Digiqole ad

Singiza Music mu kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze muri Rise up and praise concert

Bagendeye ku ijambo riri muri Yohana 17:3 rigira riti “Ubu nibwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ariwe Yesu Kristo”, Singiza Music Ministries yateguye gahunda yise “Tukumeye Tour”.

Bamwe mu baririmbyi ba Singiza ubwo bari bamaze kuririmba ku rusengero rwa Christian Life Assemby i Nyarutarama umwaka ushize. Photo: SMM
Bamwe mu baririmbyi ba Singiza ubwo bari bamaze kuririmba ku rusengero rwa Christian Life Assemby i Nyarutarama umwaka ushize. Photo: SMM

Ni muri uwo rwego yateguye igitaramo cyayo cya mbere mu bitaramo byinshi ifite muri gahunda zayo uyu mwaka, cyiswe “Rise up and praise”. Iki gitaramo kizaba kuwa 15 Werurwe muri Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi wa Singiza Music Ministries Mutesi Sipha, intego y’iki gitaramo ni uguhishurira amahanga ubugari no gukomera kw’Imana kugira ngo abantu bayimenye, bayigandukire, banagendere mu nzira zayo, nk’uko Bibiliya ivuga ko kumenya Imana aribwo bugingo buhoraho.

Ati “Iki gitaramo ntikigamije kugaragaza Singiza ahubwo kizaba kigamije cyane cyane kuyobora abantu mu mwuka wo kuramya no guhimbaza binyuze mu buryo butandukanye”.

Nk’uko akomeza abivuga muri iki gitaramo bazahimbaza Imana mu ndirimbo, imbyino gakondo ndetse n’imbyino ngiro (Drama Dance). Muri icyo gitaramo kandi hazanagaragaramo itsinda y’abahanzi ryo mu Burundi yitwa “Redemption Voice” rizwi cyane kuri album yabo bise “Yuguruye ntawugara”.

Uretse Redemption Voice izaturuka i Burundi, bamwe baririmbi ba Singiza barangirije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda nka: Buntu Luc, Isimbi Vanessa, Ishimwe Kajeneri Nadine, Nkubana Erneste na bagenzi babo, nabo bazaba bahari.

Album Tukumenye yitiriwe iki gitaramo gisigaje iminsi 10 ngo kibe, igizwe n’indirimbo 14 zo kuramya no guhimbaza, ndetse ubu zamaze kumenyekana hirya no hino dore ko hamaze kugurishwa ama CD arenga 400.

Iyi gahunda yo isakaza inkuru nziza ya Kristo itangiriye i Butare muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ariko izakomereza mu mujyi wa Kigali, ndetse no hanze y’imbibi z’igihugu mu mujyi wa Bujumbura.

SINGIZA Music Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa washinzwe mu 1997 muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ufite umuhamagaro wo kubaka igicaniro cy’amashimwe ku Mana no gusakaza umubavu wejejwe wo kuramya unyuze Imana ibinyujije mu kuramya no guhimbaza mu ndirimbo n’imbyino.

Bamwe mu baririmbyi ba Singiza bo muri Dram Team. Photo: SMM
Bamwe mu baririmbyi ba Singiza bo muri Dram Team. Photo: SMM
Singiza Music Ministries barimo kuramya Imana. Photo: SMM
Singiza Music Ministries barimo kuramya Imana. Photo: SMM
Mu bikorwa bakora bajya no kuvuga ubutumwa mu bigo by'amashuri yisumbuye, aha bari bagiye mu ishuri ryisumbuye rya CEFOTEC riri mu karere ka Huye. Photo: SMM
Mu bikorwa bakora bajya no kuvuga ubutumwa mu bigo by’amashuri yisumbuye, aha bari bagiye mu ishuri ryisumbuye rya CEFOTEC riri mu karere ka Huye. Photo: SMM

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • May God expand you and your mission!! We’ll spread the word and make sure people come grab those blessings

  • Icyo gikorwa nicyiza cyokwagura ubwami bw’Imana, ariko nabazaga niba indirimbo zanyu twazibona kuri internet, am in Asia now, God bless u.

  • Uraho Yosam,

    Indirimbo za Singiza ushobora kuzisanga kuri reverbnation.com ukurikiye iyi link(https://www.reverbnation.com/singizamusicministries?profile_view_source=header_icon_nav)

Comments are closed.

en_USEnglish