22 bishwe muri Mexico ahari kubera igikombe cy’isi U17
Amakuru dukesha AP aravuga ko byibura abantu 22 nibo bamaze kwicwa muri Mexique ahari kubera imikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17, bikaba byarabaye nyuma y’amasaha make iryo rushanwa ritangiye.
Abo bagizi ba nabi bkoreye ayo mahano mu mugi wa 3 w’igihugu cya Mexique, aho binjiye mu kabari bakica abantu 3, ndetse n’uwacungaga umutekano kuri ako kabari, agashimutwa akaza gusangwa nyuma yiciwe munzira.
Abandi bantu 4 bari hagati y’imyaka 18 na 25 nabo biciwe I Guadalupe, umujyi wegeranye na Monterrey.
Monterrey ni umwe mu mijyi irimo stade yakiriye imikino y’ igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 , hari gukinira itsinda rya kabiri ririmo France-Argentina na Japan-Jamaica.
Abandi bantu 14 nabo biciwe mu burengerazuba, ni muri leta ya Michoacan,aho imirambo yabo yabonetse kuri iki cyumweru mu rukerera.
Mexique iri mu bihugu bizwiho kuba bifite umubare munini w’abacuruza ibiyobyabwenge, ariko kuri ubu
President Felipe Calderon akaba yaratangije urugamba rwo guhangana n’abakora ubwo bucuruzi, akaba amaze kwivugana abagera ku 37.000 kuva mu mwaka wa 2006.
Ubu bwicanyi ngo bwaba buri gukorwa n’udutsiko tw’abacuruzi b’ibiyobyabwenge baba bihimura ku bantu batanga amakuru ku ngabo za Mexique yaho bakorera ubucuruzi bwabo ndetse n’aho baba baherereye.
umuseke.com
3 Comments
Imana ikomeze iturinde ntibagere Pachuca ahari abana bacu. ubundi abitabye Imana ikomeze ibakire mu bayo.
God please protect ur people…
thank you lord…
Imana irinde abantu bayo.
Comments are closed.