57% by’abagore mu Rwanda bakorerwa ihohoterwa
Hejuru ya 57 % by’abagore mu Rwanda bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu miryango yabo nkuko byemejwe n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Rwanda Men’s Resource Centre (RWAMREC).
Ubu bushakashatsi bwasanze abagabo 39% biyemereye ko bahohotera abagore babo mu buryo butandukanye, naho 33% by’abagabo bo bazi bagenzi babo babikorera abagore babo.
Ubu bushakatsi kandi bwerekanye ko kuri 32.4% imibonanompuzabitsina y’agahato ari rimwe mu ihohoterwa rikorwa cyane n’abagabo mu ngo zabo.
Eduard Munyamariza umunyamabanga wa RWAMREC avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo kumenya neza icyo bivuze kuba umugabo kuko ari intwaro yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Munyamariza akomeza avuga ko ubushakashatsi bwabo kandi bugamije guhindura imyumvire y’abagabo imbere y’abagore babo n’imiryango yabo, bugamije kandi no kwamagana imwe mu migenzo y’abagabo bakeka ko ari myiza mu gihe ari mibi kandi ishyira ku ihohotera rishingiye ku gitsina.
RWAMREC yashinzwe mu 2006 n’abagabo 9, ni umuryango utegamiye kuri Leta, ugamije kwinjiza abagabo n’abahungu mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa. Bakaba baraashinze uyu muryango bitewe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi hohoterwa iryo ariryo ryose rikabije ryakorerwaga abagore, abakobwa n’abana mu Rwanda.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
3 Comments
Mwabonye namwe ibyo mwirirwa mutubyira ubwo mubona ayo mukuru yabagore yatugeza he bararega se ngaho niba aribyo mujyane abagabo bose munkiko tsiiiiiiiiiiii
U Rwanda rutuwe na 11million, kuki muvuga abagore bonyine? Mujya mumenya imfu ziriho aho abagore bica abagabo babo? Ihohoterwa riri hose, muzajye muri Polisi mubaze ibyaha bikunze kubaho, aho umubare mwinshi w’abagore bica abana babyaye,bakuramo amada, bica abagabo nibindi…
So, ikibazo mureke tukirebere ku mpamvu zitera ibyo bibazo kuko niho tuzavana umuti. Murakoze
guhindura imyunvire y’abagabo n’abagore nicyo kizaca guhohoterana,kuko hariho n’abatazi uburenganzira bwabo bityo ntibanamenye ko bahohotewe
Comments are closed.