Digiqole ad

Mugenzi na Musonera ntawushaka kubica – Leta y’u Rwanda

Mw’itangazo leta y’u Rwanda yashize ahagaragara kuri http://www.gov.rw/Government-statement-in-response-to-false-allegations-about-safety-of-Rwandans-in-UK,268 yahakanye yivuye inyuma gushaka kwica Murenzi Rene na Musonera Jonathan  baba mu bwongereza bavuga ko batavuga rumwe na leta.

Murenzi na Musonera

Mugenzi na Musonera bavuga ko baburiwe

Ni nyuma y’aho Police mu Bwongereza iburiye Rene Mugenzi (Umuhungu wa Justin Mugenzi wabaye Ministre w’ubucuruzi n’inganda muri leta y’abatabazi) na Musonera Jonathan ko ngo leta y’u Rwanda yaba ishaka kubivugana mu bwongereza aho batuye.

Iri tangazo rivuga ko aba bantu batari mu bantu bazwi barwanya leta ya Kigali ko kandi nta na rimwe leta y’u Rwanda yigeze itegura ubwicanyi cyangwa ihohoterwa ku munyarwanda uba hanze yarwo kubera ibitekerezo bye.

Muri iri tangazo bahamagarira Police y’u Bwongereza gukorana na leta y’u Rwanda mbere yo gutangaza ibyo badafitiye ibimenyetso.

Leta kandi ngo yiteguye guha ibimenyetso bifatika ko ibyavuzwe Atari ukuri, Alexander na  Eric Joyce aba depite muri Paliroma y’abongereza bashaka kugaragaza ukuri kubyavuzwe.

Kuri video igaragara kuri http://www.youtube.com/watch?v=7zXN4eZO2_g aba banyarwanda Mugenzi na Musonera bavuga ko baburiwe na Police mu bwongereza ko Leta y’u Rwanda ngo yaba yarashatse kubivugana kubera ko batavuga rumwe nayo. Ibi leta ikaba yemeza ko ntashingiro bifite.

 

Umuseke.com

21 Comments

  • aba bagabo baraburiwe aho kugabanya kugaragara mu ruhame ahubwo si ukurushaho barigaragaza bivayo n’utari abazi arabamenya!ubwo se niba ibyo polisi yababwiye aribyo ntiharimo kudakurikiza inama bagiriwe,bisobanura ko ntacyo bikanga.

  • ariko reta yu rwanda izajya ikanga abantu batavuga rumwe baba mu rwanda igirengo ifite ubushobozi bwa kubakanga no mu bwongereza? erega umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka cyose? naho ngo urwanda rwarabihakanye none urabona bari kubyemera?

  • Ukuri kuzagaragara igihe nikigera, kuko ibinyoma bizageraho birangire ,abanyarwanda bamenye ukuri, Kagame ntagomba gukomeza kubeshya abanyarwanda ibyo yishakiye !!

    • Kagame ntabeshya abanyarwanda, ahubwo wowe Ingabo ufite ikibazo gifite inkomoko mu ngengabitekerezo z’abicanyi.
      Niba Kubeshya abanyarwanda ari ukubagezaho amazi meza, amashanyarazi, mutuel de sante, uburezi bw’ibanze kuri bose,kubaka imihanda, amavuriro, amashuri…., Kagame azakomeze ababeshye gutyo.

      • hahaha pablo urandangije noneho!!!!
        nonese ubu mubyo Ingabo avuze ingasi uyibonye ute?ariko nawe kweri ntago urabona ko iyo ari methode bourugumetrse ugikoresha? uvuze ko Kagame yananiwe iki cyangwa abeshye ntumenya ijambo INGENGABITEKEREZO riturumbutse ubu bwo nabonye haraje n’irindi ngo ryo GUHUNGABANYA UMUNDENDEZO W’igihugu(terrorisme)!!!!mbese kutavuga rumwe na FPR n’abayobozi bayo biguca mu bana b’u RWANDA finalement u RWANDA ni FPR na bayaobozi bayo ndetse nawe nabagenzi bawe bumva ko kwikiriza ariko gukunda igihugu!!!
        orororororo reka kwishongora nyabu!igihugu turagisangiye kandi singombwa ko tuvuga rumwe kubira hano iwacu!

      • Pablo vuga basi umuhanda umwe arapiye yubatse. gukavya si byiza

        • Imihanda yo muri Kigali ko yari yarasenyutse yubatswe nande? Umuhanda w’igikondo ni uwawe ubwo rero? Imihanda ya Kacyiru-Kimicanga, ULK-Gisozi, Gacuriro-Kinamba, n’indi yose yo muntara zitandukanye, yubatswe na so?

          • kubaka imihanda ni gahunda ya Leta , kereka niba nawe ushaka kubaka imihanda, ariko hari byishi twashima or tukanenga , kuko ntabwo aribyo bigaragaza ubutegesti bwiza, ahumbwo wakwibaza iki kindi ushaka nyuma yimihanda kuko mbona ko aricyo gikorwa cyanyine washyize imbere, get out of the Box utekereze ikindi kintu, freedom of speech, Liberty and Justice for all,human conflict, etc
            Donc urunva ko hari byishi cyane twifuza ko byakora bikagirira abanyarwanda akamaro

      • At times people are mad. Nonese Kuvuga ngo ibyo Perezida Kagame yagejeje kubaNyarwanda nibyo bizatuma ababeshya birimo Amazi mezza, uburezi kuri bose, ubuvuzi, imihanda myiza, kuba umunyarwanda agira inka imuhera abana amata ngo batarwara bwake sizo nshingano z’umuyobozi? None abasakuriza hanze ngo barashaka kurwanya leta nkiyi yitaye kubaturage bayo ubwo bmvaga ko icyaba kiza aruko Kagame agura intwaro zo kuza kwica abanyarwanda. Niba abantu nkaba bakiriho ndasaba ko abahagarariye urwanda bakwegera ibihugu barimo bakabaduha tukabavuza mu mitwe kuko bararebye.

      • iki nikibazo gikomeye mu Rwanda, ese iyo umuntu atavuga rumwe nawe ahita agira Ingengabitekerezo z’abicanyi, iyo method irashaje kuko abanyarwanda bamaze kumenya systems ya Leta or Kagame akoresha, Ubu se ko Obama afite oppostion ari against him, azayita ko bafite iyo ngengabitekerezo, that is a goood question you should think about next time, nagirango nkubwireko wanyunvise nabi kuko nta ngengabitekerezo nfite kuko nfite uburere nahawe kandi nzi uburenganzira bwa kiremwa muntu

      • ariko nkawe uvuga utyo koko??waje se ukareba ko tutabifite koko? ubwo wasanga uherukira mu Rwanda rimwe na Habyarimana akaba ariyo mpamvu upinga? uzaze urebe we u rwanda ruragendwa!!! naho ibyo muvugira hanze y’urwababyaye mu rusebya ngoni President warwo musebya muribeshya!!! mwiyibagije ko ntawe usebya ingobyi yamuhetse??

        twubahanee!!!

  • babo bagabo ntakindi bagamije uretse gushaka guharabika isura y’u rwanda, nta kindi bakora urets egushaka ibyo bahimbira abayobozi b’igihugu cyacu. aba nta muntu wigeza ashaka kubica kuko ntago bishoboka ko leta y’u rwanda yajya guhiga abantu ngo ibicire mu bwongereza, ku bwibyo rero bikaba bikwiye ko aba bagabo bamaganwa ntibahabwe umwanya habe namba

  • aba bagabo buzuyemo imyuka mibi itagira ingano. Ni abanyabinyoma, kandi soon, bazabona ko kubeshyera u Rwanda nta mugisha ubivamo. Gahunda yabo ni ukubona u Rwanda ruhungabana, ariko iyakabumbye niyo ikamena. U Rwanda rufite Imana

  • Pablo,
    reka nkubwireko ko uburengazira bwa muntu butarangira mugutanga amazi, imihanda, amashuri etc, kuri wowe niba Kagame yarabikoze biri mungingo ya Leta kubikora ndunva utavuga ko mbere ya Kagame nta muhanda wabaga mu Rda, amashuri, ibitaro etc, burya ikibazo ntabwo aricyo , ahumbo wangombe kureba kure cyane maze ukumbira icyo ubona titagenda neza mu Rda, iyo ni homework nguhaye uzashaka umwana urebe neza ikindi kibazo abanyarwanda basha ko gikemuka usibye ibyo wavuze heju, sinzi neza level of education yawe ariko ndunva ntakurenganyiriza position yawe, i don’t talk about politics but i lived in societes, burya twagombe kureba uburyo ibibazo byabanyarwanda bikemurwa nta numwe uhejwe kuko burya uba wubakira kumusinyi ,
    Let me stop here ntabwo naje kwigisha politics 101 !!!!!
    nari nibagiye ikintu kimwe, Kagame akunze kuvuga ko ubukungu bwu Rda buri mumaboko yabanyarwanda, kandi Budget yu Rda hafi 85% yamafaranga Leta ikoresha ava mumahanga, hanyuma ukavugako U Rda rudakeneye abongereza , abanyamerica etc kuberako bavuze ko hari ibintu bagomba gukoraho iperereza kurwanda , hari byishi ariko ndunva tutabivuga hano
    have a good day ariko ugomba gukora research ukamenya ukuri mubyo uvuga kuko mbona ko tutavuga kimwe kuri izo issues

  • miremi,
    U Rwanda ni urwacu twese, ariko niba umutekano wawe utagenda neza kubera impanva iboneste yose wagombye kwitabaza Leta yigihugu kikwegereye, niba rero Leta y’abongereza isanze uhungabanya umutekano ari Leta y’ Urwanda, igomba kubikora ho iki? donc urunva bari guceceka kuberako ari abanyarwanda, kabone niyo baba bakunda u Rwanda kurusha abandi, Uzambire umunzi bizakubaho icyo uzakora, kandi sibo bonyine ingero ninyishi cyane nawe ubwawe urabizi kuba uba murwanda.
    Ubutabare bugomba kubaho kandi bukarenganura inzirakarengane, ndavuga Justice for everyone, not for Tusti, Hutu, Twa, we all Rwandaise
    Mugihe tuzaba turi Equal all of us, not one think better then others tuzaba turi munzira ya true justice kandi abanyarwanda bazagira ubuzima bwiza, Live together, work together, Died Together, go to jail together, be free Together , and we will be “ONE NATION” ABANYARWANDA

  • Buri wese uwamushungu ntiyamuburamo inkumbi!!

    Abanyarwanda twatanze imisoro, Kagame atwubakira, imihanda, amavuriro, mutuelle de santé, education pour tous.

    Habyara, twatanze imisoro, atugiramo Imihoro, amapiki, Tracteurs zihamba, ashinga Radio RTLM.

    Ngaho nimutore!!

    • ibyo uvuze nibyo, ariko se abanyarwanda bagomba guhitamo hagati ya Kagame na Habyalimana gusa ? Hari abandi benshi bashobora ako kazi bakora, kandi bombi u Rwanda ntago ari akarima kabo

  • ariko udatekereza nta na bona? ubu se utabona ibyo i gihugu cyacu cyagezeho arabona koko?? gusa ntabwo tugombakugendera kubantu bari hanze y’igihugu ngo twumve ibyo bihuha bavuga kuko niba bakunda kandi bakifuriza u Rwanda ibyiza ni baze dufatanye turubanemo bareke kumera nk’imbwa imokera inyua y’urupangu. ese hari icyo ishobora kugeraho iri inyuma yarwo??? naho kuvuga ngo ntacyo twagezeho?? bizwi natwe tururimo nitwe tubibonaaaaaaa, So bahe amahoro U Rwanda, Abanyarwanda n’abayobozi bacu amahoro!!!1 bareke ibyo barimo ni urugambo gusa.

    murakoze, Yesu abarinde!

  • what is better, yahoo or google google http://google.com

  • Barahaze sha mubareke!Ayo manjwe leta yacu ntiyayajyamo.

  • murebye politique ya musonera ni trop bas kugira ngo leta yu rwanda i mu kurikirane kuko ni bya vuga nu mwana wo muri primaire ntiyabyemera so nta wumuhiga kuko nta gaciro abanyarwanda tu muha akomeze yishakire umugati areke gusebya kagame wacu , aho tugeze n imana yamushoboje ahubwo tumusabira kuramba ibyo bindi na manjwe gusa murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish