba yakwemeye gutsindwa akareka kwiteranya nabanyarwanda akaboneraho akanabwira bagenzi be ko abanyarwanda batabari inyuma !!!!!!!!!!!!

  • ntacyo afite kuvuga uretse ibinyoma gusa,kandi ibinyoma uretse kubitega amatwi,ntawe ubyunva,ntazatinda kubona ko nawe ubwe yibeshya mu byo arimo gukora.

  • kayumba ntago abeshya? hari abahutu fpr nayo yishe? none mutekerezako ntabantu fpr yishe? igihe kirageze ngo buri muntu avugishe ukuri kuko niko kuzunga abanyarwanda? ikibabaje nuko abivuze yaravuye muri fpr? inerehamwe zishe abatusti zigomba kubihanirwa, nabasirikari ba fpr bigaragara ko bishe abantu nabo bakabihanirwa?rwanda uracyakeneye ubutabera

    • Uwera, tndukanya umugambi wo kwica abantu, n’urugamba rwo guhagarika ubwicanyi. Ikimenyimenyi, FPR iracyariho, kandi nta muntu iri kwica, ariko iyo idatabara, na n’ubu abantu baba bakicwa n’interahamwe cyangwa barashize simbizi.
      None se ukeka ko FPR yari kuza igahagarara igafata micro ikabwira interahamwe ngo zirekere aho kwica?
      Rwari urugamba, abapfuye bose ubwo hari abazize ibibi bakoraga, abandi baba ibitamo by’amahoro n’umutekano u Rwanda rufite ubu. Niyo nzira yonyine, bimwe bita option Z

  • Inyanga birama nk’izi zose zigenda zirangwa no gusebya u Rwanda, zitunzwe n’amatakira ngoyi, ngo zibonere ifunguro rizitunga. Bazabanze batahe basobanure ibyo basize bakoze.

    • IBYO MUVUGA BYOSE NUKO MUTITA KUBYO ABAKURU bavuze burya umwami ntiyica hica rubanda
      yaba waruzi amajoro perezida arara adushakira amahoro ariko izo nyangabirama ziramuvangira njye kurwanjye ruhare numva umusaza yatuyobora abandi bagacisha make kuko bose babikoreshwa nindambi yabarenze kuburyo bayigeranye kubutegetsi turebye nabi banatumira kdi bitonde niba arinama bazitange ariko guhirika ubutegetsi nugushaka kudusubiza mu icuraburindi kuko mu myaka 20 u rwanda ruri kuntera badashobora kurugezaho keretse Imana yo yakoresheje umuhungu wayo kagame bakaba bashaka kumugira nkunko abayuda bagize umwami wacu gusa kubera ko Imana yacu iturinda namwe mukomeze gusenga kdi mwirinde abantu babashuka gusa nabo bayobozi harimo ibirura byinshi nkuko Yesu yagambaniwe na Yuda ariwe wamubaga hafi niyo mpamvu nu musaza agomba gucungira hafi jye nkaba mpamyako na Habyarimana yazize Yuda wamubaga iruhande utarishimiye kumvako abavandimwe bacu bataha abitewe n’inda mbi yarafite gusa ntawabihamya ariko wabikeka Imana yo itagira icyo ihisha izabashyira ahagaragara ku munsi w’urubanza ndabasabira mwese kuzagira iherezo ryiza Imana ibibafashemo

  • Iki kigalasha kizabanze kize kitwereke aho cyashyize inka cyakuye muri Gishwati. Bareke kugenda babeshya amahanga, ngo ni impunzi za Politiki, ahubwo ni abanyabyaha bakwiye gukurikiranwa.

    • Ikigalasha cyangwa Ibigarasha niba arumwe mubigarasha hari nibindi byinshi so Plz Gishwati ni sans suite mon frere. Icecekere uyoboke ubuyobozi bwose buzaza.

  • Kayumba arababaje cyane.Muzi umusirikare mukuru nkuriya,nkaho yatuje akagira amherezo meza nk’uwarwaniye igihugu cye n’ishema ryinshi none akaba aheze ishyanga aho yahoze,naho twe twigaramiye mu rwa Gasabo?Seriously arababaje kurusha
    na biriya bisambo biva indimwe.

  • uyu mugabo arangwa no guhuzagurika,kuburyo kuba mwafatanya gahunda,kugutenguha no kukugambanira ntiyatinda kubishyira mu bikorwa

  • a bon!

  • Kayumba aravuga ibyabaye. ni byiza koko. ariko hari ibyo yibagiwe nkaho bitabaye. abana bavuye Burundi na Rwanda ku rugamba mwishe ba nta gaciro bafite? mubavuge nabo kandi ubisabire imbabazi kuko wowe kayumba, gahima, rudasingwa n’abandi nimwe mwabikoze kandi muzabibazwa, bitinde bitebuke….cyangwa mwese mwegure musigire u rwanda abana batanduye batakozee amaraso. FPR ifite politike nziza ariko bamwe mu bayigize baranduye. Kayumba ibyo uvuga ni amatakirangoyi. FUCK YOU

  • It’s a complex problem kandi Ufite ijambo niwe ugira ukuri. Ndababwiza ukuri izonka it was a plan not for one person but a ………… plz urumva rero ntampamvu yo kunyeganyeza amatwi ntacyo ushoboye.

    • ibi byose muri kugarukaho bya giswati, ni ubusambo bwa kayumba, niwe rero ugomba kubiryozwa, mwishaka guhirikira ibyaha abo bitariho, uyu rero kuvuga Kayonga keretse niba ari ukubera ari umugaba w’ingabo akaba agomba kubazwa iby’abasirikare bose? ariko ntiwiyibagize ko Kayumba na bagenzi be bahamwe ni ibyaha byo mu nkiko, wenda n’iki kirimo ni uko tutabizi.

  • Ariko rero ibibazo by’u Rwanda nimushaka mubyemere birakomeye. Kandi aho bikomereye ni uko abanyarwanda twumva ibibazo bibaye ku bandi ntacyo bitubwiye; ahubwo ibitubayeho akaba ari byo dushyira hejuru tutitaye ku by’abandi. Dushatse twavugisha ukuri, ukuri ubwako kutarivugira kuko iyo hageze ko kwivugira, ntibiba byiza. Tuvugishe ukuri, duhane imbabazi (nibwo butabera bukuru). Mutigijije nkana kayumba arabeshya?? Ijambo rye maze kurikurikira! Muzambaze ibyabereye nk’I Ntarama (hariya mubona ku Rwibutso). Nahasimbutse bikomeye, nari umwana w’i myaka 16 mu 1994, Twari kumwe n’impunzi zari zihageze ziva Bicumbi. Muzabaze General Ibingira izamucitse ko atari nke cyane! Ukuri ni ukuhe? Buriya Urwibutso rwa Ntarama rurimo abatutsi n’abahutu. Ibyo turabizi, ariko igihe cyo kubivuga neza ntikiragera. Twemere ukuri: abatutsi bishwe n’abahutu, abahutu bishwe n’abatutsi. Uku ni ukuri ntakuka kandi kuzagaragara kandi abakoze amaraso bose bazabiryozwa.

  • kayumba we yagombaga kuba intagondwa nkabandi baticuza bose naho iriya nzira yo izamugora

  • Murimo kuvanga amadosiye atagombye kuvangwa. Ibya Gishwati muzabivuge ukwabyo, n’ibyabereye muri iriya nama tubivuge ukwabyo. Namwe murimo gucanga abantu. Kandi uzi amakuru ku bya Gishwati abitubwiye neza nta maranga murima yaba afashije igihugu cy’u Rwanda n’abanyarwanda! Please twoye kuvanga ibintu1

  • uyu mugabo ararangwa no guhuzagurika mubyo akora byose ese asaba imbabazi nkande ? mu rwego rwe se cyangwa rwego rwa leta !!!!!! niyivugire nka we !

  • kayumba yishe benshi abatanyije na,……… none ngo arahunze uwamuhushije uwamupa ashaka kuzicabandi

  • Muneza we,

    Gira courage wongereho na Kanziga nabasaza
    be,uvuge na Bagosora wateguye apocalypse
    bayifashijwe mo n’Abafaransa.Naho ibyo ushinja abo basirikari ntaho bihuriye.

  • mwangegeramwe mwese muzibe FPRnamwe mwarishe kd namwe Imana izabahana namwe bahutu mwishe namwe batutsi mwishe mumenyeko muzabibazwa nimana kuko mwe mwitana bamwana

  • Uzabaze icyo yari cyo icyo gihe sha. Kuki yabyemeye se?

  • Kuyirasa muzabibaze abafarans na Bagosora. None se boite noir ko bahise bayetetana niba nta cyo bishinja?Ni bene wabo bmwihanuriye.

  • aha nzaba mbarirwa numwana wumunyarwanda

  • ARIKO MUBONA AMAHORO ATWEYE IKI
    IMANA IZABABAZA BYISHI MWRRETSE AMATIKU MUKUBAKA AMAHORO

  • Ikibabaje cyane nuko intego ya FPR nyamukuru yari ukurwanya ubuhunzi ariko igiteye agahinda kurusha ibindi nuko abarwanyije ubuhunzi bakomeze kubugyamo!!! Bishobora kuruhande rumwe cyangwa urundi ariko icyingenzi nuko abantu bankwiye kugabanya “inarigye/personal interests” barebera hamwe icyatuma abanyarwanda batera imbere (mu mutungo no mumibereho myize-ibirenze ibi, n’ubusambo. Please resolve your conflicts and give Rwandes peace and stability. Walk the talk please!

  • guys that’s 2much!poltike mureke abayizi bayikine,kuko iyo FPR mushima ejo niyavaho izajyaho nayo muzahindukira muyishime.nge mbona bariya bose badushuka hari Kagame hari Kayumba,Karegeya,….baraziranye bihagije kndi nicyo bapfa baracyizi dore ko babanye igihe kitari gito bari ngo incutira!ahubwo twe rubanda rugufi niki twakora?barashyidika twe tukaba ibitembo,tukahaphishiriza abacu,ubukene bukatwokama,….nyamara nyuma yabyo bo bakiberaho na famly zabo ntanumwe wavuyemo.mbabazwa cyane nuko rubanda rupfa kndi mubyukuri ruri mukigare.

  • kayumba mwimutekerezaho cyane kuko nubwo atemera icyaha nawe arakizi kuko nicyo yagiye ahunga nonerero mutange ibitekerezo byubaka igihugu muve kuribyo bibayaza ubwonko

  • Uwera usanse umtu arihejuruyundi amwica wabigenzute?wamubwirangomuveho wimwica?kandi nawe agusumira ashakakukwica?ugomba kumutanga.ukamwica.Ahubwo Info urasobanutserata babwirebatuze.

  • ababa umunu ubutangiye kwinuramo imbere yabanu bacye twe nkabanyarwanda cyane nkurubyiruko nu buhe butwari yaduha arumuyobozi naho uwera we ibyavuga nibyabana nanambara yabonye aba ateta atubaze areke gutogota

Comments are closed.

en_USEnglish