Digiqole ad

Bane bahoze mu nzirabwoba bazajurira muri Gicurasi

Kuva ku itariki ya 7 kugera kuya 10 Gicurasi, Uregereko rw’ubujurire rw’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyirewe u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya ruzatangira kumva uruhande rw’ubushinjacyaha bujurira ibihano byahawe abasirikare bakuru bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda (FAR) cyari kizwi ku izina ry’inzirabwoba.

Ibumoso hari Gen Ndindiliyimana, iburyo hakaba Gen Bizimungu.
Ibumoso hari Gen Ndindiliyimana, iburyo hakaba Gen Bizimungu.

Uretse uruhande rw’ubushinjacyaha bwajuriye, n’abahawe ibihano nabo ntibanyuzwe n’ibihano bahawe kuwa 17 Gicurasi 2011 bahitamo kujurira; abajuririye ibihano bahawe ndetse bazumva n’urwo rugereko ni Gen BEM Augustin Bizimungu, Gen BEM Augustin Ndindiliyimana, Major François-Xavier Nzuwonemeye na Capt Innocent Sagahutu, nk’uko Ibiro Ntaramakuru Fondation Hirondelle byabitangaje.

Gen Augustin Bizimungu wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (FAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yakatiwe gufungwa imyaka 30, naho Gen Augustin Ndindiliyimana wari ukuriye gendarmerie akatirwa gufungwa imyaka 11 ingana n’iyo yari amaze muri gereza; yahise arekurwa ariko akomeza kuguma mu nzu z’Urukiko mpanabyaha ziri Arusha ariko nawe ngo azagaraga imbere y’uru rukiko rw’ubujurire.

Ubwo aba bajenerari babiri bakatirwaga bari hamwe na Major François-Xavier Nzuwonemeye wari ukuriye umutwe ushinzwe ubutasi bwa gisirikare na Captain Innocent Sagahutu wari umwungirije. Bakatiwe gufungwa imyaka 20 umwe umwe.

Ubwo aba bagabo bose uko ari bane bakatirwaga, ubushinjacyaha w’Urukiko wa ICTR bwahise bujurira buvuga ko ibihano bakatiwe bidakwiye; none ubujurire bugiye kujya mu mizi.

Gen Bizimungu na Ndindiliyimana bantu ki?

Gen Bizimungu yavukiye i Byumba ku itariki ya 28 Kanama 1952. Yabaye umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuwa 16 Mata 1994, asimbuye Marcel Gatsinzi (yari ufite ipeti rya General de Brigade) wari waragizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda nyuma y’urupfu rwa General BEM Castar Nsabimana Deogratias waguye mu mpanuka y’indege yahitanye Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira na General Major Habyarimana Yuvenali wari perezida w’u Rwanda. Uyu General Bizimungu yigeze no kuba Komanda wa Military Police.

Uyu mugabo ngo ntiyigeze amenyakana cyane nyuma y’amashuri makuru ya gisirikare ku rwego rwa Kaminuza, ariko ngo yamenyekanye ubwo yoherezwaga kuba umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu yahoze ari Perefegitura Ruhengeri, aho yagiye yigaragaza mu bitero bitandukanye yayoboraga.

General Augustin Bizimungu yatawe muri yombi mu mwaka w’2000 afatiwe muri Angola, aho yari ayoboye umutwe w’abacancuro ba Ex-FAR barwaniraga inyeshyanmba za UNITA; ashyikirizwa urukiko rwa Arusha kuwa 21 Kanama uwo mwaka, aregwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe n’ingabo yari abereye umugaba mukuru.

General Augustin Ndindiliyimana yavutse mu 1943 avukira mu yitwaga Komini Nyaruhengeri, mu yahoze ari Perefegitura ya Butare(ubu ni Ntara y’Amajyepfo). Yakoze imirimo inyuranye y’igisirikare mu myaka isaga 20. Yize amashuri y’intambara mu Bubiligi no mu Budage aho yigeze no kuba ambasaderi.

Yabaye Minisitiri w’Urubyiruko n’Amakoperative (MIJECOP) nyuma ayobora Minisiteri y’Urubyiruko n’amashyirahamwe (MIJEUMA), mbere yo gusubizwa mu buyobozi bukuru bw’ingabo (Etat Major). Ngo ntiyakunze kujya ku rugamba, ariko muri Etat Major yakoraga ibikorwa byo guhuza (coordination) urugamba no kumenya ahakenewe imbaraga n’ibikoresho byinshi kurenza ahandi. Yagizwe Umugaba Mukuru wa gendarmerie nationale ku itariki ya 02 Nzeli 1992. Yafatiwe mu Bubiligi mu mwaka w’2000.

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Aba bahanya ukuntu bari barize iyo ubwenge bwabo babukoresha bubaka igihugu,u Rda ruba ari paradiso!!

    • Ibyo uvuze nibyo sha Bizengarame we!Umbaye kure mba ngukoze mu biganza pe!

    • Byihorere sha Bizengara, uzi ukuntu babaga barasomye we!! Ibifaransa badidibuza, nkagira ngo nibura bazabikoresha bajya muri negotiation zo guteza imbere igihugu cyacu, barangije sha bakijyana muri Negotiation yo kugura imihoro yo gutemana!! OMG

    • Sha kabisa bari barihaye amahirwe yo kugera kubumenyi bonyine peeeee

  • Inzirabwoba za hehe ko zari ingirabwoba. Bunvise amasasu y’inkotanyi amaguru bayabangira ingata, none ngo inzirabwoba? puu bazishyikirize inkiko zisobanure kubwicanyi zakoze zokiruka nkuko zirutse.

  • Ntabwo Gen Maj BIZIMUNGU Augustin yigeze ayobora Police Militaire ahubwo yategetse Bn Cdo RUHENGERI

    • Nakunganira, Gen Bizimungu koko ntabwo yigeze ategeka PM, ahubwo yabaye cyane muri CE Cdo mu Bigogwe, ajya kwiga mu Bubiligi, nyuma aba S3 wa Colonel Mayuya muri Bn ParaCdo, nyuma ategeka CI Bugesera, nyuma ajya mu Mukamira gutegeka Bn Cdo Ruhengeri

  • Ingirabwoba, icyambere zakoraga mbere yo kwinjiza umuntu mu gisirikare, babanzaga gukora ikizami cyo kwiruka. Uwabaga azi kwiruka no gukora pompaje kurusha abandi yahitaga ashyirwa mu gisirikare ubwo. Ubanza bari bazi bazirukanswa!! hahahhaa

  • byihorere badutaye mukaga

  • Bene data buriya abantu igihugu cyashyizeho imbaraga baba abasivile cg abasirikale bakaba bari iyo hanze ko byagaragaye ko bazi byinshi Imana niba yaribahaye umutima wo gutahuka mwaba mureba dufatanyije aho twageza igihugu!!! Abashinzwe mobilisation bakomeze peeee. Tuzatinda tubigereho.

  • ahaaa!
    Njyembona twajya tuvuga,arikotuzirikana kwisi ari zunguruka!
    Ese,buriya tuvuge kobyarangiye?kobarimubutaberase,ahobatsinze,ntibakomez’ibyobize? Gusa,ngururimi,ntacyorupfana nanyirarwo!

  • mwese ntabwo muzi ibyo muvuga

  • bazabazwe ibyobakoze ariko buriya HABYARIMANA Juvenar yazize iki?

  • Nyamara mwavuga make niba nabo bamaze imyaka 30 mushatse mwavuga make

Comments are closed.

en_USEnglish